Inyigisho: Ambukira muri Masedoniya, maze udutabare

Inyigisho yo ku wa gatandatu – Icyumweru cya 5 cya Pasika

Ku ya 4 GICURASI 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intu 16, 1-10;  2º.Yh 15, 18-21 

Ambukira muri Masedoniya, uze udutabare

Kujya kwamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro aho itaramenyekana, ni ugutabara abantu. Gukomeza kugira umuhate wo kwigisha Ivanjili no guhugura ubutitsa abantu b’ibyiciro byose, na byo ni ugutabara. Abantu bose bataramenya YEZU KRISTU, bari mu mazi abira n’ubwo basa n’aho bisinziriye. Iyo bamaze kwigishwa bagacengerwa n’ineza y’Imana Data Ushoborabyose, bariyamirira. Bashobora no gutangara bagira bati: “Mbega urupfu twarimo! Mbega umwijima! Mbega ubujiji! Singizwa YEZU KRISTU wowe utumenyesheje ukuri”. Akenshi iyo umuntu ataraba uwa-KRISTU, asa n’aho ibibera ku isi ntacyo bimubwiye. Abona abantu bagenda na we akagenda…Ibyo atekereje byose ashoboye arabikora. Yishimira iby’isi kuko nta gitekerezo cy’iby’ijuru kindi aba yarashyikirijwe. Nyamara iyo umuntu akinguriye umutima Umucunguzi, atangira kubona neza ndetse agaterwa ubwoba n’umwijima ubundikiye isi. Ikindi gishobora kumubaho, ni ugutangazwa n’ukuntu abona imbaraga zimurwanya ku buryo atabasha gusobanura. Ahorana inkeke n’intego yo kudatatira ibyiza yashyikirijwe muri Kiliziya ya YEZU KRISTU.

Nzirikana amasomo ya none, natinze cyane ku ibonekerwa mu nzozi za Pawulo. Yabonye umuntu umubwira abishimikiriye kujya bwangu muri Masedoniya kubatabara. Birumvikana ko mu duce twose Pawulo n’izindi ntumwa banyuzemo bashinga Kiliziya, Ukuri, Ibyishimo n’Amahoro bagize byari byarasakaye hose kugera no mu turere twa kure. Ibyo byiza ni byo ab’ijuru bashaka ko bigera no muri Masedoniya yose. Nta gushidikanya n’abantu baho bari bategereje kumva ibyiza abandi bari barabatanze. Pawulo ntiyatindiganyije yahise abadukira kujya gutangaza ko YEZU KRISTU ari muzima kandi akiza.

Umuntu wese wiyumvishemo iyo ngabire y’ubumwe na YEZU KRISTU, ni ngombwa ko ahaguruka kugira ngo afashe Kiliziya nyobozi gutabara abantu bose bari mu kaga! Mureke tubyiyemeze twebwe twakiriye YEZU tugahora twishimira impuhwe aduhundagazagaho. Umutego ukomeye tugomba gusaba gutsinda, ni ubwoba. Umuntu ugihinduka uwa-KRISTU yigiramo ikibatsi kimusanganyamo imbaraga zo gushyuhira ubutumwa. Ntabura ariko no kurebwa nabi n’abagicuditse na Sekibi! Ni yo mpamvu YEZU yaburiye intumwa ze: “Isi nibazira,mumenye ko ari jye yabanje kwanga”. Yakomeje ababwira ko bazamukurikira kugera ku ndunduro kuko inzira yanyuzemo ari na yo na bo bagombaga kunyuramo: inzira y’umusaraba, inzira y’amahwa! Ntidushobora kwita kuri roho zacu no gutabara iz’abandi tutemeye inzira y’UMUSARABA.

YEZU KRISTU watsinze urupfu akazuka, aduhe imbaraga buri munsi tubashe gutsinda ubwoba bwo kubaho uko ashaka. Umubyeyi BIKIRA MARIYA, aduhakirwe turindwe gutwarwa n’isi yagurishije Umwana w’Imana ikamwica urw’agashinyaguro. Uwo MUBYEYI aduhora hafi kandi atwemeza ko UMUTSINDO ari uw’abakunda YEZU KRISTU. 

Publié le