Babiloni iraridutse!

KU WA 4 W’ICYA 34 GISANZWE, A, 26 UGUSHYINGO 2020:

Amasomo: Hish 18, 1-2.21-23;19, 1-3.9a; Zab 100 (99), 1-2, 3,4,5,6a.8a; Lk 21, 20-28

Babiloni iraridutse

Umutwe wa 18 w’Igitabo cy’Ibyahishuwe wose utubwira iby’isenyuka rya Babiloni. Babiloni iyo ishushanya Umugi wa Roma n’ibikomerezwa byayo byatotezaga aba-Kirisitu. Tujye tunyuzamo tuzirikane amagorwa Yezu yagize cyo kimwe n’abamwemeye. Isomo tuvanamo ariko ni iry’amizero. Ababi n’ibibi byabo si byo bizatsinda.

Mu gihe Umwaka wa Liturujiya A urimo usozwa, Imana Data Ushoborabyose araduhumuriza. Uwavuga ko kuri iyi si abababaye ari benshi, ntiyaba yibeshye. Hari abari mu marira batari bake. Hari abumiwe rwose. Hari ababuragizwa ku buryo bwinshi. Ibyo byose bituruka ku mutima w’ibikomerezwa by’iyi si bihora bishaka gupyinagaza benshi bashoboka. Iryo pyinagaza rituruka he? Kuri Sekibi abantu bemera gukorera aho kugororokera Imana ikunda bose.

Mu gihe cya Yezu, ni uko byari bimeze. Uburomani bwari bwarigaruriye ibihugu byinshi. Abami babwo bagategekesha agatunambwene. Bari barimitse ibigirwamana byahimbwe n’abantu. Igihe Yezu aje ku ngoma ya Kayizari, ubwami bushya yari azanye ntibabwumvise. Ahubwo bahisemo kumuhigahiga. Turibuka abana benshi Herodi yamarishije inkota. Muri ibyo bihe, ugushaka k’Umwami w’uburomani ni ko kubahirizwaga. Mu bihugu byose yari yarigaruriye yari ahafite abaromani b’ibikomerezwa babaga bamuhagarariye. Twibuke ko Yezu yabambwe ku ngoma ya Ponsiyo Pilato. Kuva ubwo izina Pilato ryabaye ruvumwa. Pilato ni we Muromani watekaga Yudeya yose. Ibibi byakorewe Yezu, ni we tubibaraho n’ubwo ariko abayahudi ubwabo ari bo batanze umwana w’Imana. Abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bahagurukiye kwicisha Yezu Kirisitu.

Yezu ariko ntiyareberaga ibibi by’izo ngoma ngo yicecekere. Yakomeje kubigisha ko Imana se ibakunda bose kandi ishaka ko bayimenya bakivugurura mu migirire. Abonye ko banangiye, ni bwo yabahanuriye ibikomeye.  Yavuze ko amagorwa menshi yari ategereje Yeruzalemu. Na yo yari umurwa ukomeye w’Abayahudi. Biratanaga ingoro y’akataraboneka yari itatse amabuye meza. Yabahanuriye ko izasenywa ku buryo nta buye rizasigara rigeretse ku rindi. Ni uko yashoje ibyo yavuze ku magorwa agomba kuba mu isi mbere y’uko agaruka gucira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye. Ibyo bibazo by’ingorane ziteye ubwoba, Yezu yagaragaje ko atari ryo herezo. Igihe abantu babibona, bagomba gukomera ku kwemera bakarangamira ubahamagarira ijuru. Bagomba kwima amatwi Sekibi ikangisha ibyo byago kandi nyamara yariciriye umuriro w’iteka.

Abakurikiye Yezu, bashyize mu bikorwa inyigisho ze. Ntibigeze bakangwa n’ibitotezo by’iyi si. Bakomeje kwamamaza ukuri kugeza benshi muri bo bishwe. Na bo ntibigeze baba ibyangwe. Ni muri urwo rwego Yohani intumwa akomeza aba-Kirisitu abagaragariza ko Babiloni ibatoteza azarimbuka Ingoma y’Imana igakomeza. Babiloni yari yarahindutse intaho ya Sekibi, indiri ya za roho mbi zose n’iy’ibisiga byose byahumanye by’ibivume. Ngubwo ubuhabara butagira urugero Babiloni yari yarakwije mu mahanga menshi! Inkuru nziza ni uko iyo Babiloni igiye guhirima. Yohani yarabihanuye. Igihe cyarageze ubuhangange bwa Roma burazimira iratsindrwa Abaromani barangara.

Ese muri iki gihe byifashe bite? Urebye ku isi yose ubona Sekibi yidoga. Abategetsi mu bihugu babangamiye ukwishyirukizana kwa muntu. Nyamara igihe cyabo cyo kurimbuka kiregereje. Ubukankanyi n’ubutukamana buteye ishozi mu mibereho y’ibikomerezwa by’iyi si birenze urugero. Ikinyoma cyogeye hose. Akarengane no gupfukirana abakene biteye icyo ni iki. Hari henshi abakene baririra mu myotsi nta kajwi na kamwe kabumva kabavuganira. Hari ibihugu ubonamo n’abayobozi ba Kiliziya bituramira mu gihe abagenga b’isi bakomeza guhonyora inzirakarengane. Hari aho usanga rwose abashumba b’intama za Nyagasani bishakira ibyo kurya no kunywa, ibyubahiro n’amakuzo nyamara akarengane kariho bakakarenza amaso. Nibakanguke niba badashaka kujyana na Babiloni yahindanye ikwiza ibyago ku isi yose.

Umuntu ku giti cye, niba asenga koko akaba yitegura kwinjira mu mwaka mushya wa Liturujiya, niyibaze icyo akora kugira ngo aburire abagenga ba Babiloni. Niyibaze niba abaye kuri iyi si mu rugero arangamira Yezu Kirisitu.Niyibaze niba yifitemo ishyaka ryo kurwanya ubuhabara bwa Babiloni. Ese ukunda ukuri? Ese urwanya akarengane n’amanyanga ariganya abagenga b’isi biyoberanyamo? Ese ubabarana n’abababaye? Ese abarengana n’abapyinagaza bumva ijwi ryawe ribahumuriza?

Yezu nadutabare aturinde ubwoba. Nasingirizwe ineza ye asesekaza kuri bose. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Konuradi, Delifina, Lewonari, Pormorisi, Petero wa Alikantara, Petero wa Alegisandri, Silivesitiri, abahowe Imana Tomasi Dinh na Domingo Nguyen n’Umuhire Yakobo Alberiyone, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho