Andereya yasize umubyeyi we

Ku munsi wa Mutagatifu Andereya intumwa , 30 Ugushyingo 2017

Amasomo: Rm 10, 9-18; Mt 4, 18-22.

Bakristu namwe mwese bantu b’umutima worohera Imana! Kiliziya Umubyeyi wacu ibinyujije muri liturujiya y’Ijambo ry’Imana twarazwe na Kristu, ntihwema kutwereka inzira twanyuramo ngo tunogere Imana. Uyu munsi ishishikajwe no kutwereka ko Imana iduhamagara buri munsi kandi idusanze mu mirimo yacu ya buri munsi kugira ngo duhugukire kwigisha Ijambo ry’Imana biviremo benshi impamvu yo guhinduka, kwemera Imana no kwakira umukiro uhoraho iteka; mbese nk’uko intwari Andereya intumwa ya Kristu  yakiriye iyo mpuruza ya Kristu yibereye mu burobyi bwe, igahagurukira kwamamaza Ijambo ry’Imana ndetse ikanarimenera amaraso yayo.

Bakristu namwe bantu b’umutima worohera Imana, iyo havuzwe kwigisha Ijambo ry’Imana benshi bahera ku Byanditswe Bitagatifu dusanga muri Bibiliya, ntabwo baba bibeshya cyane kuko na byo ari imwe mu mashami y’Ijambo ry’Imana. Nyamara ni ngombwa kwibuka ko Ijambo ry’Imana rya mbere ari Kristu wigize umuntu, Jambo w’Imana waremeshejwe ibiriho byose ibiboneka n’ibitaboneka, ubwa kabiri ni Ijambo ryanditswe muri Bibiliya ryagejejwe ku banditsi batagatifu bamurikiwe kandi bashyigikiwe na Roho Mutagatifu; uruhererekane rw’Inyigisho za Kiliziya na rwo burya ni Ijambo ry’Imana kuko inyigisho zose zigamijwe kwamamaza,  gucengeza Kristu no kunoza umubano w’abantu n’Imana,  zivoma  kuri Kristu no mu Byanditswe Bitagatifu maze Roho Mutagatifu agashyigikira umurimo wo kwigisha. Nta mpamvu mfite yo kuba navuga ngo “njyewe nta mpano mfite yo kwigisha Ijambo ry’Imana”!!! Mu kazi kawe ka buri munsi, mu bo wakira bose ushobora kubwira abantu Yezu Kristu utavugije iya Bahanda! Mu kiganiro kigufi ushobora kugirana n’umuntu wihitira ushobora kumumenyesha Yezu Kristu kandi ukaba urokoye umuntu, imyitwarire yawe na yo ishobora kwerekana Kristu. Yezu Kristu ntagushakaho ibirenze ubushobozi bwawe.

Andereya na bagenzi be, bahamagawe na Yezu bari mu mirimo yabo, basiga ibikoresho byabo, Yakobo na Yohani bagerekaho no gusiga umubyeyi wabo bari kumwe, bakurikira Yezu, biyemeza batyo kuba abarobyi b’abantu. Mukristu ese wowe ni ruhare ki ufite mu kurokora abantu ingoyi ya Sekibi, ukoresheje ububasha bw’Ijambo ry’Imana? Ese wumva uhangayikishijwe n’amayeri akabije Sekibi asigaye akoresha ngo agabanye umubare w’Intungane ari na ko yongera abazikamye mu rupfu rw’icyaha bagapfa bahagaze? Uriyimbire niba utamamaje INKURU NZIZA? 

Ngusabiye ubutwari nk’ubwa Andereya mu kwamamaza Inkuru nziza kandi Bikira Mariya Nyina wa Jambo aguhe ijambo maze ugire ijabo mu kwamamaza Jambo!

Padiri Théophile NKUNDIMANA.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho