Inyigisho yo ku wa gatanu, icyumweru cya 13 Gisanzwe, kuwa 05 Nyakanga 2019
Turahimbaza Mutagatifu: Antoni Mariya Zakariya
Amasomo: Intg23, 1-4.19.24,1-8.62-67; Zab 106 (105) ; Mt 9, 9-13
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,
Dukunze kubona benshi mu bo Imana itorera ubutumwa; rimwe na rimwe tukabakekamo ubutagatifu bushobora kuba bwarabaye intandaro y’itorwa ryabo. Nyamara umunsi ku wundi tukagenda tubabonaho ibidatunganye nk’abandi bose bikadutangaza.
Matayo uyu tubwirwa itorwa rye, ni rumwe mu ngero (dusanga muri Bibiliya) z’abantu Imana yagiye itora, nyamara bakadutungura tugendeye ku myumvire yacu nk’abantu. Yewe hari n’uwigeze kuvuga ko mu ntumwa za Yezu ntawarushaga Matayo kuba atari abikwiye: Yari umusoresha n’umunyabyaha, akorana n’abakoroni b’abaromani bari banzwe n’umuryango wa Israheli, ikindi ni uku yari umwe mu bigwizaho umutungo banyaze utw’abandi nk’uko abasoresha babigenzaga. Ibyo bikatwumvisha ko igihe Yezu amutoye, yatoye umuntu wari wanzwe na bose mu bo bagendanaga kandi bari bashishikariye kumva iby’inyigisho ze.
Yezu azi neza ibyo byose yaramutoye, kubera ko atamurebera mu mateka ngo ahere ku wo yari we gusa, ahubwo arareba uwo azaba we. Nta muntu n’umwe muri iyi si wigeze aha agaciro ubwo bushobozi bwa muntu bwo guhinduka nka Yezu Kristu. Icyo cyizere tugisanga muri Yezu kuko we aratuzi ntabwo atwitiranya nk’abandi.
Abantu twe usanga tuvuga ko akabaye icwende katoga ngo gacye, nyamara muri Yezu karacya kagashira umunuko ndetse kagatereka amata akanyobwa kandi akagwa neza uwayasamuye.
Ibyo byagombye kudutera umwete twe twese abanyabyaha kandi bikatwumvisha neza uwo umwigisha wa Kristu ari we, umukristu nyawe uwo ari we.
Burya umukristu ni umunyabyaha wicujije akababarirwa, agahorana umugambi wo kurwana urwo rugamba kandi afasha n’abandi banyantege nke nka we kugarukira Imana. Erega ntabwo Yezu atora abashoboye ahubwo ashoboza abo yatoye. Ntabwo rero dukwiye gucika intege cyangwa ngo twiganyire kuko Udutora ni Indahemuka kandi ibyo yasezeranye azabisohoza nitumukomeraho nka Abrahamu umukurambere wacu mu kwemera turi kuzirikana ku buhamya bwe n’Imana, nk’uko isomo rya mbere rikomeje kubidufashamo. Natwe turasabwa gukomera ku isezerano ry’Imana yo yadutoye kuva kera na kare muri Yezu Kristu Umwana wayo n’Umwami wacu.
Kiliziya tugize twese, si umuryango w’intungane gusa, ahubwo ni n’ivuriro ry’abarwayi aho duhurira n’imbaraga zidukiza za Kristu muzima. Abakirisitu tugize uwo muryango mutagatifu w’Imana si ko turi beza kurusha abandi, ariko ukwemera kwacu kuruta iby’abandi kuko n’Imana twemera iruta ibigirwamana byose. Ni Imana Rukundo, idukunda twese muri Yezu Kristu, ni Imana kandi ituri hafi kurusha uko dushobora kubyiyumvisha, Imana yigize umuntu ikabana natwe.
Bavandimwe nka Matayo, dusabe inema yo gusiga byose cyane amateka yacu ashobora kutubera inzitizi, maze duhitemo gukurikira Yezu we Mahoro n’ibyishimo nyabyo akaba ari na we uduha icyanga nyacyo cy’ubuzima tutabonera ahandi.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padri Emmanuel NSABANZIMA
GISAGARA/BUTARE/RWANDA.