INYIGISHO KU WA KABIRI W’ICYUMWERU CYA KABIRI CYA PASIKA, UMWAKA A
Ku ya 29 Mata 2014 – Mutagatifu Gatarina wa Siyena, Umubikira, Umwarimu wa Kiliziya
AMASOMO: Intumwa 4, 32-37; Zaburi 93(92); Yohani 3, 7b-15
Bavandimwe, dukomeje guhimbaza twishimye ibirori by’Umunsi mukuru wa Pasika, Pasika ihatse amiringiro ya muntu kandi by’umwihariko y’Abakristu. Ni byo koko iyo Kristu ataza gupfa ngo azuke ukwemera kwacu ntaho kwajyaga kuba gushingiye. Ibyaremwe byose bibona icyerekezo gusa muri Kristu wapfuye akazuka kuko ari we watwunze n’Imana ari na yo duturukaho kandi tuganaho.
Ivanjiri ya none ni byo iduciramo amarenga ubwo Yezu yaganiraga na Nikodemu, umwe mu Bayahudi b’abategetsi akaba n’Umufarizayi. Aramubwira ati: “…nk’uko Musa yamanitse inzoka mu butayu, ni ko n’Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, kugira ngo umwemera wese agire ubugingo bw’iteka.” Ni koko kurangamira Yezu Kristu ku musaraba bituma twizera, kuko Yezu wawubambweho yaduhamirije mu izuka rye ko afite ubuzima nya buzima bityo natwe imisaraba yacu twayunga k’uwe natwe tukazahabwa ubuzima bw’iteka ho umurage. Ni koko kumurangamira ku musaraba bituma twemera. Kuwumubonaho bitwereka ko Ibyanditswe ari kubyuzuza, We Mwana w’Imana na Ntama w’Imana ukiza ibyaha byacu. Muri we dukizwa ibyaha, tugakizwa ibyago, tugakizwa n’urupfu rwari rwarabaye akarande ku nyoko muntu yose. Bityo rero kumurangamira ku musaraba nk’abemera bikanagenura kurangamira izuka rye, tugahazwa ibyishimo n’amahoro dukesha nyine iryo zuka rye. Arahirwa Nikodemu wabisogongeyeho mu ba mbere, kandi akwiye gushimirwa no gutangarirwa kubera ubutwari yagaragaje bwo kutagenza nk’abandi bafarizayi batakiraga Yezu, we akiyemeza kumusanga muri ririya joro, agahimbazwa no kumutega amatwi. Arahirwa n’umuntu wese usanga Yezu, akamutega amatwi, akanezezwa no guhimbazanya umutima w’ubuyoboke amayobera y’urupfu n’izuka bye.
Mu isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa turabona amatwara akwiye kuranga abemera Yezu Kristu bose. Ngo bagomba kugira ubumwe bushyitse buzira amacakubiri. Burya aho Sekibi yatashye harangwa no kutavuga rumwe, no kudaharanira inyungu zimwe zigusha mu bugingo bw’iteka. Sekibi ni umwanzi w’ubumwe. Ni we ntandaro y’umwiryane uhoza abantu ku nkeke. Muri we bwite Sekibi ni “Gatanya”. Ntiyifuza ko abantu bakunga ubumwe mu Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu ngo bakire. Ahari ubumwe buzira uburyarya n’uburyamirane ho haganza urukundo, amahoro n’ituze kuko biba bikeshwa Ubutatu butagatifu budataana butanigera butana. Dukwiye rero kurebera ku Bakristu ba mbere ngo bari bafite umutima umwe, amatwara amwe, bagashyira byose hamwe kandi bakabisangira badacuranwa. Ubumwe n’urukundo byari byarabagejeje aho nta wumva ko asumbye abandi. Ibi bitwigishe ko ntawe ukwiye gusuzugura abandi yaba yitwaje yenda ko afite ubukire, ubwenge, impano runaka, amavuko “meza”,… Byatuma kandi ntawe ugira ipfunwe kubera yenda ko ngo yaba ari umukene, umurwayi… Ngo basaranganya byose bakurikije icyo buri wese akeneye. Dore urugero rwiza rwo guhumuriza abanyantege nke na bo bakiyumva nk’abantu bafite agaciro mu bandi ndetse no mu maso y’Imana. Erega ngo “Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riba hafi!”. Haba igihe ugeze kure yagira ngo n’ijuru ryaramutereranye, nyamara abo Ivanjiri ya Yezu Kristu yatashyemo ikabashoramo imizi, ntibatuma hari umunyantege wiheba kuko bagomba kumuba hafi, bakamuhumuriza, bakamuhamiriza urukundo rw’Imana bamufasha, bivuze kumusangiza ku byiza Imana yabahaye ku buntu bwayo. Ngibyo guhamya izuka rya Nyagasani, ngubwo ubugwaneza bukwiye kuranga abantu bose bacungujwe amaraso ya Kristu, ngayo amatwara akwiye kuranga by’umwihariko abemera Kristu, bahora bahugukiye kumva Ijambo ry’Imana hamwe, bakanamanyurira umugati hamwe ari nako basingiriza Imana hamwe.
Dukomeze kugira Pasika Nziza.
Bikira Mariya adusabire.
Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE
SEMINARI NKURU YA RUTONGO