Inyigisho yo ku Munsi mukuru wa Yozefu Mutagatifu, Urugero rw’abakozi
Ku ya 01 Gicurasi 2014
AMASOMO: 1º. Intg 1, 26-2,3 cg. Kol 3, 14-24; 2º. Mt 13, 54-58
1. YOZEFU, urugero rw’abakozi
Kuri uyu munsi mukuru wa YOZEFU URUGERO RW’ABAKOZI, nimucyo tuzirikane ku mikorere yacu muri iyi si, buri wese atekereze bihagije ahereye aho atuye. Amasomo yose y’uyu munsi arabidufashamo. Mu Gitabo cy’Intangiriro dusobanukirwa neza impamvu Imana yaremye muntu ikamushyira kuri iyi si. Umwanditsi w’Ivanjili, adufasha kumenya uko YEZU KRISTU yaje kutwunganira. Pawulo Intumwa agamije kuduhugura adufasha kubaho dukurikije icyo twaremewe. Habayeho abantu bujuje rwose inshingano yabo ku isi. Dusabe ingabire yo kubakurikiza.
Kugira ngo YEZU KRISTU aze mu isi kandi umugambi w’Imana wuzuzwe, hari abantu bemeye kuba ibikoresho bishyitse by’Imana. Muri bo, tuzi YOZEFU wari umuyahudi nk’abandi. We ntiyigumiye mu bitekerezo n’imigirire bya kera, isengesho yakoraga ashakashaka icyiza kiruta ibindi, ryamufashije kumva umugambi Imana yari imufiteho: kuyifasha yishingira BIKIRA MARIYA n’Umwana YEZU. Gufasha Imana mu mugambi wayo wo kudukiza ni kuba umukozi wizihiwe. Ni icyo cy’ibanze Imana Data Ushoborabyose ashaka kuri buri wese. YOZEFU yarabyujuje rwose.
2. Natwe ibyo dukora
Turi ku isi ku buryo budasanzwe: Imana yaduhaye kuyibaho, yanaduhaye kuyimenya. Ntituriho nk’ibikoko bidatekereza bikoreshwa gusa n’ingufu karemano zibiganisha ku byo bitamira. Ibikoko binanyuzamo bikica ibindi birushije ubukana. Twebwe abantu twamenyeshejwe ko turiho ku buryo budasanzwe. Iyo tutazirikanye bihagije igitumye turiho, tubura ubwenge tugasa n’ibyo bisimba bindi.
Cyakora kugira ngo twitangire icyo tubereyeho, ni ngomwa kugira uburere buhagije. Abadukuriye, ababyeyi bacu batureze neza; na bo kandi barezwe n’abandi bari babakuriye. Kiliziya yareze neza mu mateka maremare yayo. Yabyariye ijuru abana benshi cyane. Ntitwibagirwe ari ko inda ibyara Mweru na Muhima! Ku isi hari abantu barezwe nyamara ariko kubera impamvu zinyuranye na bo badashobora gusobanura neza, bahindutse ibiroroge! Nta kundi twasobanura impamvu mu mateka y’isi dusangamo abantu bagiye bakora ibibi bihambaye. Aho ni ho hazingiye ibyo twita iyobera ry’ubugome bita mu gifaransa “Le mystère de l’iniquité”.
Imana nticika intege, ikomeza kudusobanurira ahari inzira iganisha ku mugambi mwiza yaturemeye. Ni yo mpamvu duhora tubwirizwa Ijambo ryayo. Hari abaryumva rikabagirira akamaro bagahinduka abandi ariko bagakomeza kunangira bagakora nabi kandi bakarangwa no guhemuka. Bene abo bashyira imbere ibikorwa bigaragarira amaso ariko umutima wabo wararitswemo na Sekibi. Ikibabaje ni uko amaherezo yabo ateye agahinda nk’uko iyi Zabuli ya 37 (36), 35-36 ibisobanura: “Niboneye uko umugiranabi akoresha ubushobozi afite, mbona n’uko atumbagira nk’isederi yo muri Libani, ariko hanyuma nongeye guhita, nsanga yarazimiye, mushakashatse, sinongera kumubona”.
3. Ikiruta ibyo byose
Pawulo intumwa agamije kudushishikariza kwihatira ibikorwa byisumbuye biruta ibindi byose dushobora gushakisha. Tuzabigeraho igihe dutera imbere mu Rukundo rutuganisha mu butungane; nitwihatira gushakisha amahoro ya KRISTU twakiriye mu mitima yacu. Ababuza abandi amahoro ku isi ni benshi ariko nta gucika intege kuko Ijambo rya KRISTU rituye muri Kiliziya rizakomeza kwamamazwa kugeza igihe isi izashirira. Tuzarigiraho uruhare nitwihatira gushimisha Imana mu byo dukora byose mu magambo no mu bikorwa.
Ijambo ni ikintu gikomeye mu mico yose yo ku isi. Rifite ububasha bwo gukiza abantu. Ijambo ry’ababyeyi ni ingirakamaro ku bana babo. Imigenzo myiza Pawulo yibutsa ababyeyi n’abana babo, nta rugo na rumwe ruzayigeraho mu gihe ababyeyi badaha urugero rwiza abana babo mu mvugo no mu ngiro. Ijambo ry’abakuriye abandi ni ryo ryerekana umurongo abo bashinzwe bagenderaho. Dukwiye kujya tugenzura amagambo tuvuga: nabe amagambo yubaka. Umuntu witandukanyije n’Imana kandi utanashaka kurangwa n’ibikorwa by’ubutungane, ni kenshi arangwa no kurocagizwa no guhuragura amagambo agasenya aho kubaka!
4. Twisunge umuziranenge
Turigishwa cyane ariko uwakwifungirana mu mfuruka ye yagira ngo inyigisho zitangwa nta mbuto zera. Twitegereze abantu benshi bazwi Kiliziya yakomeje kuduhaho urugero rwiza. Bari bafite umubiri nk’uwacu. Kubigana birashoboka ikindi kandi baradusabira ariko bakeneye ko twemera kwigomwa nk’uko babaye abizige. YOZEFU yabaye umuntu w’intungane. Mwerekejeho ya Zaburi: “…irebere umuntu w’umuziranenge, wirebere umuntu w’inyangamugayo: koko umuntu w’amahoro asiga imbuto” (Zab37 (36), 37).
Hari n’abandi benshi barimo n’abo Kiliziya iherutse gushyira mu rwego rw’abatagatifu nka Yohani wa XXIII na Yohani Pawulo II wagize uruhare rukomeye mu guhirika rwa rukuta rw’inabi rwatanyaga abantu (Le mur de Berlin) akaba intumwa y’ amahoro mu Bulayi no ku isi yose. Kugendera mu murongo w’abo baziranenge, ni ukwivugururamo imbaraga duhabwa no kubohorwa na YEZU KRISTU. Buri wese aho ari akwiye kwiyumvamo uwo mwuka w’ububohoke utuma agaragaza ko nta ho ahuriye n’ibitsikamira abantu byose. Akwiye kwitoza kujya avugisha ukuri agamije ko ijambo rye ryaba ijambo rihumuriza abari mu kaga bose akirinda ibivangura abantu byose. Nta gutinya abadakunda ijambo rimurikira abari mu mwijima. None YEZU byamugendekeye bite igihe agiye kwigisha mu karere k’iwabo? Bannyeze ijambo yababwiraga ariko ntiryabuze kwamamazwa. Nitujya twinjirwa n’ubwoba tujye twibuka ko turi kumwe na YEZU KRISTU maze twirinde gupfukirana ingabire ya Nyagasani.
Icyo Imana ishaka ni uko ubwigomeke bwarangira. Hagomba abantu babyitangira: “Abigometse bose bazazimirira icyarimwe, n’inyoko y’abagiranabi icike burundu” (Zab 37 (36), 38). Ashaka ko abo bagiranabi bahinduka. Tubigiremo uruhare kuko tuzi ko “Agakiza k’intungane gaturuka kuri Uhoraho, ni we buhungiro bwazo igihe cy’amakuba. Uhoraho arabafasha, akabarokora, akabakiza abagiranabi, maze akabarengera, kuko ari we bahungiyeho” (Zab 37 (36), 39-40). YOZEFU MUTAGATIFU adusabire.
YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe.
Padiri Cyprien BIZIMANA