Babwiye Pilato ngo amwice!

KU WA 5 W’ICYA 4 CYA PASIKA 30/04/2021.

Amasomo:  Intu 13, 26-33; Zab 2, 6-12; Yh 14, 1-6.

Pawulo intumwa akomeje kwigisha Abanya Antiyokiya. Ejo twavuze ko yateruye kubigisha akoresheje gusoma amateka no gusobanura byose nta mususu. None twumve indi gingo yongeyeho natwe idukangure ubwenge. N’Ivanjili ya none iradusobanurira ko uko byagenda kose, uwo Yezu batoteje bakica, ni we Nzira, Ukuri n’Ubugingo.

Abantu bose bateraniye i Antiyokiya baramenyeshwa neza uko ibya Yezu w’i Nazareti byagenze. Burya ni abaturage b’i Yeruzalemu bafatanyije n’abatware babo bagambanira Yezu ngo yicwe! Ariko se abo baturage bari batewe n’iki? Erega burya umwera uturutse i bukuru, bucya wakwiriye hose. Twibuke ko igihe Yezu atangira kwigisha mu Galileya, yakurikiwe na rubanda rwinshi. Nyamara abami n’abatware, Abafarizayi n’Abaherezabitambo n’Abasaseridoti Bakuru, ni bo babaye aba mbere mu kugisha impaka Yezu no kurwanya Inkuru Nziza yamamazaga. Pawulo yashatse kwereka abari bamuteze amatwi ko burya Yezu uwo n’ubwo yari mwiza cyane, abaturage b’i Yezuzalemu bakoreshejwe n’abantware bamushyiriye Pilato ngo amucire urwo gupfa. Turibuka uko twabisomye ku wa Gatanu Mutagatifu. Nta cyaha na kimwe Pilato yamusanganye nyamara abaturage bari bakiri mu bujiji bashutswe n’abatware babo gukora amabi. Turi muri Pasika, nimucyo aho dukuremo isomo.

Isomo rikomeye, ni ugushaka ubushishozi. Umuntu wese wabatijwe akwiye gushishoza muri byose. Ntakwiye gushukwa no kubeshywa ibitari ukuri. Uwabatijwe, akurikiye Yezu Kirisitu. Ivanjili imusobanurira neza Yezu uretse ko na we ubwe yisobanuye agira ati: “Ni jye Nzira n’Ukuri n’Ubugingo. Nta we ugera kuri Data atanyuzeho”. Hari uwishuka muri iyi si ko afite ahandi agana se? Hari uwakeka ko atari kwa Data yaba ameze ate? Muntu we, tekereza aho ugana. Muntu we, tega amatwi wumve icyo Imana Data Ushoborabyose atangariza isi. Byose bikubiye mu Mwana wayo Yezu Kirisitu. Muntu we, itonde: nk’uko abakomeye bo mu isi barwanyije Yezu kera, ni na ko n’ubu abakomeye bo ku isi bahora bahimba ibitekerezo bihabanye n’umukiro Yezu yemeye gupfira. Muntu we wabatijwe ugerekaho n’amashuli yandi menshi! Saba ubushishozi usobanukirwe. Ntukanyure mu nzira ya gihogere ngo ni uko ubona abatware bo ku isi ari yo bahururiye. Tekereza wowe. Buri kantu gashungure, buri gitekerezo cy’inkenekene gikenesha ab’indangare, gishungure maze nusobanukirwa ureke kuba Nyamujyiyobijya!

Kuba umukirisitu muri iki gihe birakomeye. Bisaba kuba dutuwemo na Roho Mutagatifu utuma dutinyuka tugahamya Imana aho rukomeye! Abayahudi babwiye Pilato ngo atange Yezu apfe! N’uyu munsi ku buryo bwinshi hari abakiri mu ihururu ry’inzira ya gihogere. Abo ni ba Pilato! Abo ni ba bandi bumva ibitekerezo birwanya Ivanjili bakabyoma inyuma. Ni bo “baturage b’i Yeruzalemu” bahora basanga Pilato ngo akunde acire Yezu urubanza. Abaturage b’i Yeruzalemu ba none, ni abo bose babona Yezu mu ishusho ry’ingorwa bakinumira! Yezu ashaka ko twita ku bababaye tukanabamenyesha bose Inkuru Nziza y’Umukiro. Abamugambanira kwa Pilato, ni abapyinagaza impfubyi ntacyo bikopa. Ni abarenganya incike n’abapfakazi. Ni abatererana ba Rutagirakivurira! Abo bose bica impinja zitaravuka bakabikora ku bwende bwabo, ni baPilato! Ni abavutsa ubuzima inzirakarengane. Ni ababeshyera abandi n’abarenganya abandi!

Twumvise ukuri kwa Yezu Kirisitu. Nabe ari ko dukurikiza. Aho bashaka kutuvangira dukanguke tube maso hatagira utunyanganya. Ikindi kandi buri wese muri twe akomeze inyota yahoranye yo kuzajya mu ijuru. Ibyo bimusaba kwiyongeramo urukundo ruzima akunda Imana hajuru ya byose akamenya n’uko akunda abantu ku buryo adateshuka ku Nzira nziza igana ijuru. Ntawe ukwiye gushaka iyo nzira mu bwoba n’ubuhahamuke. Nyagasani Yezu wemeye kubambwa ku musaraba ahora ateze amaboko yakira impabe zose. Azigirira impuhwe agahora azihumuriza. Icyangombwa ni ukumusanga nta buryarya.

Nasingizwe iteka. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Piyo wa 5, Roberito wa Molemo, Yozefu Kotolengo, Amadoro na bagenzi be bahowe Imana na Mariya Guyarti, badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho