Ni ba nde dukwiye gutumirana?

Inyigisho yo ku wa mbere, Icyumweru cya 31, C. Ku wa 31 Ukwakira 2016.

Amasomo tuzirikana:  Abanyafilipi 2, 1-4; Zab 130, 1-3; Ivanjiri yanditswe na Luka 14, 12-14

Bavandimwe, amasomo matagatifu yo kuri uyu munsi aratwereka isano nyayo igomba kuturanga nk’abana b’Imana, nk’abemera Kristu kandi bakamukurikira.

Uwo mubano wacu nk’abavandimwe, ni wo Yezu yatugaragarije mu Ivanjiri aho yagize ati: “ahubwo nugira abo utumira ujye urarika abakene , ibirema , abacumbagira n’impumyi” (Lk 14,13). Ngabo abo Yezu adutumyeho, ngabo abo Nyagasani azaduhembera. Ibi byiciro mu by’ukuri, ni ibyiciro bisuzuguritse muri sosiyete yacu turimo ariko rero nk’uko Yezu yabitubwiye, nitubitaho tukumva ko dufitanye isano yindi iruta iy’amaraso, tukareka indorerwamo tubareberamo, ni bwo tuzaba duhirwa kuko bo badafite ibyo batwitura.

Bavandimwe, muri iki gihe gutumira cyangwa se guha serivisi uwo udatezeho inyungu birakomeye ndetse bamwe bumva ko bitanashoboka abandi bakumva ko ari ukwisuzuguza. Usanga buri wese yireba agashishikazwa n’inyungu afite kuri mugenzi we, akumva ko kuri we icyangombwa ari izo nyungu amutezeho kurusha uko yamubona mu ishusho y’Imana. Ibi byose biterwa ahanini no kutamenya isano ikomeye dufitanye nk’abakristu: ari yo Batisimu. Byaba rero bitumariye iki kuronka inyiturano y’iyi si ariko tukazabura ihirwe ry’ijuru ? Icyiza kandi kiruta ibindi ni ugukurikiza inama za Nyagasani Yezu Kristu maze buri wese akibwira ko abandi bamuruta ndetse akareka no guharanira ibye gusa ahubwo akita no ku by’abandi nk’uko Pawulo mutagatifu yabitwibukije mu ibaruwa yandikiye abanyafilipi.

Kuri uyu munsi rero, bavandimwe, buri wese niyikebuke maze asubize amaso inyuma , arebe uko yakira ba bandi baciye bugufi, yisuzume kandi ahinduke, bityo ubukristu butubyarire ubuvandimwe nyabwo, maze twese tuzasangire ihirwe ry’ijuru.

Nyagasani Yezu abane namwe.

Diyakoni Germain HABIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho