Bafite Musa n’Abahanuzi, nibabumve!

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 2, IGISIBO 2013

Ku ya 28 Gashyantare 2013

Padiri Alexandre UWIZEYE

« Bafite Musa n’Abahanuzi, nibabumve ! » (Lk 16,19-31)

Bavandimwe, Ivanjili y’umukungu na Lazaro w’umukene twayumvise kenshi, ndetse bamwe bayifashe mu mutwe. Birakwiye kongera kuyizirikanaho muri iki gihe turimo cy’igisibo, aho Kiliziya idushishikariza gusenga, gusiba no gufasha abatishoboye.

Ivanjili iratwereka umuntu w’umuherwe ukoresha nabi ubukungu Imana yamuhaye. Luka umwanditsi w’Ivanjili ntatubwira izina rye atari uko atarizi. Ahubwo ni nko kuturembuza ngo mpashyire izina ryanjye, uhashyire iryawe cyangwa undi wese ahashyire irye. Ibyabaye kuri uriya mukungu nanjye byambaho, nawe byakubaho n’undi wese byamubaho.

Wenda hari uwavuga ati « Njye ndakennye, ntibindeba. Ahubwo nanjye nkeneye gufashwa ». Abavuga batyo Mutagatifu Ambrozi yarabasubizaga ati « Koko ntimubeshya murakennye. Ariko icyo mukennye si ibintu ahubwo ni urukundo. Iyaba mwari mufite urukundo ntimwabura icyo muha umuntu utishoboye ».

Reka tugaruke ku mukungu wo mu Ivanjili. N’ubwo batatubwira izina rye, baratubwira uburyo ari umukungu n’uko akoresha ubukungu bwe. Yambara imyambaro myiza y’umuhemba n’iy’umweru, buri munsi akarya by’agatangaza. Ibyo ntacyo byari bitwaye, kurya neza no kwambara neza nta cyaha kirimo ; ahubwo niba abantu bose babishoboraga. Ikibazo ni uko atita kuri Lazaro, umukene urambaraye ku muryango. Kubera ubukene ntashobora kwivuza (yabuze aya mituweli), none umubiri we wamazwe n’ibisebe. Ikindi kigaragaza ko ari umukene ni inzara. Arifuza gutungwa n’ibigwa hasi bivuye ku meza y’umukungu akabibura. Ahubwo imbwa zikaza kumushinyagurura zirigata ibisebe bye. Nta n’ingufu afite zo kuzirukana.

Icyakora n’ubwo hari byinshi batandukaniyeho, hari ikintu umukungu n’umukene Lazaro bahuriyeho : ni uko bazapfa. Nyamara urupfu narwo ntiruzashobora kubahuza. Hagati yabo hari imanga nini ibatandukanya ubuziraherezo. Koko rero birumvikana ko kubera imibereho mibi, umukene azapfa mbere. Kubera ko mu baturanyi be ntawe umwitaho, abamalayika b’Imana nibo bazamujyana aho intungane zitegerereza izuka, mu mwanya w’icyubahiro iruhande rwa Abrahamu. Umukire nawe, n’ubwo azivuriza mu mavuriro akomeye, akavurwa n’abaganga kabuhariwe kubera ko afite uburyo bwo kubahemba, azashyira apfe abone ari mu kuzimu, aho ababarizwa bitavugwa n’ubushyuhe n’inyota.

Umukungu azatungurwa n’uko ibintu bihindutse. We utarigeza areka Lazaro ngo atoragure utuvungukira tumuhembure igihe yari arembejwe n’inzara, atangiye gusaba uwo yimye. « Mubyeyi Abrahamu, mbabarira wohereze Lazaro, akoze umutwe w’urutoki rwe mu mazi, maze aze ambobeze ku rurimi, kuko nazahajwe n’uyu muriro ». Abrahamu aramusobanurira ko nyuma y’urupfu, ibintu bihinduka ku buryo budasubirwaho. Imanga nini iri hagati y’abahire, banezerewe iruhande rwa Abrahamu, intungane yaranzwe n’ukwemera, n’abari mu bubabare mu nyenga y’umuriro, mbese ni nka rwa rugi rw’umuryango w’umukire rwatandukanyaga umukene Lazaro n’ameza y’umukungu rwikubye incuro zirenga igihumbi. Twibuke ko umukungu akiri ku isi ntacyo yakoze ngo asenye urwo rukuta, nako afungure urwo rugi yegere umukene basabane.

Umukungu amaze gusobanurirwa iby’imanga itandukanya abahire n’abagowe, yumva agiriye impuhwe abo yasize ku isi biberagaho nko mu « gihe cya Nowa », abasabira ikimenyetso kugira ngo bazisubireho: izuka rya Lazaro. « Mubyeyi, ndagusabye ngo wohereze Lazaro kwa data, kuko mpafite abavandimwe batanu ; agende ababurire ejo nabo batazaza aha hantu h’ububabare ». Igisubizo cy’Abrahamu kirasobanutse. Abazima bakiri ku isi, ntacyo babuze kugira ngo bisubireho. Nibatege amatwi Musa n’Abahanuzi, bashyire mu bikorwa ibyo babigisha. Mu yandi magambo, gukoresha neza ubukungu bw’iyi si no kwita ku batishoboye birasobanutse mu gitabo cy’Amategeko ya Musa kandi abahanuzi bakunze kubigarukaho kenshi.

« Niba muri mwe hari umukene … ntuzanangire umutima wawe ngo ugundire ibyawe, ubyimeho mwene wanyu w’umukene…ntuzabure kumuha, kandi niba umuhaye, bigire utagononwa… Kubera ko abakene badateze gushira mu gihugu, nguhaye none iri tegeko : Ntuzabure kugira icyo uha mwene wanyu, n’umunyabyago, n’umutindi uri mu gihugu cyawe. »( reba Ivug 15,7-11)

Igitangaza rero, n’iyo cyaba icy’izuka ry’uwapfuye, ntawakwemeza ko cyatuma uwanangiye umutima, akanga kwakira mu kwemera inyigisho zikubiye muri Bibiliya ahinduka. Abashidukira ibitangaza n’amabonekerwa, Ivanjili ibakuriye inzira ku murima. Gutega amatwi Ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya nibyo bizadufasha guhinduka.

Bavandimwe, abakire basabwa gusangira n’abatishoboye muri ubu buzima, bityo abatishoboye bagashobora kuva mu butindi barimo. Aho gutegereza ko ibintu bizahinduka bidasubirwaho nyuma y’urupfu, umukungu arasabwa gukoresha neza ubukungu Imana yamutije, asenya inkuta zimutandukanya n’abatishoboye muri iki gihe, agasangira n’abafite inzara.

Icyo tutakwibagirwa, ni uko iyo tuvuze utishoboye, abenshi batekereza wa wundi uri ku muhanda, ategeye akaboko umuhisi n’umugenzi intero ari « Mwamfunguriye ! ». Ubukene buri kwinshi n’abakene bari kwinshi, hari n’uburyo bwinshi bwo kubitaho. Kwita ku mukene urambaraye imbere y’umuryango ntibikwiye kutwibagiza umukene uri mu nzu iwacu ukeneye ko tumuvugisha, ko tumubabarira, ko tumusekera, ko tumutega amatwi, ko tumubwira ijambo ryiza, rimufasha rikamuhumuriza, ko tumwitaho. Dusabe Roho Mutagatifu atumurikire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho