Azatumara inyota

Ku cyumweru cya 3 cy’Igisibo/umwaka A

Iyim17, 3-7; Rom 5,1-2.5-8; Yh 4,5-42.

“NIMUZE DUSANGE KRISTU UZATUMARA INYOTA”

Yezu Kristu naganze iteka.

Bavandimwe, kuri iki cyumweru cya gatatu cy’igisibo, nagira ngo ntangize agatekerezo gasa n’umugani, kaza kudufasha kumva neza amasomo y’uyu munsi wa Nyagasani.

Habayeho umugore, yari afite umugabo n’abana babiri. Babanaga neza kandi ntacyo bari babuze mu rugo rwabo. Umugabo yaje kurwara yitaba Imana. Nyuma yo kumuherekeza mu cyubahiro, umuryango wo kwa sebukwe ntiwigeze umwereka urukundo nyuma y’urupfu rw’umuhungu wabo. Umugore yacitse intege kubera gutotezwa, ingorane n’ibibazo byo kwita ku bana wenyine. Iyo mibereho yamubujije amahoro, ubuzima butangira kumusharirira, atahwa no kumva yihebye, nubwo umugabo yari yaramusigiye ibizamufasha kwita ku bana babyaranye.

We rero yabonaga abandi, akabona babayeho mu byishimo n’amahoro, akabona basabana baseka, akibaza ati: “Abandi bana bakura he ibyishimo n’amahoro?”    Kumva  nta  byishimo n’amahoro yifitemo, byamuteye gufata icyemezo cyo kuzegera bamwe akababaza aho bo babivoma.

Umunsi umwe yafashe inzira, ajya kureba umucuruzi wari ukize, baraganira amubaza aho avoma ibyishimo n’amahoro. Uwo mugabo yaramushubije ati: “Icecekere. Iyaba wari uzi ibibazo nikoreye. Wangirira impuhwe. Ikamyo n’ibicuruzwa yari izanye barabitangiriye, umushoferi baramwica, barabitwara, indi ikora impanuka itwawe n’umuntu ufite uruhushya rw’igikwangari. Inzu yanjye imvura yarayisenye kandi yari igeze mu masuku… yewe ihorere. Ubu se nintishakamo ibyishimo n’amahoro, ni nde wundi uzabimpa, ko mbona agahinda gashira akandi ari ibagara”. Umugore ati: “Impore shenge, ntihakagire ikikwambura ibyishimo n’amahoro wishakamo”. Ngaho sigara amahoro. Urakoze kunyakira.

Ubwo yatahaga rero ategereje imodoka, aza kubona imodoka nziza izi twita “Imodoka z’ibikoko” (Nziza cyane kandi zihenze). Umugabo wari uyitwaye arahagarara yemera kumuvuna amaguru kuko yari bunyure hafi y’iwe. Uwo mugabo yari umusore utarashaka, yagendaga yiyumvira indirimbo nziza ziryoheye amatwi. Umugore aza kumubaza niba yagabanya gato, akagira icyo amusobanuza niba bitamubangamiye. Umusore ati: “Nguteze yombi, ni buze wowe wabona uri Malayika Imana inyoherereje”. Umugore ati: “Nabonye ufite imodoka nziza, nkurebye nsanga ukeye mu ruhanga kandi wifitemo amahoro n’ibyishimo, ni ikimenyimenyi, kuba naguteze ukemera kuntwara utanzi ni uko uri umuntu mwiza. Umusore yakuyemo amataratara, areba umugore mu maso, amubwirana ikiniga ati: “Iyaba wari uzi ibiri kurwanira muri jye wangirira impuhwe. Dore ubu undeba, inkumi twakundanaga nizera ko tuzabana, dore ko  namwishyuriye amashuri ye kubera iwabo bari abakene, anyemeza ko nta wundi akunda uretse jye wamwitangiye, yansabye ko nakwihangana akiga akarangiza tukazabana nta kindi kimubangamiye. Nyamara umunsi wo kwishimira umutsindo w’amasomo, niwo yansezeyeho ambwira ati: “Uri umuntu mwiza, warakoze kumfasha ndiga, ariko nta rukundo rwo kubana nawe nari mfite”. Uwo mugoroba nibwo yafashe indege ajya i mahanga, asanga uwo yahariye umutima we.  Dore wagira ngo mfite inyatsi, ubu ni ubwa kabiri mbengwa kandi nibuze ntibanambwira amafuti yanjye. Ubu ntegereje uwo tombora izagwaho akanyemera, nkazabana na we. Ubu biba byanyobeye  ngafata umuhanda ntaho ngiye, nkiyumvira umuziki ngo ngende niyibagiza ibibazo byanjye, umunsi nuca ikibu ndasubira mu rugo njye gutura agahinda uburiri”. Umugore aramusubiza ati: “Ihangane nta kindi nkumariye, gusa ngushimiye kunyumva  no kuba wemeye kunyorohereza urugendo, dore ngeze aho mviramo. Nkwifurije kuzabona, umwari ukumara agahinda”.

Undi munsi afata urugendo n’amaguru, ageze ahantu asanga umwana w’umuhungu wari wiyambariye uducocera aragiye ihene n’intama za shebuja ari kwiririmbira, indirimbo z’Imana yahanitse n’ibyishimo byinshi. Umugore aramwegera, amusaba kugira icyo yamwibariza. Umwana ati: “Mbaza, nguteze yombi”. Umugore ati: “Niba atari ibanga, wambwira aho ukura ibyishimo n’amahoro, maze bikagutera kuririmbira Imana”. Uwo muhungu araterura ati: “None se ko ndi imfubyi inakennye, nintaririmbira Imana ngo imfashe izi hene n’intama za databuja ngo zororoke kandi ngo izirinde kurwara no gupfa, nazakura he undi upfa kumpa akazi kandi akanyitaho, ko nta handi mfite ho kuba? Ndirimbira Imana nyishimira ko itanyibagiwe yo yaremye izi hene n’intama ndagiye kuko iyo databuja atazigira sinzi niba yari kumpa akazi ko kuziragira no kuntunga”. Umugore ntiyashoboye kwiyumanganya yaraturitse ararira abwira uwo mwana ati: “Ngushimiye kumbwira aho uvoma ibyishimo n’amahoro. Imana uririmbira ukumpere umugisha. Nanjye ngiye kugenza nkawe”.

Umugore yarahagurutse, asubira iwe yishimye, guhera uwo munsi yiyemeza, kugarukira Imana, akajya gusenga kandi akayiririmbira ayisingiza anayishimira. Ikiganiro yagiranye n’iyo mfubyi, cyamufashije kumva neza ko amahoro n’ibyishimo biva ku Mana, sijye wahera.

Mu isomo rya mbere twiyumviye ukuntu Imbaga y’abayisiraheli, iri mu butayu yibagiwe ineza n’ububasha Imana yabagararije ibakiza imirimo y’uburetwa n’ikiboko cya Farawo, batangira kwijujutira Musa n’Uhoraho.  Abahanya bageze aho basanga uburetwa barimo bwari bwiza kuruta kwicwa n’inyota, niko guterura bati: “Kuki watuvanye mu Misiri? Ni ukugira ngo utwicishe inyota hamwe n’abana bacu n’amatungo yacu?” Musa byamuteye ubwoba kuko yabonaga ko imbaga ishobora no gutora amabuye bakayamwicisha. Musa yatakambiye Imana, na yo yumva ugutakamba kwe, maze imusubiza imubwira gufata inkoni ye akagenda ari kumwe n’abakuru b’imiryango hanyuma agakubita urutare nkoni ye, haraboneka amazi maze rubanda  banywe. Musa yakoze icyo yasabwe gukora, amazi araboneka aho hantu ahita Massa na Meriba bisobanura Kigeragezo na Rwiyenzo, kubera imyitwarire y’iyo mbaga.

Koko ni kenshi abantu twibagirwa vuba, ibyiza Imana yadukoreye, ibyiza abavandimwe n’inshuti badukoreye, ndetse n’imihigo twahize igihe twatabazaga. Bikunze kurangira tumeze nk’aho Imana n’abo yaduhaye ngo batudere ingabo mu bitugu basa naho ntacyo bakoze. Birakwiye ko tumenya gushimira ibyiza tuba twagiriwe, kandi tukamenya no guhigura imihigo twahize. Maze twakongera gutabaza tukabikora tunazirikana ibyo twakorewe twirinda kugira uwo tubera ikigeragezo n’urwiyenzo.

Bavandimwe, mu Ivanjiri naho twahasanze umugore, ushushanya buri wese muri twe. Buri muntu usanga afite ikintu cyangwa ibintu yumva anyotewe, akabishakira kubura hasi no hejuru. Umunyasamariya yashakiye umunezero mu gushaka, birangira abanye n’abagabo barenze batanu ariko ntiyigeze yumva anyuzwe. Ni kimwe na wa mugore wo mu gitekerezo cyacu washakaga uwamubwira aho akura ibyishimo n’amahoro. Uwamufashije ni wa mwana yasanze anyuzwe n’uko ari kandi byose akabishimira Imana yo Muremyi wa byose.

Yezu na we yabonye umunyasamariya asanga afite inyota y’urukundo ruzima. Ari byo gukunda no kumva akunzwe kandi akiringira Imana n‘Isezerano ryayo. Dore ko yumvaga ko umukiza ari we Kristu naza azabigisha byose kandi akabamara inzara n’inyota bari bafite. Ni nacyo cyateye Yezu kumusaba amazi yo kunywa, ngo agorore imyumvire ye, dore ko abayahudi n’abanyasamariya batacanaga uwaka, habe no gusangira, ari na cyo cyatangaje umugore abonye amusabye amazi yo kunywa.

Yezu yaboneyeho ahindura ubuzima bwe n’ukwemera yari afite, maze  amufasha kumva aho umunezero n’amahoro nyabyo biherereye: kumwemera kuko ari we: “Kristu, Umukiza” yemeraga ko agiye kuza. Yezu ntiyigeze amugora ahubwo yahise amubwira ko ari we ubwe ati: “Ni jye uvugana nawe”. Ibyishimo byo kuganira na Yezu, byatumye atabyihererana, ahera ko ajya kubimenyesha abandi kandi abahamagarira kuza kumwiyumvira ati: “Nimuze murebe umuntu wambwiye ibyo nakoze byose. Aho none ntiyaba ari Kristu?”.

Uyu mugore akwiye kutubera isomo mu bukirisitu bwacu: ndavuga kutihererana ibyiza dukesha Yezu Kristu, wemeye kubabara, kubambwa ku musaraba, akadupfira kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu, maze tugasubirana kwitwa abana Imana ikunda byimazeyo, nkuko twabyumvise mu isomo rya kabiri aho Pawulo intumwa agira ati: “Imana rero yerekanye urukundo idufitiye kuko Kristu yadupfiriye kandi twari abanyabyaha”.

Bavandimwe, Yezu arabwira buri wese ati: “Mpa amazi yo kunywa”. Yezu adufitiye inyota yo kudukiza ikitwa ikibi, icyaha n’urupfu ngo natwe tugende tubikize abandi. None se ni abantu bangana iki bafite inyota n’inzara yo kumenya Imana n’urukundo rwayo? Dufite abantu bafite inyota y’amahoro n’ubutabera, gukunda no gukundwa, kumvwa no guhozwa, gutabarwa no kurenganurwa, ibyishimo no kubabarirwa, n’ibindi.

Nimucyo dusabe Yezu aduhe amazi atanga ubugingo maze natwe buri wese abashe kwimana (gutabara) abandi haba mu biribwa n’ibinyobwa, haba mu isengesho no mu nama nziza. None se wagira ngo usuye umurwayi n’infungwa,  urengeye imfubyi, umupfakazi n’urengana ugira ngo ntuba uhaye Yezu amazi yo kunywa. Nka wa mugore wo mu gitekerezo cyacu, duharanire kwigiramo ubutwari bwo gushakashaka  Umukiza Kristu ubutarambirwa ni we soko y’ibyishimo n’amahoro nyakuri kandi  tunyurwe no kumwamamaza aho turi hose nk’uyu munyasamariyakazi. Amina

Padiri Anselimi Musafiri.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho