Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 15 gisanzwe, B, ku wa 17 Nyakanga 2015
Amasomo: Iyim 11,10-12,14; Z 115, 12-18; Mt 12,1-8
“Icyo nshaka ni impuhwe si igitambo”
Mu mibereho y’abantu, mu matsinda anyuranye abantu bahuriramo bagira amategeko abafasha kubana no kubaho mu mahoro. Amategeko aba mabi, iyo afasha bamwe mu bagize itsinda runaka abandi akababangamira. Umuryango Imana yitoreye wagize amahirwe kuko yawuhaye amategeko atuma batunga bagatunganirwa kandi bakayitunganira.Amagambo y’urukundo. Muri byose umuntu ni we uri hagati .
-
Gusoma nabi ibaruwa y’urukundo
Bamwe mubari bashinzwe gufasha rubanda kumva no gusobanukirwa ugushaka kw’Imana, barimo, abafarizayi, ayo mategeko barayakanyagaga cyane. Bakayahanika. Bakagira ishyaka rirenze mu kubahiriza ayo mategeko mu magambo, ku buryo babangamiraga n’abo ayo mategeko abereyeho gufasha. Amategeko y’Imana abereyeho gufasha abantu si ukubabangamira. Amagambo meza y’urukundo Imana yabwiye abantu bakayahindura ayo gukanga abantu no kubabangamira.
Yezu rero arabarinda gukabya no kwishyira hejuru babangamira abandi cyangwa bacira imanza abandi. Arabaha uburyo bushya bwo kumva amategeko y’Imana.
-
Amategeko y’Imana tuyasoma dute?
Abenshi mu bakristu twayafashe mu mutwe. N’iyo twaba dusinziriye twayasubiramo. Ni byiza kugira ngo atube hafi. Amategeko y’Imana rero akaba amagambo y’urukundo ibwira buri wese mu bana bayo. Ntabwo ituma bamwe kujya kuyabwira abandi no kuyagenzura. Ni amagambo y’urukundo kuko icyo igamije ni ukuturinda gusitara cyangwa kugwa mu mibereho yacu. Imana ntikenera abapolisi cyangwa abagenzacyaha. Mu rukundo nta bapolisi cyangwa abagenzacyaha biyambazwa. Imana ibwira buri wese kandi igafasha buri wese kuguma mu rukundo rwayo. Naho twakwibukiranya ayo magambo y’urukundo rw’Imana ndetse tukanahugurana ntakugenzurana kwazamo.
Gusa nk’uko nabyemeranyaho na benshi biratworohera kwihutira gucira abandi imanza. Kugenzura ibikorwa by’undi muntu biratubangukira. Kwicara mu nteko y’abaneguranyi bikaturyohera kurusha kwicara mu basingiza ubwiza bw’Imana bugaragarira mu biremwa byayo. Mu biganiro byacu, ibituryohera, inkuru zishimisha ni ukuvuga ibyaha by’abandi cyangwa ububi bwabo. Iki ni igishuko tugwamo kenshi.
-
Tubona dute abanyabyaha?
Tubona dute abanyabyaha cyane iyo twikuyemo tukishyira mu ntungane? Amagambo Yezu abwira abafarizayi natwe arayatubwira, aradusaba kugira ubumuntu no kumva abandi. Burya uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize. Twese dusonzeye ijuru, dusonzeye ubutungane. Umuvandimwe wacumuye, umuvandimwe waguye tumugirire impuhwe. Iyaba abantu bose tunegura, dushimishwa no kuvuga ibibi byabo, twagiraga ubutwari bwo kubatura Imana mu isengesho, ingabire zaba nyinshi. Iyaba aho kwishimira ikibi kibaye kuri mugenzi wacu, twagiraga ubumuntu bwo kumwihanganisha tukamusabira gukomera twaba turi abahamya b’impuhwe z’Imana. Ntabwo twaba abakristu nta bumuntu, nta mpuhwe.Niyo twaba turirimba nk’abamalayika kandi tudasiba mu Kiliziya. Twisuzume: Ubumuntu bwanjye buhagaze he? Impuhwe se bite? Nta handi impuhwe z’Imana zizagaragarira atari muri twe. Tube abahamya b’impuhwe z’Imana mu bantu.
Padiri Charles HAKORIMANA