Babarira usabe kubabarirwa

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 3 cy’Igisibo

Ku ya 26 Werurwe 2019

AMASOMO: Dan 3,25.34-43; Zab 25(24); Mt 18, 21-35

Tubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe!

Dukomeje uru rugendo rw’iminsi 40 twitegura umunsi mukuru cyane Pasika ari wo gasongero k’amateka y’ugucungurwa kwacu, kuko twibuka ububabare, urupfu n’izuka by’Umwami wacu Yezu Kristu, Umwana w’Imana Nzima. Ubu tukaba tugeze ku wa kabiri w’icyumweru cya gatatu cy’igisibo.

Mu masomo ya none turongera kwibutswa Impuhwe z’Imana zidahwema kubabarira abagiranabi. Mu ivanjili ya none cyo kimwe no mu isomo rya mbere ni impuhwe zihebuje z’Imana ziganje: kubabarira, kurekurira undi umwenda agufitiye, bihagarika inzangano n’amakimbirane, bikubaka umubano mwiza mu bantu.

Dore amwe mu magambo twumvise mu masomo ya none: “Tuvane mu kimwaro utwiteho, ukurikije impuhwe zawe n’ubuntu bwawe bw’igisagirane” (Dan 3,42).  “…nakurekuriye umwenda wawe wose kuko unyinginze; wowe se ntiwagombaga kugirira mugenzi wawe impuhwe nk’uko nazikugiriye?” (Mt 18,32-33).

Mu Isengesho rya Dawe uri mu ijuru, ari ryo sengesho twigishijwe na Nyagasani, dukunda gutakamba tugira tuti: “utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho”. Aya ni amagambo dukwiye kugarukaho cyane muri iki gihe cy’igisibo, tukagerageza kuyacengera tudahubutse. Ibyo bidufasha kwinjira mu mpuhwe z’Imana bikadufasha natwe kuba abanyampuhwe nka Data uri mu ijuru.

Burya icyaha (igicumuro) ni uburyo bwose bwo kumva no gukora bunyuranije n’uburyo bw’Imana. Gukora icyaha rero ni uko guhitamo indi nzira idahuye n’iy’Imana yakuremye yari yaraguhitiyemo, ni ukubwira Imana uti: “Uko wifuza ko nakora mu buzima bwanjye siko jye mbyumva, mfite ubwenge n’ubwigenge byanjye, ndakora uko nshaka” bityo tukanga gukora icyo Imana idukunda itwifuzaho. Uko kwitandukanya n’uburyo bwo kubona bw’Imana bituma tuburira urukundo nyarwo Imana na bagenzi bacu, bigakomeretsa kameremuntu, bikanahungabanya imibanire y’abantu. Icyaha ni ijambo ryose, igikorwa cyose cyangwa icyifuzo cyose kidahuje n’itegeko ry’Imana.

Iyo mvuze isengesho rya Dawe uri mu ijuru ngira nti: “utubarire ibicumuro byacu…”, mba nsaba Imana kubabarira ibicumuro byacu, sinyisaba kubabarira ibicumuro byanjye gusa, nyisaba no kubabarira ibicumuro by’abantu bose, by’umuryango wanjye, by’abagiranabi, by’abambabaje. Imana ishaka kubabarira abantu bose kubera urukundo ibafitiye, ni na ko Kristu yabayeho; yababariye bose, jye n’abandi, nk’uko ivanjili yabitubwiye mu mugani w’uriya mwami warekuriye umwenda umugaragu wananiwe kwishyura.

Iyo twemeye ko turi abanyabyaha bakeneye impuhwe z’Imana, nk’uko umuhanuzi Daniyeli abiduhaho urugero mu isomo rya mbere, tuba tunemeza ko Imana ari nyirimpuhwe zahebuje. Koko rero nta cyaha Imana itababarira, uko cyaba kimeze kose. Urukundo rw’Imana ntirugira imipaka. Gusa kugira ngo Imana ibabarire icyo cyaha uwagikoze agomba gusaba imbabazi, akazisaba Imana, akazisaba abo yagikoreye kandi akemera kugirira neza abo yahemukiye, akabereka urukundo. Ntabwo dushobora gukira icyaha ari uko turenzaho, ikibi cyose tugomba kubanza kucyamagana muri twe, tukanabera abandi ikimenyetso cy’urukundo. Koko rero kugira urukundo ni byo byonyine bikiza abantu, bituma baba abantu b’Imana, bigatuma baba abatagatifu. Kandi na none, umuntu wumva adashaka kurwanya umutima we utemera kubabarira ni umunyabyago inshuro ebyiri. Uretse inabi undi aba yaramugiriye, aba yigirira nabi na we ubwe, ababaza umutima we kubera bya byago yagize.

Kubabarira si ukuvuga kwibagirwa, tuzi neza ko hari ibintu tudashobora kwibagirwa mu buzima bwacu biba byaradukomerekeje cyane. Kubabarira ni ukurekurira mugenzi wawe ikintu gikomeye kikuri ku mutima, cyane cyane ko uba wagihaye Imana. Iyo umuntu abigezeho bituma aruhuka ingorane yari afite mu mutima we. Ni yo mpamvu tugomba kubabarirana kugira ngo tugire umutima mwiza, dusubirane ubuyanja, twongere tubeho bundi bushya.

Kwemera kubabarira mugenzi wacu, ni ugukurikira ineza iba iri mu mutima wacu ntidukurikire ububi bw’umutima w’uwatugiriye nabi; si we dukurikirira ugushaka, ahubwo dukurikira ugushaka kwa Data uri mu ijuru. Turi abana b’Imana tugomba gusa rero na Data uri mu ijuru.

Hari igihe abantu bavuga ko uwabagiriye nabi agomba kubanza kubasaba imbabazi kugira ngo bababarire. Ibyo byaba ari byiza. Nyamara kubabarira bya gikristu ntibigomba gukurikira imbabazi zasabwe n’uwaguhemukiye, kuko Yezu tureberaho yababariye abishi be ari ku musaraba ndetse nta n’impuhwe bamufitiye.

Uko kubabarira mbere y’uko uwakugiriye nabi abigusaba ntibivuga ko wa wundi wagize nabi ashobora kugira ati: “mugenzi wanjye yarambabariye, nta kindi, ibyo nakoze ntacyo bitwaye”. Kugira ngo umutima we ujye mu nzira y’Imana, na we agomba kwicuza icyaha cye, akacyemera, agasaba imbabazi uwo yahemukiye akiyemeza kutazasubira kandi agatanga impongano. Bityo, Kumenya kubabarira mugenzi wawe ni ukumubwira ko urukundo umukunda ruruta icyaha icyo ari cyo cyose, ko afite agaciro karenze ikibi cyose yaba yarakoze; mbese ni ukumenya gutandukanya inabi n’umugiranabi, kumenya kubohora inzoka ku gisabo.

Bavandimwe, kumenya kubabarira abatugirira nabi nk’uko Imana itubabarira ni urugamba rutoroshye kandi akenshi kubigeraho biratugora. Muri iki gisibo dukomeze gutekereza ku murundo w’ibyaha Yezu Kristu Umukiza wacu yatubabariye, turusheho kubabarira abandi no kubatoza inzira za Nyir’imbabazi. Ni ingabire ihanitse dukwiye guhora dusabana ukwicishabugufi.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel NSABANZIMA, GISAGARA/BUTARE/RWANDA.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho