Asensiyo tuyihimbaze twidahamo ingeso zitubuza kwizirika kuri Kristu

Inyigisho y’Umunsi mukuru wa Asensiyo  (yatambutse bwa mbere  Ku wa 08 Gicurasi 2016)

AMASOMO : Int 1,1-11 Ef 1,17-23 Lk 24,46-53

Bavandimwe, uyu munsi turahimbaza Umunsi mukuru wa Asensiyo.

Nteruye nifuriza buri wese Umunsi mukuru mwiza. Ni umunsi mukuru twibuka Yezu asubira kwa Se, ari we Data wa twese. Tuzi neza ko Yezu yadupfiriye ku giti cy’umusaraba ku munsi wa gatatu akazuka, aribwo twahimbazaga umunsi mukuru wa Pasika. Nyuma y’izuka rye, haciye iminsi mirongo ine abonekera intumwa ze, kugira abereke ko ataheranywe n’urupfu ahubwo ko ariho, kandi abonereho kubakomeza mu kwemera no guhugura ubwenge bwabo kugira ngo bazashobore kumubera abahamya bashize amanga kandi bashinze ibirindiro muri we, kugira ngo batazahungabanywa n’amakozere yo mu isi. Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa Mutagatifu Luka aratubwira ati: “Ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera z’isi. Amaze kuvuga atyo azamurwa mu ijuru bamureba, maze igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona”. (Ibyak. 1,8-9)

Bavandimwe, Yohani intumwa mu ibaruwa ye atwibutsa abo turi bo muria ya magambo: “Nkoramutima zanjye, ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzamera ntibiragaragazwa. Gusa tuzi ko igihe Kristu azigaragariza, tuzaba dusa na We, kuko tuzamureba uko ari mu by’ukuri”. (1Yh 3,2) Yezu yagiye mu ijuru kudutegurira umwanya. Buri wese afite icyicaro mu ijuru, icyo cyicaro tukaba tugikesha ibabara n’urupfu rwa Yezu. Muramenye hatagira iwiyimbura ayo mahirwe. Mu kristu ntuzibagirwe ko Yezu yadupfiriye ku musaraba nta ruhare n’ubushake tubigizemo ariko kubona icyicaro mu Ngoma ye, tugomba kubiharanira, aribyo kubigiramo uruhare ni uko na We akabidufashamo kuko kenshi intege zitubana inteja, mu gukora igihuje n’ugushaka kw’Imana Data Umubyeyi wacu. Yezu kandi yatashye ijuru kugira ngo abone uko atwoherereza Umuvugizi yadusezeranyije ari we Roho Mutagatifu. Mu isomo rya mbere Mutagatifu Luka yatubwiraga ko Yezu igihe yariho asangira nabo, abategeka kutazatirimuka i Yeruzalemu , ahubwo ko bazahategerereza ibyo Imana Data yasezeranye arababwira ati: “Aribyo kubatirizwa muri Roho Mutagatifu. Ni uko hakuzuzwa ibyo yari yarababwiye ati: “Ariko mbabwire ukuri, ngiye byabagirira akamaro; kuko ntagiye, umuvugizi ntiyabazamo, ariko ningenda nzamuboherereza”. (Yh 16, 7)

Bavandimwe, tuzi neza ko hano ku isi twese turi abagenzi. Turi mu rugendo rugana iwacu h’ukuri mu ijuru, umurwa w’ibyishimo bidashira. Nta gushidikanya buri wese afite inyota n’icyifuzo cyo gutaha mu ijuru. Dushobora kwibaza tuti….mbese inzira igana ijuru ni iyihe? Inzira igana ijuru nta yindi uretse Yezu ubwe, ari nawe wabitwibwiriye ati: “Ni Jye Nzira, Ukuri n’Ubugingo”.(Jn 14,6) Iyo nzira igana ijuru ifite indango ebyeri. Iya mbere iduhamagarira kwibuka aya magambo : “ Uzakunde Nyagasani Imana yawe, n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose” (Mt 22,37). Iya kabiri ni iyi: “Ngiri itegeko mbahaye, nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze”. (Yh 15,12) Ni ngombwa rero, bavandimwe kutayoba iyo nzira Yezu amaze kutubwira, kuko kuyitatira ni ukwivutsa amahirwe yo kubona icyicaro Ijabiro mu Ngoma ye.

Yezu rero asubira mu ijuru, yatubwiye ko atazadusiga turi imfubyi, ahubwo yadusezeranyije kuzahorana natwe kuzagera ku ndunduro z’ibihe. Abitubwira muri aya magambo ati: “Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kuzagera igihe isi izashirira” (Mt 28, 20). Twebwe rero, twemera tudashidikanya ko Yezu ahorana natwe mu Gitambo Gitagatifu cy’Ukaristiya n’igihe cyose duteraniye hamwe mu isengesho, aho yatwibwiriye ati: “Koko iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye, mba ndi aho hagati yabo” (Mt 18,20). Uko guhorana na Yezu kugomba kudutera umwete wo kumubera abahamya aho atwigombye hose nk’uko yabidusabye ati: “Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose… Uzemera akabatizwa azakira,utazemera azacibwa”. (Mk 16, 15) Iyo nkuru nziza ya Yezu iratwibutsa ko aritwe tuzibuza ijuru, kuko Imana mu rukundo rwayo ntawe ishaka guhinduza agahato, ahubwo urukundo n’ ubushake bwa buri wese.

Mbere yo gusoza munyemerere dutekereze kuri iki kigereranyo numva cyadufasha kurushaho kumva neza uruhare rwa Roho Mutagatifu mu rugendo rwacu rugana ijuru. Imodoka nziza cyane, ihenze kandi igezweho ku isoko, ibaye idafite Moteri, icyo kinyabiziga nta kamaro cyaba kigifite,mbese ntacyo cyaba kimaze, kuko nicyo cyuma gifite akamaro kanini kugira ngo ibashe kugoga imihanda yo mu misozi no mu bibibaya. Mu buzima bw’Uwa Kristu Roho Mutagatifu twamugereranya na moteri y’imodoka, adufasha kumenya Yezu, akaduhunda imbaraga zo kumwamamaza no kumubera abahamya, kandi akadufasha gukunda abavandimwe bacu nk’uko yabitwigishije, tutanibagiwe ko adufasha gutsinda icyitwa icyaha.

Bavandimwe uyu munsi mukuru wa Asensiyo duhimbaza, udufashe guhora turangamiye Kristu, twidahamo ingeso zose zitubuza kumwizirikaho ni uko nawe abone uko atwuzuzamo ingabire dukeneye mu guhora dukora ugushaka kw’Imana aho turi hose n’igihe cyose. Bikira Mariya Nyina wa Jambo ahore atubereye urugero rwo gukurikiza no gukurikira tumwigiraho gusubiza nkawe tuti: “Dore ndi Umuja wa Nyagasani , byose bimbeho nk’uko ubivuze” Lk 1, 38

Umunsi mwiza.

Padiri Anselme MUSAFIRI