Bana na Yezu kandi utange Yezu

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya II cya Adiventi B

Amasomo matagatifu: Iz 41,13-20; Z 144; Mt 11,11-15

Amaza ya Yezu Kristu yatangije ibihe bishya by’Ingoma y’Imana mu bantu kandi nka muntu. Kwinjira muri iyo Ngoma no kuragwa ibyiza byayo ari byo kuba umwana w’Imana no kubana na Yo ubuziraherezo, biraharanirwa. Abayiharaniye kandi bakayirwanira ishyaka bakayitahamo ubuziraherezo bitwa abatagatifu, bakaba barabarirwaga mu byiciro binyuranye by’abantu. Muri bo, Yezu atweretse Yohani Batisita wabaye umuhanuzi w’icyatwa. Twumvise uburyo Yezu amushima, ati: “Mu bana babyawe n’abagore ntihigeze kuboneka uruta Yohani Batisita; nyamara umuto mu Ngoma y’ijuru, aramuruta“.

Koko Yohani Batisita ni uwo gushimwa. Yezu Kristu ubwe aduhaye impamvu ashima uwo muhanuzi. Kuva kuri uyu wa kane kuzagera tariki ya 16 z’ukwa 12 tuzumva ibigwi bya Yohani Batisita n’uruhare rwe mu kugira ngo isi ibone Umucunguzi, Imana mu bantu. Dore bimwe mu bituma Yezu ashima, agataka cyane Yohani Batisita: ni  we wabaye integuza y’Umukiza ahamagarira abantu kwisubiraho, bagahabwa batisimu y’agateganyo kugira ngo Umukiza azabasange biteguye. Ni we wanamwerekanye aho amariye kuza ati: muherukire aho kunkurikira no kunyemera, sinjye mucunguzi, sinkwiriye no kumubera umuhereza (upfundura udushumi tw’inkweto ze), nimumukurikire kuko ari We wenyine Ntama w’Imana uje gukiza ibyaha by’abantu. No ku ndunduro yabanjirije Yezu mu rupfu rwe, amubera integuza n’umuteguro igihe yemeye guhorwa Imana. Muri make, Yohani Batisita ni we koko Eliya wagombaga kuza mbere agategura amaza y’Umukiza. 

Yohani Batisita ashimirwa kuba yararwanye urugamba rw’ubutagatifu ategurira Nyagasani inzira ndetse n’umuryango umwizihiye kugeza ubwo na we ubwe amwakiriye. Ingoma y’ijuru koko iraharanirwa kandi ikukanwa  n’abo Yezu yita “ibyihare”. “Ibyihare” Yezu ashima si abakora iterabwoba bagirira nabi abandi, ahubwo ni ba bandi bose boroheje, baharanira ubutungane bigabaho ibitero, bitsinda mu mibereho yabo, bakirwanyamo ingeso mbi, bagatunga Imana mu buzima bwabo kandi bakanayitanga. Mwene aba, intwaro barwanisha ni ukwemera, ukwizera n’urukundo.

Muvandimwe uzirikana umwanya wa Yohani Batisita mu icungurwa ry’isi, itoze kubana na Yezu kandi utange Yezu. Ubutumwa bw’ibanze bw’umukristu ni ukuba umuranga wa Yezu mu buzima bwe bwose.  Iyaba ubuzima bwacu bwatumaga abatubona n’abo tubana mu buzima bwa buri munsi baboneza kuri Yezu Umukiza.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho