Amizero tumenyeshwa n’ijambo ry’ukuri

Ku wa gatatu w’icya 22 Gisanzwe, A, 06 Nzeli 2017

Amasomo: 1. Kol 1, 1, -8; Zab 51,10-11

  1. Lk 4, 38-44

Pawulo Intumwa aho amariye guhinduka umukirisitu, yitangiye kwamamaza Inkuru Nziza. Yashinze amakoraniro menshi agakunda gukurikiranira hafi imibereho yayo muri Kirisitu. Yarabasuraga akabibutsa ibigomba kwemerwa no kwizerwa. Aho atageraga, nta ngorane kuko abakuru b’amakoraniro bayitagaho kandi na we akanyuzamo akabandikira ibaruwa yo kubakomeza mu kwemera.

Ikoraniro ry’i Kolosi ryashinzwe n’umugabo witwa Epafurasi. Pawulo ntiyigeze agera i Kolosi. Epafurasi ni we wakundaga kumenyesha Pawulo imibereho y’abakirisitu b’i Kolosi. Pawulo ntiyigeze agera i Kolosi, cyakora yabandikiye ibaruwa ahereye ku buzima bw’ikoraniro Epafurasi yamusangizaga.

Abanyakolosi bashimishije cyane Pawulo aho yumviye ko bateye imbere mu kwemera, mu rukundo no mu kwizera. Intumwa yose ya Yezu Kirisitu ishimishwa n’uko abo isohozaho ubutumwa batera imbere mu kwenera, mu gukunda no mu kwizera. Umusingi wa byose, ni ukwemera Yezu Kirisitu Umwana w’Imana Data Ushoborabyose. Urukundo n’ukwizera bishamikira ku kwemera Yezu Kirisitu. Ikoraniro ritera imbere muri ibyo, rishimisha cyane Kiliziya yose n’abayitangira ku buryo bunyuranye. Pawulo intumwa ati: “Turashimira Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kandi tukanabasabira ubudahwema, Kuva aho twumviye ukwemera mufitiye Yezu Kristu, n’urukundo mugiriira abatagatifujwe bose, mubitewe no kwizera ibyiza bibagenewe mu ijuru”.

Nta kindi Pawulo yifuzaga, nta kindi abamufashaga bashakaga, nta kindi kindi Papa n’abepisikopi n’abasaseridoti bahibikanira usibye kwamamaza Inkuru Nziza y’Ukuri gukiza, ukuri kwamenyekanye kugakangaranya amashitani na roho mbi, ukuri abantu bakiriye bagakizwa indwara z’amoko yose. Ivanjili ya none yabitwibukije. Indwara, ubumuga n’amashitani mabi, ni ibyo byose biduhwijarika tukazindara maze iby’Ijambo ry’Imana bikaturambira cyangwa ntitubigiremo umwete. Ngiyo indwara ikarishye ya  none.

Dusabire abigisha Inkuru Nziza y’Umukiro: bakomere kuri Yezu Kirisitu, bahore bigisha Ukuri kubuganiza mu babumva Urukundo nyakuri rwa Kristu, rwa rundi ruranga umuntu ufite ukwemera nta kuryarya, umuntu wizeye ibyiza bimutegereje mu ijuru.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

 

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho