Ayo matindi y’amafaranga muyashakishe incuti

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 31 Gisanzwe // 07 Ugushyingo 2015

Amasomo: Rom 16,3-9.16.22-27 // Lk 16,9-15

Imana idusaba kuba indahemuka mu bintu no mu mibereho yacu

Bavandimwe, amasomo matagatifu y’uyu munsi aradusaba kumenya guhitamo. Twamara guhitamo tukikuzamo ubudahemuka mu mibereho yacu kandi tukamenya umwanya w’abavandimwe mu byo dutunze n’ibyo dushakashaka. Ni byo bidutera kwishima no kwishimira ibyo tugeraho. Ariko by’akarusho tukamenya gushimira Imana ibitugabira kandi idufasha kubigeraho.

  • Ayo matindi y’amafaranga muyashakishe incuti

Aya magambo ya Yezu Kristu yayavuze amaze gutangarira ubwenge bw’abantu bazi kwiteganyiriza mu byo ku isi. Yabigarutseho avuga iby’umunyabintu w’umuhemu. Twumvise, ejo, uburyo Abafarizayi bahise bamukwena ngo kubera ko bakundaga amafaranga. Bituma Yezu abahugura abereka umwanya n’agaciro dukwiye guha ibiriho.

Ivanjili ya none itwereka ko Imana iruta byose kuko ari muri Yo turonka aho tuzibera iteka mu byishimo bisendereye. Ntabwo tuzabinyungutira nyuma y’ubu buzima gusa, ahubwo dutangira kubisogongera tukiri hano ku isi kuko nta cyo Nyagasani atadukorera kabone nubwo dukomeza kuba abahemu, abanyabyaha n’abanyabyago. Ibi bituma twumva tugomba gufatana urunana ngo dukomeze ubuvandimwe bushyingiye ku Mana, Umubyeyi wacu twese. Ubu buvandimwe butwereka ko umuntu afite umwanya n’agaciro gakomeye kurusha ibintu duhora dushaka kugwiza. Nyamara n’iyo bigwiriye mu maso y’abandi, biragora kunyura umutima n’irari ry’ibintu. Ni cyo gituma Yezu atwisabiye kugwiza abantu, incuti n’ubucuti ku Mana kuko ibintu byo birashakwa dufatanye urunana. Icyakora iyi mvugo ya Yezu hari abayihinduye ngo “ayo matindi y’amafaranga muyashakishe ingufu” aho kuyashakisha incuti. Mbega ngo turagorwa! Abantu bagenda barushaho kuba nyamwigendaho n’abadahamabana. Ubucuti nabwo bwajemo izindi nyungu, imibare n’ubucabiranya bwinshi! Kubona incuti yo kwizera usanga ari ikibazo cy’ingutu. Bigakabya iyo ubona ubusumbane hagati y’abakire n’abakene burushaho gufata indi ntera: ukabona abantu bake bakira cyane ariko imbaga nyamwinshi igatindahara. Ni ubuhemu bukomeye kuko atari cyo Nyagasani adushakaho. Izo ngorane ziracyariho kuko abantu bahatanira ibyo ku isi bari mu murongo w’ubusabaniramana ni bo bake.

  • Uhemuka muri bike ahemuka no muri byinshi

Amaze kwerekana ko ibintu n’amafaranga bibereyeho abantu, Yezu Kristu aradusaba kuba indahemuka turi mu murongo n’umwanya Imana yahaye ibintu n’abantu. Yaboneyeho kutwereka ko byose ari impano y’Imana dushinzwe ariko tugomba kuzabazwa na Rugaba. Ubuhemu rero buri kwinshi kuko hari uhemuka bimugwiririye no kubera ubutesi bukabije, hari uhemuka kubera ingeso no kubigira umuco, hari uhemuka kugira ngo agire ibyo akiza, hari kandi n’uhemuka kugira ngo agire nabi rwose. Muri ibi byose ubuhemu ni bubi nubwo ingaruka zitangana ariko impamvu yatumye uhemuka ni yo igushinja kurusha ibindi. Igihe rero iyo mpamvu yigaruriye umutima cyangwa se ugahemuka kenshi: guhemuka mu bikomeye bizoroha. Ni byo Mutagatifu Gatarina w’i Siyena atubwira ati “shitani ikoresha imbaraga nyinshi ngo ituyobye ubwa mbere, ubundi ubuyobe bukatworohera kandi gucumura bikatubera nk’ubuzima busanzwe.” Dusabe inema yo kudaheranwa n’ibyaha n’ingeso mbi.

Ubuhemu aho buva bukagera ni bubi ariko burakabya iyo uhemukiwe n’uwawe cyangwa uwo wari wiringiye, uwo wafataga nk’umumalayika n’umutagatifu mu maso, n’imyumvire yawe. Icyakora bitwibutsa ko turi abantu maze bigatuma dukunda; twizirika kandi twizera Imana kurusha abantu kuko Yo ari Indahemuka. Ni Yo izi imitima yacu kandi idusaba kuyikunda uko turi no kuyigarukira igihe n’imbura gihe. Ni yo idukomeza kandi itubungabunga muri byose. Tujye duhora tuyishimira.

  • Tumenye gushimira Imana n’abatugirira neza

Umuntu wishimye, wanyuzwe ni we umenya gushimira Imana kabone nubwo yaba yifuza kujya mbere kurushaho. Uwanyuzwe kandi ni we umenya gushimira ibyiza agezeho cyangwa yagiriwe. Ni byo Mutagatifu Pawulo atwigisha. Mu gusoza Ibaruwa yandikiye Abanyaroma, arashimira abantu batandukanye kubera impamvu zitandukanye: kubera ko bakiriye Inkuru Nziza, kubera ko bakiriya intumwa z’Imana kandi bakazitangira mu buryo bwinshi, kubera ko bamubereye abafasha bakomeye n’incuti zo kwizerwa. Abo bose yaboherere ubutumwa bw’ishimwe buvuye ku mutima kandi bushimira Imana bayobotse.

Iri shimwe ni inyigisho ikomeye aduhaye yo kwishimira kugira uruhare ku butumwa bwa Kristu na Kiliziya ye. Imana iratwishimira, Kiliziya ikadushima, isi yacu ikabona abayirengera. Kandi nubwo tutashimwa n’abantu, tugomba kwishimira ko twitanze tugirira Imana kandi dukorera Imana: biri mu mpamvu turiho. Ntabwo dutozwa gushimisha gusa ahubwo ni byiza no gushimira. Gushimira bituma ushimiwe azirikana ku cyiza yakoze n’akamaro ka cyo kandi akishakamo imbaraga zo kugikomeraho. Gushima no kumenya gushimira ni umuco wa gipfura.

Bavandimwe, mu kwanzura iyi nyigisho, ndagira ngo twibuke amagambo Yezu Kristu yatubwiye ati ntawe ukorera abami ba biri: azanga umwe akunde undi, cyangwa azibanda kuri umwe asuzugura undi.” Aya magambo arakomeye kuko abantu tuba dushaka gusabira byose no kungukira hose (nk’isuri) n’aho bidashoboka. Ibi bitwibutsa ko guhitamo ari ukuzinukwa kandi uwahisemo yemera kugendera mu nzira z’ibyo yahisemo nta gahato. Natwe rero twahisemo Imana n’inzira zayo kuko Imana ari Yo yadukunze mbere, ikadutora kandi ikatwigomba ngo tuyibere abana babereye umutima wayo. Tugomba kuyiha umwanya w’ibanze. Abantu tukabakunda, tugakundana kandi tugatabarana: tugiriye Imana idutabara kandi tuyihemukira kenshi. Ibintu n’amafaranga tukabishakana ingufu n’ubwenge ariko tudakuyemo umutima n’umutimanama ugororotse. Ni byo bizatuma tunyurwa, twishima kandi tugira ishema ryo gushimira kabone nubwo twaba tugikeneye byinshi. Imana iturengere muri byose kandi Bikira Mariya adusabire. Amen.

Padiri Alexis MANIRAGABA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho