INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU W’ASENSIYO, 24/05/2020
Intu 1,1-11; Zab 47(46); Efez 1, 17-23; Mt 28, 16-20
Isomo rya mbere ritangira nk’ibaruwa yandikiwe uwitwa Tewofili. Tewofili bivuga inshuti y’Imana, uwo Imana ikunda cyangwa ukunda Imana. Tewofili uyu avugwa ahantu habiri: mu ntangiriro y’Ivanjili yanditswe na Luka(Lk 1,3) no mu ntangiro y’Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa(Intu 1,1). Umwanditsi Luka abwirijwe na Roho Mutagatifu arabanza kwibutsa Tewofili igitabo cya mbere yanditse. Icyo gitabo Luka na Tewofili bakiziranyeho. Icyo atangiye ni igitabo cya kabiri. Tuzirikane kuri ibyo bitabo bibiri by’umwigishwa wa Yezu, by’inshuti y’Imana.
Igitabo cya mbere Luka avuga ni Ivanjili yanditse. Ubwe yivugira ko gikubiyemo ibyo Yezu yakoze kuva mu ntangiriro kugeza asubiye mu Ijuru. Ni Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Luka: IGITABO CY’IBYAKOZWE NA YEZU. Icyo cyararangiye, cyaranditswe, kirahari, turagitunze, kiradutunze. Igitabo cya kabiri gitangiye n’icy’Ibyakozwe n’Intumwa cyangwa mu yandi magambo “IGITABO CY’IBYAKOZWE N’ABIGISHWA BA YEZU” ku bwa Roho Mutagatifu. Ni igitabo cy’ubuhamya bw’abasomye icya mbere. Nk’uko tubizi Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa gikubiyemo ibyo Intumwa zakoze ziyobowe na Roho Mutagatifu nyuma y’aho Yezu asubiye mu Ijuru.
Ibi bitabo byombi birajyana kandi biruzuzanya. Icya mbere cyonyine ntigihagije hatabayeho icya kabiri. Icya kabiri cyonyine ntigishoboka hatariho icya mbere . Tugomba gusoma neza icya mbere kugira ngo twandike icya kabiri. Tugomba guhora twibuka ibiri mu cya mbere(Ivanjili Ntagatifu) kugira ngo dushobore kwandika icya kabiri(Ubuhamya bwacu n’ibyo Roho Mutagatifu adukoresha). Ibyo dusoma mu Ivanjili bigomba kuzuzuzwa mu Buzima bwacu. Umwigishwa mwiza ni uwiga yigana Umwigisha we. Tujye dusoma ariko tunandika neza, twandika icyacu, twandikisha ubuzima bwacu. Kwandika mvuga si ukwandikisha ikaramu ahubwo ni ukwandikisha imibereho yacu.
Igitabo cya mbere cy’Inshuti y’Imana ni Ibaruwa Imana yandikiye iyo nshuti yayo. Igitabo cya kabiri ni Igisubizo iyo Nshuti y’Imana itanga. Ukwandikiye uramusubiza. Igitabo cya mbere ni ibyo Yezu yankoreye; Igitabo cya kabiri ni ibyo nkorera Yezu mfashijwe na Roho Mutagatifu. Muvandimwe, wowe ugeze he wandika? Ugeze he usubiza Urukundo rw’Imana? Wandika iki? Handitswe iki mu byakozwe nawe? Abakubona, abakubonye basoma iki? Ubuhamya bwawe ni ubuhe? Ivanjili ya Gatanu ni Iyandikwa cyangwa izandikwa na buri mwigishwa. Ni ubuhamya bw’abatagatifu mu Mateka ya Kiliziya. No muri iki gihe rero ubwo buhamya burakenewe. Buri munsi andika nibura umuringo umwe gahoro gahoro kizaba igitabo kinini. Buri munsi andika igikorwa cyiza. Umunsi ntukarenge ntacyo wanditse muri icyo gitabo cyawe. Niko gutegura Ijuru tuganamo. Icyo gitabo nicyo kizasomwa ku munsi w’Urubanza. Icyo gitabo tucyandikana na Roho Mutagatifu kuko ari nawe wabwirije Abahanuzi ibyo bavuze, ni we wabwirije Intumwa ibyo zakoze. Ni ngombwa kumutega amatwi cyane.
Uyu munsi turahimbaza Isubira mw’Ijuru rya Yezu(Asensiyo). Twumvise mu masomo uko byagenze uwo munsi. Hari ikintu gitangaje: Yezu arajya mu Ijuru ariko akohereza abigishwa be mu nsi. Aramara kugenda Abamalayika bakaza gusa n’abamurura abigishwa bakomeje kureba ku ijuru banze gushingura ibirenge. Kuki Yezu atashyize Intumwa ze ku bitugu ngo azizamukane bijyanire? Oya igihe cyazo cyo kujya mu Ijuru ntikiragera. Yarakoze ntiyazijyana ahubwo arazitwoherereza zituzanira Inkuru Nziza. Yezu agiye mu Ijuru ariko abigishwa be basigaye mu isi. Bo ntibarakura, we “yaranditse” bo ntacyo barandika, ntacyo barakora, hari ikigero batarageraho, ntibarapfa ngo bazuke kandi ntawe ubona Imana atabanje gupfa. Abigishwa ntibarabasha gusa n’abo mu ijuru; ntibaranoga; ntibaruzuza ibyangombwa. Abigishwa bagomba kuba basigaye kuko batarizitura kw’isi, ku mibiri yabo, ku myumvire yabo, ku mateka yabo… mu cyuhagiro, ntibaramesa amakanzu yabo mu maraso ya Ntama. Abagishwa bagomba gusubira mu mugi, mu isi kuko bakihafite ubutumwa bwabo: kubaho, kubabara, gupfa no kuzuka. Hari imbaraga bakeneye, imbaraga za Roho Mutagatifu, Umuhoza, Umuvugizi, Umuremyi…Ntibarinjira neza mu Butatu Butagatifu kuko batarahabwa Roho Mutagatifu. Abo bigishwa nta bandi ni twebwe. Turacyari n’akazi, umwanya wacu uracyari mu isi. Haracyabura byinshi kugira ngo dutumbagire tujye mu Ijuru. Dukore neza ubutumwa tuhafite. Twakire Roho Mutagatifu adufashe , adutegure, mu gihe na Yezu ariho adutegurira imyanya mu Ijuru.
Kujya mu ijuru kwa Yezu si ukwigendera ! Ukujya mw’Ijuru kwa Yezu ni bwo buryo bwiza yabonye bwo kugumana na twe. Imana si iy’umwe, si iy’igihe kimwe, si iy’ahantu hamwe, si iy’abantu bamwe. Igituma Imana iba iya twese ni uko iri mu Ijuru. Ibyo ku isi, abo ku isi nk’uko tubizi twese ntitubigiraho uruhare rumwe. Kenshi byiharirwa na bamwe gusa, n’ababyegereye, n’abahiriwe nabyo abandi bakabibura. Yezu aragiye kugira ngo ye kwiharirwa n’abo 11 gusa ahubwo ajye mu mutima wa buri wese, akwire ku isi hose, abe uwa bose. Aragiye kugira ngo aduhe Roho we, Roho udakumirwa. Yezu ntagifungiranye mu buryo runaka, ahantu runaka, hamwe na bake bamwihariye. Ni Umukiza w’abantu bose. Ari ahirengeye aho ababona bose, aho bamubona bose.
Asensiyo ni ikimenyetso cyangwa ishusho y’urukundo. Urukundo ni ukuhaba no kutahaba; kugaragara no kutagaragara; kubana no gukumburana. Urukundo ni impano ni ukwitanga si ukugundirirwa. Gukunda si ukugundira, ahubwo ni no gushobora kwigirayo , kugira ubutwari bwo kugenda cyangwa kureka undi akagenda. Gukunda ni ugukumbura! Ufite byose, udafite icyo akumbuye, udafite uwo akumbuye, ntaba agikunda, kandi utagikunda aba yarapfuye. Dukumbuye Ijuru, dushaka Yezu, turangamiye aho yarengeye, dutumbiriye aho azaturuka, dukumbuye kuzahura nawe amaso ku maso. Aturi hafi ariko na none ari kure. Hari ibyo dufite ariko hari n’ibyo dutetegereje. Dutegereje ihindukira rye mu Ikuzo. Dutegereje kuzamusanga aho yicaye iburyo bwa Se mu Ikuzo rihoraho. Turi mu rugendo rugana mu Ijuru kuko twaremewe kuzajya mu Ijuru.
Yezu aragiye ariko asize Intumwa ze zigishidikanya! Yezu yarinze asubira mu Ijuru abigishwa be bagishidikanya ko yazutse. Nyamara abirengaho akabohereza! “Nimugende mwigishe amahanga yose…”. Biratangaje! Ubutumwa bukomeye bwo Kwamamaza Inkuru Nziza busigiwe abanyabwoba, abantu bagishidikanya… Ng’icyo igitangaza cy’Imana. Byose bizashoboka kubera ububasha bwa Yezu na Roho Mutagatifu. Yezu ati “ Dore nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku Isi ngaho nimugende…Dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku ndunduro y’ibihe”. Ijambo ry’Imana ritwereka buri gihe, rigaruka cyane kuri icyo kintu ko Yezu yasigiye ubutumwa abantu baciye bugufi. Ko nta na rimwe yabatoye ari uko batsinze ikizamini. Buri gihe babaga batsinzwe. Sibo yizeye ahubwo ariyizeye muri bo: azabyikorera muri bo nibamwemerera akabakoreramo. “Niwe ukunda kugaragariza ububasha bwe mu banyantege nke maze abatishoboye akabatera ubutwari ngo bamubere abahamya.”(Prefasi ya Misa y’Abahowe Imana)
Abigishwa ntibashidikanyaga gusa kuri Yezu ahubwo cyane kuri bo ubwabo. Ese nzabishobora njyenyine? Nzahera he buriya butumwa? Nk’ubu yigendeye nagira nte? Ni ibiki bizambaho? Ejo nzamera nte? Mu gihe bashidikanya Yezu ati “nimugende mwamamaze Inkuru Nziza”. We ntashidikanya ko wabishobora, ku uzabishibora nagukoreramo. Yezu nta muntu aheba, ashidikanyaho, ajugunya, abona nta mumaro. Kuko imimaro yose niwe tuyikesha. Uwo yakoresha wese yakora byinshi. Icyo tubura kenshi ni ukwizera Uwatwizeye. Ni ukwibwira ko adashoboye kudukoresha icyo yaturemeye cyangwa yadutoreye. Yezu abwira buri wese ati “narakwizeye, ndakwizeye, nawe iyizere, nako nyizera bitume wiyizera. Nyemerera ngukoreshe”.
Umukristu ni umuntu ufite umutima mw’ijuru n’ibirenge ku isi. Yezu arashaka ko tuba mu isi nubwo turangamiye ijuru. Yaduhaye ubutumwa bwo kumutegurira mu isi mu gihe adutegurira mu ijuru. Aho tugana dutangira kuhategurira hano turi; Ijuru ritegurirwa ku isi: Kuhabiba ubwiza, urukundo, impuhwe, amahoro n’ubutabera. Umukristu ni wa wundi ubana n’abandi mu isi ariko afite ubutumwa bwo kubereka Ijuru. Ntabwo ari wa wundi uraramye gusa, wibwira ko isi ari ijuru cyangwa ko ijuru ari isi. Umukristu si uhunga isi , si uwihisha mu masengesho gusa, si umunebwe , wibwira ko gusenga byonyine bihagije. Uyu munsi Yezu aratwohereza mu isi, mu isi yose, aradusohora mu nzozi, mu bunebwe, mu masengesho atagira ibikorwa. Nimuve aha ngaha, nimugende abantu barabategereje, nimujye kumbera ABAHAMYA, nimujye kwamamaza Inkuru Nziza.
Ikindi Ukujya mw’Ijuru kwa Yezu bivuze, ni uguhindura uburyo bwo kutwiyereka ngo natwe duhindure uburyo bwo kumubona. Ntitukimubonesha amaso y’umubiri ariko ay’umutima wacu aramubona. Nibyo Pawulo asabira abantu ba Efezi ati “Imana y’Umwami wacu Yezu Kristu, nibahe umutima w’ubwenge n’ubujijuke, maze muyimenye rwose. Ubonye yamurikiye amaso y’umutima wanyu, mugasobanukirwa n’ukwizera mukesha ubutorwe bwanyu, n’ikuzo rihebuje muzigamiweho umurage hamwe n’abatagatifujwe, mugasobanukirwa kandi n’ububasha bwayo butagereranywa yadusesuyeho, twebwe abemera!” Kugira ngo tumenye Imana n’ubutorwe bwacu dukeneye andi maso, amaso y’umutima, amurikiwe na Roho w’Imana.
Yezu ntiyagiye kure ahubwo yaje hafi kurushaho, mbere bamubonaga imbere yabo, ubu yimukiye mu mitima yabo; ntabwo yagiye hirya y’ibicu ahubwo yavuye mu bicu aza mu buzima bwacu. Abamalayika bati “mwitumbira mu bicu nimurebe mu mitima yanyu nimo ari, nimurebe mu buzima bwanyu ari kumwe namwe”. Mbere Yezu yari ahantu hamwe, afite imbibi, ashobora gusonza, kunanirwa; ubu kuba ari mu ikuzo ry’Imana bivuga ko ari hose, yumva bose, yisumbuye byose, ari hafi ya bose, ari mu bihe byose. Asensiyo rero aho kuyita “Yezu asubira mu ijuru” umuntu ashobora kuyita “ Yezu yinjira mu mitima y’abigishwa be”.
Akenshi iyo amaso y’umubiri akanuye, hari ubwo ay’umutima atabona neza. Yezu yihishe amaso y’umubiri kugira ngo tumuhugukire kurushaho. Tumuhugukira kurushaho mu mutuzo w’Isengesho, iyo twigijeyo ibiturangaza byose. Tuzi ukuntu muri iki gihe ari byinshi. Hahirwa uzi gufunga amaso y’umubiri kugira ngo ahugukire kureba Yezu umurimo, kugira ngo ay’umutima we abone neza. Ntabwo kugumana na Yezu mu mubiri we ari byo byari buzatugirire akamaro kurusha ubu. N’ubundi ngo bari bagishidikanya kandi amaze igihe abiyereka. Natwe duhindukize amaso, nako tuyafungure tubone Yezu uturimo. Yezu ntari inyuma y’ibicu ari mu mitima y’abamwemera.
Yezu ari mu Ijuru, yicaye Iburyo bwa Se! Icyo Ijuru rivuze ni ubwo bubasha bwe n’ikuzo bye. Kwicara iburyo bw’Imana bivuga kugira ububasha nk’ubwayo. Asensiyo ntabwo ari ukujya kure y’abantu ahubwo ni ukongera ububasha bwo kubakiza. Yezu ntiyiyicariye ahubwo ariho arubaka Ingoma y’Imana mu bantu ku bwa Roho Mutagatifu. Uyu munsi rero ni umunsi w’indi nsinzi ya Yezu ariko ikaba n’iyacu. Ni umunsi w’urukundo rw’Imana kuri twe, ni umunsi wacu, ni umunsi uduhumuriza cyane aho kuturiza. Kuba Yezu yarasubiye mu Ijuru ariko yarabanje kuza ku isi, yajyanyeyo kamere muntu, yadukinguriye ijuru. Ubu kamere muntu iri mu ijuru. Muri Batatu bagize Ubutatu Butagatifu umwe ni Imana-Muntu ariwe Yezu Kristu. Nyuma y’urupfu rwacu niba twaramukunze tuzajya kubana nawe. Ijuru ryabaye iry’abantu n’Imana, iry’Imana n’abantu. Asensiyo ni UMUNSI UDUHA AMIZERO.
Asensiyo itwigisha gukura mu buryo bwo kumva Imana no kubana nayo. Yezu ari kumwe natwe. Dukomeze tumusabe amurikire imitima yacu tumumrenye, tumubone, tumubere abahamya. Yezu yasubiye mu Ijuru ariko natwe niho tugana. Nyamara turijyamo gahoro gahoro tunyura muri iyi si. Mu Ijuru ni ahisumbuye , ni aharuta aha turi, ni aharuta ku isi. Kugira ngo tugere ahisumbuye, dusabwa gukora ibyisumbuye, kubaho ku buryo bwisumbuye ubusanzwe, bwisumbuye ubw’isi ishyira imbere. Dusumbureho ku bisanzwe, mu Isengesho, mu bikorwa by’urukundo, mu gusoma ijambo ry’Imana, mu guhabwa neza Amasakramentu . Uko dusumburaho niko tuba tuzamuka kugeza igihe tuzarenga ku bicu tukakirwa n’Ubutatu Butagatifu, Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu. Umwami wacu Yezu yasubiye iwe , natwe twifuze kujyayo kubanayo nawe. Tuzajya mu nidushimisha Imana, tukanga ibyaha byose tukanga Shitani. Tuzajya mu Ijuru nitumera nka Yezu, tukemera ibyago byose uko yabyemeye. Tuzajya mu Ijuru Yezu Umwami wacu yatuyoboye inzira izatugezayo. Tuzajya mu Ijuru Mariya turi abawe uzatwisohoreze mu bwami bwa Yezu. Yezu Kristu akuzwe iteka na hose ! Amen !
Padiri Evariste DUKUZIMANA/Italie