Arahirwa urangamira kandi akumvira Yezu Kristu

Yezu yihindura ukundi: Dusabe iname yo kumurangamira no kumwumvira

Inyigisho, ku wa 06 kanama 2018

Amasomo matagatifu: Dan 7,9-10.13-14; Zab 97; 2 Pet 1,16-19; Mk 9,2-10

Hari tariki ya 06 ukwezi kwa kanama mu wa 1456 ubwo i Roma hageraga inkuru nziza y’uko abakristu bigaranzuye abayisiramu bashakaga kubatsemba muri Turikiya. Papa Kalisiti III yashimimiye Imana iyo ntsinzi mu guhimbaza i Roma Ukwihindura ukundi kwa Nyagasani Yezu. Kuva ubwo uyu munsi w’Ukwihindura ukundi kwa Nyagasani Yezu wahise uba umunsi uhimbazwa ku isi yose kuko Kiliziya ihagarariwe na Papa yari iwugize uwayo. Ubusanzwe wahimbazwaga mu gace gato, muri Bazilika y’Umusozi wa Tabor guhera mu kinyejana cya 4. Mu 1475 wari umaze gusakara no gukundwa ku isi yose. Yezu koko yatsindiye ku musozi wa Tabor. Yihinduye ukundi, yereka inkora mutima ze ko n’ubwo mu bigaragara ari umuntu usanzwe, ukenera iby’abantu bakenera, uhuje nabo muri byose uretse icyaha; nyamara ko ari n’Imana rwose.

Mu mvugo yakunze gukoreshwa n’urubyiruko, abana n’abashoferi, twavuga ko Yezu yihereranye ba bandi batatu (Petero, Yohani ya Yakobo) kugira ngo abarobeshe, abereke mu ijuru uko hasa ndetse n’ikuzo rizahoraho iteka ribazigamiwe niba koko bamukomeyeho. Petero yararobye, areba mu Ijuru uko hasa: yabonyeho abatagatifu, ba bandi bose biziritse ku mategeko y’Imana bakihata ugushaka kwayo. Abo ni abahagarariwe na Musa Mutagatifu. Yabonyeyo kandi ba batagatifu bose bayobotse Ijambo ry’Imana, rirabatunga kandi bararyamamaza: abo ni abatashye ihirwe ry’Ijuru bahagarariwe na Eliya Mutagatifu. Mu yandi magambo, yabonyeyo abitoje gushengerera Imana no kuvugana n’Imana nka Musa, abonayo abihatiye kuvuganira Imana mu bantu: abo ni abahanuzi barimo Eliya n’abandi benshi.

Intumwa zagiriwe ubuntu bugeretse ku bundi. Izo ntumwa ziyumviye Ijwi ry’Imana Data ubwayo ibamurikira Umwana wayo. Mbese ni umunsi mukuru kuri bo w’Ukwigaragaza kw’Imana Data: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve”. Data yatanze ubutumwa bw’uko n’aho twe abemera twahigwa n’isi, n’aho twavutswa ubu buzima, duhamagariwe kumvira Uwatumwe n’Imana, Umwana wayo Yezu Kristu we uzatugeza i Budapfa. Iri banga barobeshejweho, ni ryo ryatumye  intumwa zumva ko zishonje zihishiwe. Ibi bizatuma badatatira Kristu imbere y’ umuryango w’uburoko, imbere y’inkota, umuriro, imbunda n’imihoro.

Petero yifuje kwigumira mu iryo hirwe ry’Ijuru yari arungurukijweho. Ati: “Mwigisha, kwibera hano nta ko bisa. Reka mpubake ibiraro bitatu”. Yariyibagiwe. Ibyishimo byari byamurenze maze aravugishwa byo guhimbarwa. Ntibizwi niba yari anazi kubaka; umwuga we wari uburobyi. Ariko wenda twamwumva kuko yavuze ibiraro atari inzu zisanzwe zisaba ubundi buhanga! Ibi nibura bidutere inyota yo kurarikira ijuru n’ingabire z’ijuru kuko nta mahirwe yasumba ayo kubana n’Umuremyi wa byose Se w’Umwami wacu Yezu Kristu.

Uyu munsi mukuru utwigishe kudahumwa amaso n’ibyishimo bihita twagira muri iyi si. Amahirwe n’umunezero nk’ibyo kuri Tabor ntibikajye bituma tudamarara ngo twumve ko twageze ahagamijwe, ngo tube twatera Imana umugongo. Ibyago, ingorane n’inzitizi duhura nazo mu buzima na byo ntibikaduhume amaso ngo bitubuze kurangamira amizero y’izuka n’umunezero bizigamiwe abihanganye bakumvira kandi bakarangamira Yezu Kristu Umwana w’Imana.

Nyagasani Yezu, wowe waturobesheje mu Ijuru igihe tubatijwe, ukatubibamo ingemwe y’Ijuru, byongeye ugahora udutungisha Ukaristiya Ntagatifu wo Mugati Nyabuzima w’Abamarayika n’abatagatifu, utube hafi maze ineza yawe iduhoreho natwe amizero yacu ahore agushingiyeho. Ubu n’iteka ryose. Amina.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho