Inyigisho yo ku wa 28 Ukuboza 2012:
ABANA B’I BETELEHEMU BAHOWE YEZU
AMASOMO: 1º. 1 Yh 1, 5-10; 2,1-2; 2º. Mt 2, 13-18
Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
Barazira iki?
Uko bisanzwe kuri iyi tariki, Kiliziya yibuka abana bose b’i Betelehemu bahitanywe na Herodi. Twibuka amarira y’abo babyeyi bahekuwe. Aho URUMURI rwatangaje umwijima washatse kuhabundikira! Aho ineza yigaragaje inabi n’ubugome byahacuze inkumbi! N’ uyu munsi, ni uko bigenda hari inzirakarengane nyinshi zinganjemo abana bari ku ibere ndetse n’abataravuka, zose zihitanwa n’ab’inabi yahumye amaso y’umutima. Abo bana bazize iki? Ab’iki gihe barazira iki?
Imana ni Urumuri kandi muri yo ntiharangwa umwijima na busa. Iyo umuntu yirata ngo yunze ubumwe n’Imana nyamara akagendera mu mwijima, aba abeshya, ntaba akora ibihuje n’Ukuri. Ni ko Yohani intumwa yabidusobanuriye. Herodi n’abandi bayahudi bibwiraga ko bazi Imana ya Israheli kandi bari bategereje ukwigaragaza kwayo kwahanuwe kuva kera n’abahanuzi. Nyamara Imana yarahingutse barayihiga. Nta cyo bagezeho ariko usibye kwikururira amakara. Biragaragara ko ukuri bibwiraga ko barimo kwari amanjwe. Gukora ibinyuranyije n’ugushaka kw’Imana ni ko kwitandukanya na yo no kwiturira mu mwijima w’urupfu. Ab’inabi yasaritse kuri iyi si, si bo ihitana bonyine ahubwo ihitana n’inzirakarengane. Akenshi abicisha inkota na bo bicishwa inkota, ni ko tubibona mu mateka yacu. Si cyo Imana ibashakaho. Si cyo tubifuriza. Twifuza ko bahinduka bakicuza ibyaha byabo by’ubugome, uburyarya n’ubukocanyi bafite mu mutima…Tubifuriza kureka ibyo byose no kubaho neza. Ikigaragara, uri mu mwijima, uwo inabi yinjije mu muco w’urupfu, kwakira Urumuri YEZU yatuzaniye biramugora. Abenshi barinda bapfa bahitanywe n’inabi bimitse. Ese ubwo bifuza kugera mu ijuru? Ese iyo bashizemo akuka ntibicuza bigatinda? Ese buriya umurage basigira isi ni uwuhe? Bava ku isi ari ba ruvumwa n’ubwo igihe bariho bari barigaruriye rubanda rudatekereza neza! Twakwizera ko babona ikuzo ry’Imana? Uwanze Imana kugeza ku ndunduro azingamira i kuzimu ubuziraherezo.
Ko inabi ihitana abayikururiye, none inzirakarengane zo zizira iki? Bariya bana b’i Betelehemu bazize iki? Abana bicwa muri iki gihe bazira iki? Ese amaraso yabo tuzayakira? Ese dukora iki ngo tubavuganire? Ni ishyano kubona n’abitwa ngo barabyaye basama bakica abana babo bataravuka? Ese kuki birirwa babasama kandi basamye? Aho kurangwa n’ubwasama ugasama uwo uzica, ikiruta ni ukutirirwa umusama. Ibyo ariko bisaba na none ubutwari bwo kwirinda gusamara.
Muri iki gihe, ababasha kubarurwa buri mwaka ni abana miliyoni mirongo itanu bahitanwa n’ababasamye. Abenshi muri abo ni abasamirwa mu busambanyi. Niba umuntu asambanye agasama, kuki agomba kwigerekaho umugogoro w’ikindi cyaha cy’indengakamere cyo kwica umuziranenge? Niba ushaka kugira uruhare mu kurengera izo nzira karengane, fasha urubyiruko kwirinda gusambana. Birashoboka kandi. Nufasha urubyiruko guhura na YEZU KRISTU, ruzashobora gutsinda icyaha cy’ubusambanyi kuko muri YEZU nta mwijima ubamo, nta rupfu rubamo kuko yarutsinze ruhenu. Ni urugamba rutoroshye. Tugomba kwemera kuvunika aho kwikururira urupfu. Uwo binaniye, ajye atabaza YEZU KRISTU mu Kiliziya azabona abamugoboka. Roho Mutagatifu azamubwira icyo agomba gukora. Ni YEZU wabidusezeranyije: igihe tuzaba tureganiwe, tuzamurangamire azatuburanira.
Icyihutirwa, ni ukwibaza niba uwo YEZU turirimba dushaka guhuza n’urubyiruko tumuzi kandi twunze ubumwe na We. Ndakurahiye abiyeguriyimana twese turamutse duhagurukiye gufasha urubyiruko gutsinda ubusambanyi, twarengera ubuzima bwa benshi. Ikibazo ni uko hari igihe usanga natwe dushidikanya maze abaduhungiyeho bakamera nk’abahungiye ubwayi mu kigunda! Ni ikibazo gikomeye.
Abandi bana bicirwa mu miryango yabo. Ababyeyi bashyira imbere iby’iraha ry’abashakanye, abo bose batamenya gusenga no kwifata, akenshi barasama maze ibyishimo bari bafite bishimisha bikabashishimura umutima. Umuntu wese wiciye umwana we mu nda, birashyira bikamugaruka. Ni urupfu aba yihahiye. Hari n’abagera aho bagahahamuka rwose. Abagarukira Imana ni bake. Uburyo bwo kwifata burashoboka. Nibihatira kumenya YEZU KRISTU bazatsinda. Abitwa aba-KRISTU dutange urugero muri byose.
Dusabire abokamwe n’inabi kuva i buzimu bajye i buntu. Tubasabire gukira akabi bitabire gushaka URUMURI YEZU KRISTU yatuzaniye. Dusabire urubyiruko kwirinda imibonano mpuzabitsina kuko batayifitiye uburenganzira. Dusabire n’abashakanye kwiziga no kwirinda kugengwa n’imibiri yabo. Dusabire abiyeguriyimana kurangwa n’ubusugi bw’umutima n’umubiri kugira ngo bafashe urubyiruko rwa none gutsinda icyaha icyo ari cyo cyose.
YEZU KRISTU WATUVUKIYE AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.