Yozefu Mutagati, urugero rw’abakozi, Ku ya 01 Gicurasi 2019
Amasomo matagatifu: Int 1,26-2,3 cyangwa Kol 3,14-15.17.23-24 Zab 90 (89) 2,3-4;12-13.16b; Mt 13,54-58
Ku ya mbere z’ukwezi kwa 5, muri Kiliziya duhimbaza umunsi mukuru usanzwe wa Yozefu Mutagatifu, urugero rw’abakozi. Kuri uyu munsi bamwe mu bakozi bararuhuka, ab’abakristu bagasenga kandi bakazirikana agaciro k’umurimo mu iterambere ryabo bwite, ry’Igihugu ndetse no ku gaciro umurimo wa muntu ufite imbere y’Imana. Muri uko gutekereza ku murimo ni naho bamwe bagera aho bibuka gusaba iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umukozi. Abakoresha nabo baboneraho bakibutsa abakozi kwihatira kuzuza neza inshingano zabo ku murimo.
Gukunda umurimo birenze kuba inshingano ahubwo ni umuhamagaro. Mu gitabo cy’Intangiriro twazirikanye uburyo Imana yatanze urugero ikora, igihe iremye isi, ibiyiriho byose ndetse na muntu, umugabo n’umugore. Gukora neza no kugira isi nziza ni ukwigana Imana cyangwa se kugera ikirenge cyacu mu “cyayo”. Gukunda umurimo si umuvumo, yewe si n’inkurikizi z’icyaha cy’inkomoko. Igishamikiye ku murimo gifatwa nk’ingaruka z’icyaha cy’inkomoko ni imvune, impanuka, kurumbya no kwiyuha akuya bifatiye ku murimo. Iyo muntu aba ataracumuye n’ubundi yari gukora, agatunganya isi, akabiba amahoro, akizihirwa n’ukuntu byose byari kuba buri mu mucyo kandi bigendeye umujyo umwe nta gusobanya nta mpanuka, nta kurumbya, nta kubura epfo na ruguru. Mbese byose yari kujya abitangarira kubera ubwiza bwabyo no kubera uburyo buri kintu cyose akoze cyari kujya kirabagirana ubwiza rudasumbwa bw’Imana Umuremyi.
Imana yigize umuntu muri Yezu Kristu kugira ngo inaduhe urugero rw’uburyo muntu yitagatifuriza mu murimo we kandi akanogera Imana. Benshi bakundaga kwita Yezu Kristu “umwana w’umubaji”. Yigiye Kuri “Se” Yozefu umurimo w’ububaji. Ibi kandi ntibyabuzaga uriya muryango mutagatifu kwitabira isengesho cyane cyane mu isengero ry’i Nazareti. Mutagatifu Benedigito yafatiye ku rugero rw’Umuryango Mutagatifu maze yiha intego yagombye kuturanga twese abemera: “Kora kandi usenge, senga kandi ukore“. Twibaze: ari umurimo n’isengesho habanza iki? Ese hari uwakijijwe gusa no gusenga? Hari uwakijijwe gusa se no gukora? Byose ni magirirane. Uwakwirirwa mu masengesho y’urudaca adakora ngo ashake ikimutunga, uwo yaba asenga nabi. Pawulo ati: udakora ntakarye! Na none ariko uwakwirirwa mu nduruburi zaburi munsi kabone n’aho yagira imihigo myiza y’iterambere nyamara yarateye Imana umugongo, uyu nawe ntaho aba agana! Arapfa akabisiga, maze aho kubana iteka n’Imana Nyirumurimo unoze kandi ushyitse, akamburwa ubugingo! Byaba bimaze iki gukora mu murima w’umuntu witandukanyije na nyirawo cyangwa umurwanya? Iyi si dukoramo twayisanze gutya! Ni iy’Imana! Ibyo tuyikoreramo biduha imibereho myiza n’iterambere, tubyuzuze twunze ubumwe nayo, dusenga, tuvuga rumwe nayo kandi bijye bitwongerera ubuvandimwe nyabwo nk’abantu b’Imana.
Duhereye ku kuba isengesho n’umurimo byuzuzanya, twakwibaza ikibanziriza ikindi ari ikihe? Buri gihe Ijambo ry’Imana n’inyigisho za Kiliziya bitwereka ko ingabire y’Imana, ukwemera cyangwa isengesho bigomba kubanziriza ibyo dukora byose, kandi ibyo dukora tukabyuzuza twunze ubumwe n’Imana Data ndetse bikaba ari Yo bituyoboraho ari nako bigenda bitwubakira ubumuntu n’ubuvandimwe nyabwo. Iyo umurimo ubanjirije Imana, Imana ikaza ku murongo wa nyuma ni ho usanga muntu yimitse bintu nk’Imana ye, ntanatinye kwikiza mugenzi we agirango agwize ibintu! Ibi ni byo bituma bamwe baba ba mpemuke ndamuke!
Dusabe Imana kugira ngo ibyo dukora byose tujye tubigira mu izina rya Nyagasani, twisunze Yezu Kristu kandi dushimira Imana Data mu rukundo rwa Roho Mutagatifu. Igihe kandi umurimo dukora udutunze kandi wubahisha Imana kabone n’ubwo waduha inyungu nkeya ku yo twifuzaga, tuwukore twimazeyo. Tuzirikane kandi ko mu byo dukora byose tutazigera tunyurwa burundu n’igihembo uko cyaba kingana kose; tuzahembwa na Nyagasani, we uzagenera umurage udashanguka abamukoreye neza bakiri muri iyi si.
Nyagasani Yezu, duhitiremo kandi udutoze umurimo mwiza unogeye Imana kandi uduteza imbere.
Yozefu Mutagatifu, rugero rw’abakozi, udusabire.
Padiri Théophile NIYONSENGA