“Ayo matindi y’amafaranga nimuyashakishe inshuti“

Inyigisho yo ku cyumweru cya 25 gisanzwe , umwaka C

Amasomo: AMOSI 8,4-7; ZABURI 112; 1 TImotewo 2,1-8; Luka 16,1-13

Amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru, aratwereka ingingo zinyuranye zijyanye no gukoresha ubutunzi bwo muri iyi si, zadufasha kumenya uko twitwara mu bukristu bwacu. Ni henshi mu ivanjili Yezu agaruka ku by’ubutunzi, iyo avuga iby’ingoma y’ijuru. Yerekana neza uko abamuyobotse bagombye kwitwara. Ibi birerekana ko uburyo dukoreshamo ubutunzi bw’iyi si bugira uruhare rukomeye mu kunoza inzira igana mu ijuru.

Imana yanga uburiganya,kunyereza ruswa n’ibindi nkabyo

Umuhanuzi Amosi yamaganye ruswa, uburiganya no kunyereza byo kugihe cye. Kuri ubu uburyo bwo kwiba iby’abandi no kwigwizaho ibitadukwiye bwabaye bwinshi. Uko isi irushaho gutera imbere ni nako uburyo bwo gukora icyaha nabwo butera imbere. Gukora ibyaha bisigaye byoroshye no kubihisha abantu biroroshye.  Gusa Imana yo ntihinduka ibibona byose kandi izabitubaza.

Gufata ibyo tutagenewe tubyita kwirwanaho. Uwibye byinshi agakira mu gihe gito rubanda bavuga ko azi ubwenge. Umujura akaba uwafashwe cyangwa uwiba bya “kinyarwanda“, uwiba bya “kizungu“ we ni umusilimu yarize, azi ubwenge.

Amosi aravugira abakene n’intamenyekana bo gihugu. Aramagana ababariganya kugera n’aho babagura bo ubwabo.

Umuhanuzi Amosi yadufsha kwisuzuma  tukareba niba iwacu, aho dutuye, mubo dusengana, mubo twigana, nta karengane gakorerwa abakene n’intamenyekana. Tukareba niba tutagira uruhare mu  buriganya bukorerwa iwacu.

Twiteganyirize by’ukuri

Mu ivanjili Yezu aratugira inama isumba izi y’imikoreshereze y’ubutunzi bw’iyi si. Budufashe gushaka inshuti.

Imbaraga zikoreshwa mu kwiba no kuriganya abakristu bazikoreshe barenganura kandi bafasha abakene. Niko gushaka inshuti zizatwakira ahakwiye. Nizo nshuti Yezu atubwira gushaka. Abababaye n’abakene ntibabuze ubwo rero kugira inshuti nyinshi biroroshye.

Mutagatifu Tereza w’i Kalikuta atangira igikorwa cye cyo kwita ku bahanya baba mu mihanda y’uwo mujyi bamubajije niba yumva azabishobora kuko bari benshi cyane kandi bafite ibibazo bikabije. Aho umuntu arinda agira abuzukuru aba mu muhanda, yarasubije ati “ icyangombwa si ubwinshi bw’abo nzafasha, icyangombwa ni ukugira abo mfasha”.

Hari uwakwibwira ko ibi bireba abaherwe bafite ibifaranga byinshi. Nyamara siko Nyagasani avuze. Abibwiye bose. Aradusaba kwirinda uburiganya  no gukoresha nabi ubutunzi.  Aragira inama abamukurikira mu nzira igana ijuru kutaba abagaragu b’ibintu (b’inda) cyangwa abambari b’ifaranga ahubwo bakaba abagaragu b’urukundo.

Duhe umwanya ibikorwa bijyana mu ijuru

Akantu gato kadufasha gupima imbaraga dukoresha mu kwitegurira ijuru. Turebe uko dukoresha igihe cyacu. Reka dufate icyumweru turangije. Mu masaha 168 dukuremo ayo kuruhuka 56 na 40 yo gukora harasigara 72 umuntu yakoresha icyo ashatse. Muria yo masha 72 ayo nakoresheje mu bijyanye n’isengesho ni angahe? Nibura se isaha imwe mu munsi nayihariye ibyo kwitagatifuza: gufasha abakene n’abababaye amasengesho, gusoma ijambo ry’Imana kwihugura mu by’ubukristu, gukora ubutumwa muri paruwasi, kunga abafite amakimbirane gusura abrwayi…Ahubwo se ya masaha 72 nayakoresheje mu byubahisha Imana cyangwa nayakoresheje mu bibi: mu businzi, mu kunegurana, mu kugambana n’ibindi byinshi bitubahisha Imana.

Hari n’ubwo ya masaha 40 yo gukora nayo yamfasha kwitagatifuza igihe nkora ibyo nshinzwe uko bikwiye. Kuko hari ubwo byaba gukora wiba urenganya abandi. Ni cyo kimwe n’ikiruhuko  Hari  ikidashimisha Uwiteka kitujyana mu bisenya ubuzima bwacu bwa roho. Nyamara ab’isi bazi gukoresha igihe cyabo iyo birukanka ku by’isi.

Dusabe kugira ubwenge mu kwitagatifuza no mu gukora ibishimisha Imana.

Mugire icyumweru cyiza.

Padiri Karoli Hakorimana

Madrid / Espagne

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho