Amategeko n’urukundo

KU WA 6 W’ICYA MBERE CY’IGISIBO, 27/02/2021

AMASOMO MATAGATIFU:

Amasomo: Ivug 26, 16-19; Zab 119 (118), 1-8; Mt 5, 43-48

Bavandimwe, dukomeje urugendo rwacu rw’igisibo; urugendo twihatiramo kurushaho gukora imyitozo y’ubuzima bwa roho, ishingiye ku isengesho, gusiba no gukora ibikorwa by’urukundo n’impuhwe, maze ijambo ry’Imana, inyigisho za Kiliziya bikatubera nk’indorerwamo idufasha kwibona neza uko duhagaze mu bukristu bwacu, kugira ngo dushishikarire guhinduka turushaho kunogera Imana maze tubeho uko ishaka mu rugendo rwacu rwa hano ku isi tugana aho itwerekeza, ni ukuvuga kubana na yo mu ihirwe ridashira.

Igisibo ni umwiherero w’iminsi 40 udufasha kwitegura guhimbaza umukiro wacu dusanga muri Pasika ya Nyagasani. Ni urugendo rutagatifu rudufasha kurushaho guhura n’Imana, kwiyunga na yo no kwiyunga n’abavandimwe bacu. Ni igihe gikwiye cyo kwakira ingabire z’Imana zidufasha guhinduka no kwivugurura mu bukristu bwacu kugira ngo twihatire kurushaho kunogera Imana. Kiliziya umubyeyi wacu na yo igenda idutegurira amasomo y’indobanure abidufashamo. Ngiki rero igihe gikwiye, igihe cy’umukiro wacu, ntitukarangare ngo ibyiza bituzigamiwe kandi tugabirwa ku buntu biduce mu myanya y’intoki; mbese ntitukavomere mu rutete cyangwa ngo ibyo Nyagasani atubwira buri munsi bimere nko kugosorera mu rucaca cyangwa gucurangira abahetsi cyangwa guta inyuma ya Huye cyangwa gutokora ifuku… aka za mvugo z’abanyarwanda.

Bavandimwe, amasomo matagatifu y’uyu munsi aratugarura ku ngingo ikomeye y’ubukristu bwacu ari yo yo kubaha no gukurikiza amatekeko y’Imana. Uhoraho adusaba kwita ku mategeko ye no kuyakurikiza n’umutima wacu wose n’amagara yacu yose, kuko ari yo nzira yaduhaye idufasha kutayobagurika mu rugendo rugana iwe. Amategeko y’Imana ntabwo ari nka ya yandi y’abantu arusha ibuye kuremera, ntabwo ari umutwaro Imana yatugeretseho ngo turemererwe, ahubwo ni inzira itunganye tugomba kunyuramo ngo tubeho uko ibishaka maze dukire, agatuma tutaba ibyigenge ngo dutane tumere nk’itungo ryazimiye rikigabiza ibirura, ahubwo tukagengwa n’Uwaduhanze udukunda byahebuje. Ni ubuzima bw’umuryango wayo, ikatubera Imana natwe tukayibera umuryango.

Gukurikiza amategeko y’Imana kubera urukundo dukunda Uwadukunze mbere bidufasha kwitoza gusa na we bityo tukaba koko umuryango mutagatifu. Iyi nyigisho y’isomo rya mbere Yezu arayuzuza mu Ivanjili aho atwibutsa umuhamagaro wacu: kuba intungane nk’uko Data wo mu ijuru ari intungane. Abanyarwanda bati: Umwambari w’umwana agenda nka se cyangwa nka shebuja, ubundi bati: Ukwibyara bitera ababyeyi ineza cyangwa bati: Inyana ni iya mweru, n’izindi mvugo zigaragaza ko umwana akurikiza ababyeyi be. Bityo natwe duhamagarirwa kwihatira gusa n’Imana Umubyeyi wacu waturemye adukunze mu ishusho ye, iyo shusho mwene muntu akayihindanya igihe acumuye, ariko Imana ikiyemeza kumuvugurura no kumurema bundi bushya muri Yezu Kristu Umwana wayo wigize umuntu akababara, agapfa agahambwa, akazukira kudukiza.

Bavandimwe, gusa n’Imana bidusaba kwitsinda cyane cyangwa gutsinda kamere. Ndetse ndahamya ko tutabishobora yo ubwayo itabidufashijemo. Bisaba kunga ubumwe na yo mu isengesho, gutega amatwi no gukunda ijambo ryayo ndetse no kuyihimbaza no guhimbarwa na yo muri liturujiya ntagatifu, by’umwihariko mu gitambo cy’Ukaristiya cyo soko n’indunduro y’ubuzima bwacu abakurikiye Yezu Kristu. Ni ho tuvoma urukundo rudufasha kugira umutimamana (nk’uw’Imana), turebeye kandi twigira Kuri Yezu Kristu Mukuru wacu, we utubwira ati: Nimukunde n’ababanga musabire n’ababatoteza, bityo muzabe abana ba So uri mu ijuru, we uvusha izuba rye ku babi no ku beza, kandi akavubira imvura abatunganye n’abadatunganye…muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane.

Bavandimwe, uru rukundo Yezu adusaba turugezeho, tugatsinda kamere yacu yo guhora (kwihorera), kwikundira abadukunda gusa, kugirira neza abatugirira neza gusa, kwikundira abameze uko tubyifuza cyangwa abo dufiteho inyungu gusa, kwikunda no kwishyira imbere no gushaka gukundwa aho gukunda abandi, kumva ko ibyiza byose bigomba kuza bitugana ariko twe tukumva nta cyatuvaho… twaba twabaye abana beza ba Data Uri mu ijuru ndetse ijuru twaba twatangiye kurisogongera tukiri hano ku isi. Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu ni we ugira ati: Ijuru ryanjye nzaribamo nkora ibyiza ku isi. Mu mutima wa Kiliziya Umubyeyi wanjye nzaba urukundo bityo nzaba mbaye byose.

Ngiki rero igihe gikwiye cyo kwivugururamo urukundo rw’Imana cyangwa kwemera kuvugururwa n’inema yayo muri iyo nzira y’urukundo. Ntitugire ubwoba, twirekurire Yezu muri iki gihe cy’igisibo, atwuzuzemo Roho we atubuganizemo urukundo rw’Imana maze tuzahimbaze Pasika turi bashyashya, ibyishimo by’izuka bidusabemo tubisakaze no mu bo tubana na bo n’abo duhura na bo bose. Bikira Mariya Mutagatifu, Mubyeyi w’Imana n’uwa Kiliziya udushyigikire ku bw’amasengesho yawe kandi udutoze gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu. Amina.

Padiri Félicien HARINDINTWARI, Madrid (Espagne)

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho