Barinaba Mutagatifu

Ku wa 11 Kamena 2020: Mutagatifu Barinaba

Amasomo:Intu 11, 21b-26; 13, 1-3; Zab 98 (97), 1,2-3ab, 3cd-4, 5-6; Mt 10, 7-13.

Mutagatifu Barinaba duhimbaza none ni muntu ki?

1.Imaragahinda

Nk’uko tumubwirwa n’Ibyanditswe Bitagatifu, Barinaba yari Umuyahudi ukomoka i Shipure. Ubundi yitwaga Yozefu. Intumwa ni zo zamuhaye izina rya Barinaba bisobanuye “Imaragahinda”. Mu ntangiriro za Kiliziya na we ari mu b’ikubitiro bari bagize amakoraniro ya mbere, ndetse muri bwa bumwe n’urukundo byabaranze, na we yagurishije umurima we maze ikiguzi cyawo agishyikiriza intumwa. Ibyo tubisanga mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa umutwe wa 4, umurongo wa 36.

2.Ahuza Pawulo n’Intumwa za Yezu

Barinaba kandi tumubwirwa na none mu Byanditswe Bitagatifu aho batubwira ko yagejeje Pawulo ku Ntumwa za Yezu. Mbere baramwishishaga kuko batemeraga ko uwari umwicanyi karundura wari waramaze abakristu, yahinduka akaba umwe n’abakristu ndetse akaba abatumweho. (Intu 9, 27). Ikindi twamuvugaho ni uko afite icyubahiro na we nka Paulo Mutagatifu cyo kwitwa Intumwa (n’ubwo atari muri ba cumi na babiri) kubera umurava n’umuhate yagaragaje mu kwamamaza Inkuru Nziza ya Nyagasani mu mahanga kugeza n’aho abipfiriye. Mutagatifu Barinaba adusabire natwe ku rugero rwacu aho turi ngo twamamaze Kristu Yezu kandi abataramumenya babonereho kandi bahinduke.

3.Ubutungane bwisumbuye

Ijambo ry’Imana twahawe mu Ivanjili Ntagatifu ridufashe natwe guhinduka uko Nyagasani Yezu abitwifuzaho : Tugire ubutungane bwisumbuye.

Biragaragara ko Yezu atifuzaga ko rubanda rwaguma hamwe rudatera imbere mu iyobokamana ry’ukuri. Murabizi ko icyo ari igishuko gikomeye kandi tugwamo cyane n’uyu munsi! Turavuga mu mvugo zimenyerewe ngo nahawe amasakramentu… njya mu misa, mfasha abantu, ndi muri Agisiyo Gatolika… ndi umupadiri, nihaye Imana….nk’aho byonyine bihagije!

Bavandimwe, igishuko  cyacu cy’uyu munsi ni ukwumva ko aho twageze hahagije! Nyamara kandi nk’uko Yezu abyifuza, ubutungane bwacu bugomba kurenga ubwo dutekereza twashyikiriye bushingiye ku kurebera kuri uyu cyangwa uriya, bushingiye se ku byo twakoze, cyangwa twagezeho cyangwa se ubwo twishushanyirije!

4.Kwanga icyaha kibi cyane

Ni yo mpamvu Nyagasani atwigisha kurenga ubwo butugane bwa ntabwo, akadusaba ubusendereye kandi bushyitse. Murebe nk’urugero atanga rushingiye ku itegeko ry’Imana rivuga ngo “Ntuzice”. Abakera basabwaga kwitwararika bagakurikiza iryo tegeko bazirikana ko kwambura umuntu ubuzima kizira kikaziririzwa.

Ni byo koko kandi tubisubiremo n’uyu munsi, kwica umuntu ni icyaha kibi cyane mu maso y’Imana yamuremye mu ishusho yayo. Igishuko cya none kubera amateka yacu mabi yokamwe no kwica, ni uko kwica umuntu dutangiye kubifata nk’ibisanzwe. Hakwiriye ko haboneka abavugira Nyagasani bakarangurura bati :“Ntukice” kuko nta mpamvu n’imwe yo kwica umuntu.

Kuri iri tegeko, Nyagasani Yezu aradusaba ubutungane busumbyeho : Ni ubushingiye ku rukundo nyakuri, ubwiyunge no kubana mu mahoro no mu bworoherane. Ni bwo twahinguka imbere y’Imana tudafite ikidushinja, tudafite icyasha. Bitabaye ibyo uzasanga kwica bikorerwa mu mitima yacu icyuzuyemo urwango, bikagaragarira mu mvugo yacu isesereza bagenzi bacu tudahuje cyangwa tutumva ibintu kimwe. Ikigaragara ni uko niba tutica mu bikorwa, twica mu mvugo no mu bitekerezo kandi tugakomeza tukabyubakiraho “Ubukristu” bwacu !

Aho rero ni ho Nyagasani adusaba gutera intambwe yisumbuyeho bitabaye ibyo ubwo butungane bwacu ni ntabwo! Ubwo “Bukristu” ni ntabwo.

Mutagatifu Barinaba adusabire gutera intambwe, iri jambo rya Nyagasani rituyobore.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Rémy Mvuyekure

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho