“Azitwa umuntu ukomeye mu Ngoma y’ijuru”

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 3 cy’Igisibo, Ku ya 11 Werurwe 2015

Iyo umuntu atangiye igikorwa, iyo atangiye umushinga ashimishwa n’uko intego yihaye azigeraho. Yezu yaje kuduhishurira ku buryo bwumvikana iby’Ingoma y’ijuru atwereka n’inzira igana yo. Ntacyo byaba bimaze kumenya inzira ariko ukagenda mu bihuru, hanze y’inzira. N’ubwo hari ubwo urugendo rutugora duteganirijwe ingororano nyinshi.

  1. Imana ntabwo “idutegeka”, iradukunda

Amategeko y’Imana iyo tuyumvise neza ntatubera umuzigo ngo aturemerere. Ahubwo atubera ikimenyetso cy’urukundo n’ubwigenge bw’abana b’Imana twifite mo. Kubaha Imana kuko tuyikunda atari ukuyitinya no gutinya ibihano byayo bituma dukora byose mu bwigenge. Ntituyoborwe n’ubwoba. Imana ikunda abantu kandi ishaka ko batunganirwa. Niyo mpamvu amategeko yayo ari inzira y’ubugingo busagambye yo ubwayo yaduhaye. Ubanze ahari iyo dukoresheje ijambo “amategeko”, kuko rikoreshwa no mu bundi buryo bituma tutumva neza icyo Ijambo ry’Imana ritubwira. Kuko “itegeko” rirusha ibuye kuremera, tukagira n“amategeko” y’abategetsi b’iyi si rimwe na rimwe aturenganya akadukandamiza bituma twitiranya amategeko y’Imana. Ibi bigatuma hari ubwo twafata Imana nk’umunyagitugu, tugakurikiza amategeko yayo ari ugutinya, bityo akaturemerera.

Ubanze uwajya akoresha “Amagambo (amategeko)y’Imana” byakumvikana kurushaho. Amagambo y’urukundo; amagambo y’ubuzima.Ni byo koko uwo ukunda umubwira amagambo meza asegasira urukundo rwanyu. Ni nayo Imana yatubwiye. Imana yatubwiye amagambo yanoza urukundo rwacu.

Kubaho kwacu ni ayo magambo (amategeko) meza y’ubuzima Imana yatubwiye. Muzarebe no mubuzima bwacu busanzwe hari ijambo umuntu akubwira ukumva riguhaye kubaho. Hari inkuru umuntu yumva akumva aratunganiwe n’ubwo byaba akanya gato. Bityo rero amagambo (amategeko) y’Imana, amasezerano yayo aduha gutunganirwa iteka. Niyo mpamvu tugomba kuyagarukaho kenshi mu mibereho yacu. Mbere yo kugira icyo dukora cyangwa icyo tuvuga tukagira tuti “ harya Imana yakimbwiyeho iki? Kirongera ubwigenge, ibyishimo n’umunezero nkomora k’ Umuremyi wanjye?”.

  1. Ntimukeke ko”

Yezu arongera kudusobanurira ubusendere bw’ayo magambo (amategeko) y’Imana. Abakuru b’umuryango bari barayahinduyemo urutonde rurerure rw’amabwiriza, adahuza Imana n’abantu kuko yasaga nk’afungirana Imana mu Ngoro, mu magambo yuzuye uburyarya y’abafarizayi n’abigishamategeko.

Yezu ni we jambo ry’Imana ryuzuza ayandi yose yakomeje kubwira umuryango wayo. Ni we jambo ry’urukundo ry’umusozo kuko ni we usobanura neza urukundo Imana ikunda abantu. Byose byujurijwe muri we. Bityo natwe akadusaba kunoza urukundo rwacu n’Imana uko bishoka.Aradusaba kureka kwiha ibisobanuro byacu: “ Ntimukeke ko”.

Dushobora kwirengagiza gukurikiza amagambo (amategeko) y’Imana tugahera mu bisobanuro byacu, tuyagenekereza dukoresheje ubwenge bwacu duharanira inyungu zacu. Ibyo ni uguhunga ubwigenge bw’abana b’Imana, tukagengwa n’inyungu n’irari ry’amoko yose. Ni nko kwipfuka mu maso ngo tutabona ukuri n’ubwiza bw’Imana tugahitamo umwijima. Hakaba abahanga bo kugoreka ibintu bagenda bahinduraho gato, gato, bityo icyari ikintu cyiza bagashirwa bagihindanije, kikajyana mu rupfu aho kujyana ku mukiro. “ Ntimukeke ko”. Amagambo (amategeko) y’Imana arasobanutse kandi ntashobora guhindurwa n’ibyiyumviro byacu, ahubwo tuyakunde kandi tubitoze abandi. Nibitunanira impamvu tuzishake iwacu. Dusubire ku Mubyeyi w’impuhwe atugarure mu nzira nyayo aho gushaka ibisobanuro byoshya abandi.

Imana y’urukundo yo yaduhaye amagambo y’ubuzima iduhe imbaraga zo kurushaho kuyakunda.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho