Ku wa 2 w’icya 5 cya Pasika A, 16/05/2017.
Amasomo: Intu 14, 19-28; Zab 144, 10-21; Yh 14, 27-31a
Kugira ngo tubone kwinjira mu Ngoma y’Imana, nta kundi byagenda. Ubuzima bwa Yezu butwigisha ko nta n’umwe wasimbuka amakuba ari mu isi. Intumwa na zo zasogongeye cyane ku mibabaro. Ntizacitse intege ariko. Ahubwo uko batotezwaga, ni ko barushagaho gukomera. Ese natwe tuzabibasha?
Yezu Kirisitu ati: “Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye”. Iryo jambo ni ukuri. Ariko se ukuri kwaryo kuri he? Hari benshi bibaza icyo kibazo. Niba yarahaye abantu amahoro, kuki amateka y’isi agaragaramo amaraso menshi?
Niba ayo mahoro atakiwe se byagenda bite? Yezu Kirisitu ati: “Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga”. Ni uko rero, umuntu wese ushaka amahoro Yezu atanga, yihatira gukurikiza Ivanjili y’Urukundo, ubuvandimwe n’amahoro. Hanze y’urukundo Yezu yigisha, nta buvandimwe, nta mahoro, harangwa uburyarya no kurimangatanya. Ayo mahoro yakirwa gusa n’uwemeye kwishushanya na Yezu Kirisitu akigana imigenzo ya Bikira Mariya. Ahabwa imbaraga zo kwihanganira imijugujugu aterwa na Sekibi n’abambari ba Shitani. Ni yo mpamvu Yezu atubwira ati: “Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba”. Ubwo ni ukutwizeza ko azaduhagarara iruhande igihe cyose tuzababazwa kubera Izina rye. Urugero turufite kuri Pawulo na Barinaba ndetse n’izindi ntumwa. Si bo bishoboje mu bitotezo. Ni Yezu watsinze urupfu wabateraga imbaraga. Na bo ntibigeraga bamwitarura. Ni yo mpamvu bitaruye gutwarwa no kumutatira byaterwa n’ububabare. Bakomeje guharanira kugera ha handi Yezu yababwiye agira ati: “Aho ngiye murahazi n’inzira ijyayo murayizi” (Yh 14, 4). Kandi yanababwiye ko azagaruka: “Ndagiye kandi nzagaruka mbasange”.
Komera, dukomerane twese kandi duterane inkunga mu bitotezo ibyo ari byo byose twahura na byo. Ariko mbere ya byose, duhore turangamiye Yezu Kirisitu kugira ngo aturwaneho twoye kuzatsindwa n’amoshya. Nasingizwe iteka. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Ubalidi, Honorati, Yohani Nepomuseni, Simoni Sitoki, Gema Galigani, Andereya Bobola, Alipiyo na Posidiyo n’umuhire Jile wa Santaremu, badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana