Ari ingaragu, ari uwubatse, ari umupfakazi ni nde uzaritaha?

Inyigisho ku masomo matagatifu yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 23 Gisanzwe, imbangikane

Amasomo: 1 Kor 7,25-31; Z 45 (44); Lk 6,20-26

Mu isomo rya mbere, Pawulo mutagatifu aragerageza guhosha imyumvire y’ubuhezanguni yari yaradutse mu muryango w’Imana wari i Korinti. Ubwo buhezanguni bwarebanaga n’ubuzima n’imibereho ndangabitsina n’imyororokere. Hari bamwe mu buhezanguni bwabo bavugaga ko ingaragu (abatarashatse) ari bo Imana ishima bityo bagafata abubatse nk’abadashobora kubonera umwanya Imana, byongeye nk’abahisemo ibikorwa by’umubiri! Hari na bamwe mu bubatse, bumvaga ko ari bo bahisemo neza, ko bo bafasha Imana kurema no kororoka k’umuryango, bityo ko ingaragu zapfuye ubusa, ko ari ibirumbo. Hari n’abafataga abapfakazi nk’abahanwe n’Imana, nk’abituriye mu muruho ndetse ko nta wababaza byinshi byerekeye Imana n’Ingoma yayo.

Pawulo arerekana ko byose bihira abakunda Imana. Ari ukuba ingaragu, ari ukubaka urugo, ari ukwibona mu bupfakazi, igikuru ni ukwimika Imana mu buzima bwawe, kwizitura ku by’isi no kwizirika ku gushaka kw’Imana. Muri make, kuri Pawulo, kandi koko ni ukuri, ubuzima bwose (ingaragu, gushaka, ubupfakazi) bugeza ku butagatifu iyo ububayemo wunze ubumwe n’Imana Data kandi uvuga rumwe na Yo, unihatira gukora ugushaka kwayo.

Yego uwihebeye Imana, agahitamo kudashaka akorera wese Nyagasani nta kimuziga ariko kandi ntarusha ubutagatifu wa wundi wubatse akabana n’uwe akaramata kandi mu rukundo akora ugushaka kw’Imana. Ibi ni byo bituma mu Banyefezi 5, 21-33 Pawulo Mutagatifu yongera gusingiza urugo akerekana n’uburyo abashakanye bashushanya umubano wa Kristu na Kiliziya ye.

Nk’uko Ivanjili ntagatifu yabitweretse, koko hahirwa abahaho buri gihe bakeneye Imana, bayisonzeye kandi bayishakashaka. Ari ingaragu, ari abubatse, ari abapfakazi, buri wese azagera mu ihirwe ry’Ijuru igihe azaba aharanira ubutungane, agerageza kwigana Kristu no kumukurikira. Buri wese mu muhamagaro we, nasonzere Imana kandi ayishakashake; nababazwe n’ikibi cyangwa icyaha, akirinde kandi akirinde abandi; nakomere kuri Nyagasani Yezu Kristu kabone n’aho yatotezwa azira ko yamuyobotse. Nimwishime munezerwe mwebwe mwese muharanira kwitagatifuriza mu buzima bwose murimo, mukagerageza kunogera Imana Data na bagenzi banyu. Ingororano yanyu izaba nyinshi mu Ijuru.

Abatagatifu duhimbaza: Petero Klaveri, Alani, Omeri na Gorgoni badusabire maze ntiducogore ku rugamba n’urugendo by’ubutagatifu.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho