Azatsemba burundu icyitwa urupfu

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 1 cya Adiventi, B

Ku ya 03 Ukuboza 2014 – Mutagatifu Fransisko Saveri, umusaserdoti.

AMASOMO: 1º. Iz 25, 6-102º. Mt 15, 29-37

 

Muri iyi Adiventi, amasomo matagatifu akomeje kudukangurira gutegereza ibihe bishya bizanwa n’Umukiza Ushoborabyose. Ejo yadusobanuriye ko muri ibyo bihe Nta we uzaba akigira nabi. None ashimangiye ko Azatsemba icyitwa urupfu. None se ubundi urupfu ruturuka he atari ku nabi? Ahatari inabi, amahoro araganza. Aho inabi yicaye, amahano arahizirika kugeza aciye ibintu urupfu rukinjira rutyo.

Ikimenyetso gikomeye cy’uko Umukiza yaje muri twe, ni amahoro twifitemo. Ayo mahoro avubuka mu mutima wa muntu agatemba mu rugo rwe agatembera mu baturanyi agatunga abanyagihugu bose agatembagaza ibibateye ubwoba byose. Abafite amahoro bashakana ituze ikibatunga. Aho amahoro atari n’ibitunga abantu birabura kuko aho gushyira ingufu mu bikoresho biteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, amafaranga menshi atikirira mu kugura intwaro z’intambara maze aho gukora neza no guteza ibihugu imbere imihangayiko ikaba myinshi abantu bagahora bikanga ibibahungabanya.

Amahoro, Umwami w’Amahoro ni we wenyine uyatanga: yakire mu mutima wawe, yasakaze mu rugo rwawe, yasangize abaturanyi, yakwize mu bo uyobora, yigishe igihe n’imburagihe aho uhurira n’abantu bose cyane cyane abitwa ko bakomeye. Hari umubambiko ubundikiye imitima yacu, ingo zacu n’ibihugu byacu! Umukiza yiteguye kuwutanyaguza nitumwemerera. Buri wese akore uko ashoboye ku giti cye n’abo babana maze we na bo bakomeze basenge bategereze Isezerano ry’Umwami w’amahoro.

Ibitangaza yakoze byo gukiza abarwayi bose bamuganaga, igitangaza cyo gutubura imigati irindwi n’udufi duke agahaza atyo imbaga y’abantu barenga ibihumbi bine, byose byumvikanisha ububasha afite bwo kudusakazamo amahoro no gutsinda inabi n’urupfu turamutse tumwemereye. Hari uwagira igishuko cyo gusaba gusa ibitangaza byo gutubura ibiribwa kugira ngo inzara ishire ariko ni ngombwa kwemera gukorana na We kuko n’ubundi ibintu biri ku isi birahagije kugira ngo buri wese agubwe neza, ikibazo ni uko tubyigabanya twirengagije gukora uko YEZU KRISTU atubwiriza. Kuba ba nyamwigendaho no kutakira Umukiza, tuvutswa ibyishimo by’Umunsi mukuru adutegurira nyuma yo gutsinda urupfu rw’inabi n’icyaha nk’uko We ubwo yabitsinze. Noheli, nize twongere twishimire ko Imana yaje muri iyi si ku buryo bw’imbonankubone mu Mwana wayo w’ikinege YEZU KRISTU, bitubere kwizera kwitsembamo burundu icyitwa urupfu cyose.

Umukiza wacu YEZU KRISTU nasingizwe, Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze Mutagatifu Fransisko Saveri duhimbaza none adusabire aho ari mu ijuru.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho