Ba “Herodi” b’ubu nta bubasha bafite bwo guhagarika Ingoma y’Imana

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 30 Gisanzwe, umwaka w’igiharwe

Ku wa 31 Ukwakira 2019

Amasomo: Ef 6, 10-20; Zab 144 (143), 1-2a, 1a.2bcd, 9-10; : Lk 13, 31-35

Uyu munsi n’ejo ndirukana roho mbi nkize n’abarwayi, maze ku munsi wa gatatu nzabe ndangije.

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Amagambo twumva mu Nkuru Nziza ya none, Yezu Kristu aratwumvisha uburyo abe bari mu butumwa bagomba kwitwara imbere y’ababatera ubwoba. Pawulo Mutagatifu mu isomo rya none ati: “nimugire ubutwari muri Nyagasani, mugire imbaraga ze zizabashoboza byose. Nimwambare intwaro zikomoka ku Mana, kugira ngo mubashe guhangara imitego ya Sekibi. Erega abanzi turwana si abantu, ahubwo abo turwana ni Ibikomangoma n’Ibihangange, n’Abagenga b’iyi si y’umwijima, n’izindi roho mbi zo mu kirere.

Ni byo koko uwemeye kuba Umuhamya n’umugaragu w’Inkuru Nziza ntabura ibicantege.

Mu ntego Papa wacu Fransisko yageneye uku kwezi kudasanzwe kw’Iyogezabutumwa turi gusoza, yibukije abakristu twese ko Batisimu twahawe yatugize Intumwa zo kwamamaza Inkuru Nziza. Nyamara hirya no hino ku isi twumva ko hari imyaka yeze yabuze abasaruzi kandi ababatijwe usanga ibitabo bya Kiliziya byuzuye.

Impamvu rero nta yindi ni uko abafarizayi na n’ubu barahari, kandi baza bihinduranyije maze bagatera ubwoba bavuga ko Herodi ashaka kwica buri wese ufite ishyaka ryo kwamamaza Inkuru Nziza, nuko n’uwabitekerezaga agahita abizinukwa.

Ni benshi bakangwa ni uko umwanya wabaye muke kandi babona uwo baha ibindi, ubuzima burahenze n’ibindi, akumva ko nafata umwanya wo kujya kwamamaza Ivanjili aba ataye umwanya, aba ahombye amafaranga kuko ngo igihe ni amafaranga ndetse hakaba n’ababigiramo abandi inama kugeza n’aho bababwira ko gusenga, gukorera Imana ari uguta igihe.

Ibyo byose by’ibicantege mu kwamamaza Inkuru Nziza, Yezu Kristu araduha igisubizo none; agira ati « Nimujye kubwira uwo muhari muti ‘Uyu munsi n’ejo ndirukana roho mbi nkize n’abarwayi, maze ku munsi wa gatatu nzabe ndangije. Ariko uyu munsi, ejo n’ejo bundi ngomba gukomeza urugendo rwanjye…”

Ngicyo igisubizo natwe tugomba gutanga imbere y’ibyo byose bigambiriye kuduca intege, ari ibigaragara n’ibitagaragara biyobya ubwenge bwacu, ugasanga bitesha benshi icyifuzo cyiza cyo kubera Kristu abahamya nk’uko twabyiyemeje muri Batisimu twahawe.

Dukomeze dusabire abo bose bafite umutima mwiza wo kwamamaza Inkuru Nziza, Nyagasani abakomereze umwete kugira ngo bazashobore gukomera ku munsi mubi, bazatsinde badacogoye.

 Nyagasani Yezu nabane namwe.

 Padiri Emmanuel Nsabanzima, Diyosezi Butare.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho