Inyigisho yo ku cyumweru cya 3 cy’Igisibo A, 19 Werurwe 2017
Amasomo: Iyim 17, 3-7; Zab 94, 1-2.6-9; Rom 5, 1-2.5-8; Yh 4, 5-4
1.Yezu aganira n’umunyasamariya kazi
Ivanjili ndende twumvise, itubwira Yezu aganira n’umugore wo kuri Samariya. Uwo yagiye kuvoma amazi asanzwe ariko agira amahirwe ahabwa amazi y’ubugingo buhoraho. Natwe ni icyo twifuza: kwakira amazi y’isoko idudubiza kugera mu bugingo bw’iteka. Ni amahirwe akomeye guhabwa ayo mazi.
- Ni ibitangaza
Ni amahirwe kuko uriya mugore yagiye kuvoma uko bisanzwe. Nta n’igitekerezo cya Yezu yari afite. Guhura na Yezu na we ari hafi y’iryo riba umugore yavomagaho, nta muntu wari wabiteganyije usibye buriya Yezu we yari abizi neza abona uko uwo mugore akeneye gukizwa. Ku buryo bw’igitangaza, buri muntu wese ashobora guhura n’umukiza aho yaba akorera hose. Hariho abacuruzi bagendererwa n’abantu buzuye Roho Mutagatifu maze ijambo ryabo rikabagera ku mutima bagahinduka. Abakozi mu biro, abarimu, abanyamatagisi; bose buri wese aho akorera ashobora kugendererwa na Yezu maze akakira umukiro usumba ibyo aba asanzwe arimo. Yemwe tuzi n’indaya zabigize umwuga zagenderewe aho zikorera maze ziva muri ubwo buzima zirahinduka. Ibyo ni ibitangaza by’Imana akenshi tutumva ijana ku ijana ariko rimwe na rimwe dushobora kubigiramo uruhare. Kugendana na Yezu, kunga ubumwe na we aho turi hose twiteguye kumubwira abatamuzi, tujye tubyitaho hari ubwo adukoresha ibitangaza nk’ibyo byo guhindura bene muntu bagoswe n’ibyisi bakayoboka iriba ry’amazi y’ubugingo.
- Ese uwahuye na Nyir’isoko y’amazi y’ubugingo arangwa n’iki?
Mu isomo rya mbere twibukijwe uburyo abayisiraheli bagize inyota mu butayu bakijujuta biteye ubwoba. Ntibari bazi ko uwabavanye mu Misiri ashobobora kubavuburira isoko. Ni uko rero, uwahuye na Sokoyubugingo, iyo inyota imumereye nabi (iyo ahangayitse amerewe nabi ku buryo bwinshi), yibuka gutabaza Soko uwo kuko adashobora kumutererana. Ni n’aho Pawulo intumwa atuganisha iyo atubwira ko “twiratira gutegereza ikuzo ry’Imana”. Uwasogongeye ku mazi Yezu atanga anyungutira ineza aganjemo agahora atangarira urukundo Imana yabuganije mu mutima we ikoresheje Roho Mutagatifu. Amateka ye ahinduka ubuhamya bukomeye. Ntaba agiteye ubwoba ahubwo ibyayahindanyije bisimbuzwa gukunda Yezu Kirisitu no kumukurikira kugeza yunze ubumwe na we byuzuye mu ijuru.
Iyo wahuye na Soko y’ubugingo, ubuzima bwawe buhinduka ubuhamya mu mvugo no mu ngiro. Ibyo twabyumvise ngo: “Nuko Abanyasamariya benshi b’uwo mugi bemera Yezu, babitewe n’ijambo umugore yari yavuze ahamya ati ‘Yambwiye ibyo nakoze byose’”.
- Yezu Kirisitu arakwishimiye
Yezu Kirisitu yishimiye abo yagiye aganira na bo akabahaza amazi y’ubugingo. Yishimiye ubuhamya batanga muri bagenzi babo. Yishimira ibyishimo baterwa n’ubutumwa bakora. Duhore dukereye kubwira abandi ibyo Yezu Kirisitu yadukoreye. Bazahinduka maze ubwabo bashake Yezu Kirisitu bagumane na we bahazwe n’amazi y’ubugingo kuzagera mu ijuru aho tuzatura tugasenderezwa ikuzo hamwe n’Umubyeyi wacu Bikira Mariya n’abatagatifu bose.
Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Yozefu Mutagatifu, umugabo we udahinyuka abe hafi ingo zose zitere imbere mu buzima zigomba gukomora kuri Sokoyubugingo.
Padiri Cyprien BIZIMANA