Asensiyo 2013: Nimukundane kandi mwunge ubumwe

Umunsi mukuru wa Asensiyo, Umwaka C, 2013

Ku wa 12 Gicurasi 2013

 Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU 

(Iyi nyigisho yateguwe hifashishijwe amasomo y’icyumweru cya 7 cya Pasika,C)

Nimukundane kandi mwunge ubumwe

Kuri iki cyumweru cya karindwi cya pasika, amasomo yose ni ayo gusoza. Ivanjili ya Yohani irasoza disikuru ndende ya Yezu mbere y’uko atangira inzira y’umusaraba. Isomo rya kabiri rirasoza igitabo cy’ibyahishuwe. Isomo rya mbere rirasoza igitabo cy’ibyakozwe n’Intumwa riduha inshamake yacyo ikubiye mu rupfu rya mutagatifu Sitefano.

Yezu aradusabira kunga ubumwe

Umutwe wa cumi n’irindwi w’ivanjiri ya Yohani utwereka Yezu avuga isengesho ryiswe irya gisaserdoti. Muri iryo sengesho, Yezu atangira asabira inshuti ze kunga ubumwe no gukundana kugirango abazakira inyigisho zabo bazemere maze bakizwe. Ubumwe bw’abigishwa be buzaba umusemburo w’ubumwe bw’abantu bose batuye isi. Yezu niwe dukesha kunga ubumwe tukiyambura amacakubiri yose maze tukiyambika umwambaro w’ubumwe nk’uko Pahulo yabivuze mu ibaruwa yandikiye Abanyakolosi. Muri iyi baruwa atubwira ko mu muryango w’aba Kristu hataba « hakivugwa Umugereki cyangwa Umuyahudi, uwagenywe cyangwa utagenywe, umunyeshyanga cyangwa Umushiti, umucakara cyangwa uwigenga; ahubwo haba havugwa gusa Kristu, uba byose muri bose ». Mu mubiri we Yezu yashoboye kunga abantu n’abandi, yunga Imana n’abantu. Isoko y’ubumwe bw’abantu iri mu bumwe butajegajega Yezu afitanye n’Imana Se. Ya ndirimbo ivuga ngo « ahari urukundo n’umubano Imana iba ihari » isobanura neza ivanjiri y’uyu munsi. Urukundo n’ubumwe by’umuryango w’Abakristu bihishurira isi ko Imana ikiza abantu bose itarobanuye.

Urukundo tugirira Yezu ruduha inema yo gupfa neza

Mu isomo ry’Ibyakozwe n’Intumwa, batubwiye iby’urupfu rwa Sitefano. Uyu twavuga ko yabaye umumaritiri (umuhamya) wa mbere mu bamamaje inkuru nziza y’uko Yezu ari muzima, ko yatsinze urupfu, akaba ubu aganje mu ijuru. Ninde se utabona muri aya magambo – « Nyagasani Yezu, akira Roho yanjye », « Nyagasani, bababarire icyaha cyabo » -, ko Sitefano yapfuye urupfu rusa n’urwa Yezu ? Yezu nawe mbere y’urupfu rwe yishyize mu maboko ya Se avuga ati « ntibibe ugushaka kwanjye ahubwo bibe ugushaka kwawe », yanasabiye kuri Se abamubabazaga, ari ku musaraba, agira ati « bababarire kuko batazi icyo bakora ». Umumaritiri cyangwa umuhamya nyakuri wa Yezu ni ugera ikirenge cye mu cya Yezu. Aha Sitefano atubera intangarugero. Mu ntangiriro za Kiliziya abayoboke ba Yezu baranzwe n’urukundo no guhara amagara yabo kuko bari bazi ko nyuma y’ubu buzima hari ubundi burushijeho kuba bwiza. Icyo gihe kizaba icy’umuhuro w’abaranzwe n’ubugiraneza.

Amaganya azasimburwa n’ibyishimo bimeze nk’ibyo mu muhuro w’abageni

Igitabo cy’Ibyahishuwe gisoza kiducira amarenga ko umuhuro wa Yezu n’umuryango we Kiliziya uzaba umeze nk’umuhuro w’umukwe n’umugeni we. Yezu nk’umukwe (époux) aravuga ati « Dore ngiye kuza bidatinze, kandi nje mfite ibihembo nateganyije, kugira ngo ngororere buri muntu nkurikije ibikorwa bye. Ni jyewe Alufa na Omega, Uw’ibanze n’Uw’imperuka, Intangiriro n’Iherezo. Hahirwa abamesa amakanzu yabo, kugira ngo bagire uburenganzira ku giti cy’ubugingo ». Nyuma y’imibabaro n’ibitotezo bya za Kiliziya, nk’uko igitabo cy’Ibyahishuwe kibitubwira, dore igihe cy’umuhuro ! Ese mama umukwe n’umugeni barabwirana iki ? Ijambo ry’umukwe rishushe nka ka kamo k’ibyishimo twumvise kuri pasika : « Alleluya, yazutse koko, ntagipfuye ukundi ». Mu ibonekerwa rya Yohani batubwira ko Yezu atera akandi kamo agira ati : « Ni jyewe Uw’ibanze n’Uw’imperuka, Intangiriro n’Iherezo ». Naho Roho Mutagatifu n’umugeni (Kiliziya) bakikiriza bagira ati « Ngwino ! ».

Bavandimwe, tumaze iminsi dusomerwa ivanjiri ya Yohani n’igitabo k’Ibyahishuwe cya Yohani, aho twagiye twibonera ko Yezu aduhishurira amabanga menshi y’ubuzima. Noneho uyu munsi aragaruka ku mabanga y’ « igiti cy’ubugingo ». Muri iyi vanjiri ya Yohani no mu gitabo cye cu’Ibyahishuwe, twibonera ko umubano w’umugabo n’umugore biri mu byo Yezu yahozaga ku mutima. Muribuka ko igitangaza cya mbere Yezu yagikoreye mu bukwe bw’i Kana ka Galileya. Muri ubwo bukwe Yezu yahavugiye amagambo atarumvikanye neza aho yabwiraga nyina Mariya ati : « Mugore, ari jye ari nawe, ibyo tubigenzemo dute? » ( Yoh 2, 4). Muribuka ko Mariya yari amubwiye ko abageni babuze divayi, bityo ko bashobora guseba. Mu bihe bikomeye by’imibabaro ya Yezu, munsi y’umusaraba, uwari umugore yibarutse umwana ! Ivanjiri ya Yohani ibivuga muri aya magambo : « Yezu abonye Nyina, ahagararanye na wa mwigishwa yakundaga, abwira Nyina ati «Mubyeyi, dore umwana wawe.» Abwira na wa mwigishwa ati «Dore Nyoko.» (Yohani 19, 26-27). Mu ndunduro y’ibihe Yezu ati « Ni jye Uw’ibanze n’Uwimperuka, naho Roho n’Umugeni bakamwikiriza bagira bati « ngwino » (Ibyahishuwe 22, 13.17).

Aho ibyo Ivanjili n’igitabo cy’Ibyahishuwe bya Yohani bitubwira ntibyaba bidushushanyiriza ko Yezu ari Adamu mushya naho Mariya akaba Eva mushya ? Bikaba bitwereka uburyo urugo ruhire rukwiye kwitwara mu byishimo, mu mibabaro no mu ikuzo ? Ibonekerwa igitabo cy’Ibyahishuwe cyatubwiye uyu munsi risa n’irishimangira inyigisho Pahulo mutagatifu yahaye Abanyefezi ku byerekeye ubumwe bw’umugore n’umugabo. Pahulo abigisha agira ati : « Mujye mworoherana kubera igitinyiro mufitiye Kristu.  Abagore borohere abagabo babo nk’aho babigirira Nyagasani;  koko rero umugabo agenga umugore we, nk’uko Kristu agenga Kiliziya akanayibera umutwe ukiza umubiri wose. Nk’uko rero Kiliziya yumvira Kristu, bityo n’abagore nibajye bumvira abagabo babo muri byose. Namwe bagabo, nimukunde abagore banyu, nk’uko Kristu yakunze Kiliziya, maze akayitangira. » (Abanyefezi, 5, 21-25). Pahulo mutagatifu yashoje inyigisho ye ku mibanire y’umugabo n’umugore agira ati «  Iryo yobera rirakomeye, cyakora ibyo mbivuze nzirikana Kristu na Kiliziya » (Abanyefezi 5, 33).

Bavandimwe, mu gihe tugitegereje umunsi mukuru w’ukuza kwa Roho Mutagatifu mboherereje iyi ntashyo ngira nti : « Nimugire Yezu na Mariya ».

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho