Batisimu ya Nyagasani Yezu imariye iki mwene muntu?

Amasomo matagatifu: Iz 42,1-4.6-7; Intumw 10,34-38; Mt 3,13-17

Batisimu ya Nyagasani Yezu imariye iki mwene muntu?

Ibyishimo bya Noheli bigera ku ndunduro iyo duhimbaje Batisimu ya Nyagasani Yezu. Ni mu gihe, muri Batisimu ye, Kristu wigize umuntu agasangira na twe kamere-muntu yiyemeza kunga ubumwe na twe abanyabyaha, yemera guterwa icyuhagiro cya Batisimu cyari kigenewe gusa abanyabyaha. Uwavutse kuri Noheli kandi ntareke kuba Imana, yemera kuhagizwa iriba rya Batisimu, akuhagirwa na muntu w’umunyabyaha ari we Yohani Batisita kandi we nk’Umwana w’Imana adashobora na rimwe gucumura. Koko, Yezu nta na kimwe atwitandukanyaho twebwe abantu kereka icyaha. Ni Umwana w’Imana wigize umuntu, abaho nka muntu kugira ngo atsembe icyaha arokore umunyabyaha maze by’agahebuzo amugororere kugira uruhare kuri kamere-Mana ye.

Batisimu ya Nyagasani yahaye agaciro k’ikirenga ikiremwa muntu

Batisimu ya Nyagasani yahaye agaciro gakomeye ikiremwa muntu iyo kiva kikagera. Amaboko atareshya yarahoberanye: Imana Nyirubutagatifu yashatse kureshya n’abantu bose b’abanyabyaha bakeneye kugarukira Imana. Ku bw’urukundo ruhebuje idukunda twebwe abantu kandi b’abanyabyaha, Imana-muntu yishyize mu murongo umwe w’abashakisha ubutagatifu n’ubugingo bw’iteka. Yezu nk’Imana rwose n’umuntu rwose yarabyoroheje maze mu kubatizwa hakoreshejwe amazi, iba igennye ityo ko aho waba hose n’uko waba uteye kose, amazi n’uko yaba angana kose azakoreshwa nk’ikimenyetso cy’ukuvuka bundi bushya. Muri Batisimu ye, Yezu yemeye byeruye ko abatizwa mu mazi na Roho Mutagatifu kandi ari Imana rwose, bityo aba ahamije ku buryo budakuka kandi budasubirwaho ko uzabatizwa mu rupfu n’izuka bye ku bw’ikimenyetso cy’amazi na Roho Mutagatifu bizamuha kuba murumuna wa Yezu Kristu ndetse akazasangira umurage w’ikuzo ry’ijuru hamwe na we. Ku bwa Batisimu ya Nyagasani Yezu twagabanye umurage tutakwamburwa n’umuntu n’umwe kereka uwaha urwaho Shitani.

Batisimu si umugenzo w’inyuma. Ni ivuka rishya mu buzima bushya

Batisimu si umugenzo w’inyuma cyangwa kurangiza umuhango. Mu by’ukuri, kuba Yezu yaremeye guhabwa Batisimu yo kwisubiraho kandi adashobora na rimwe gucumura, ni ku neza yacu twe abantu. Mu by’ukuri, We ntakeneye kwisubiraho kuko ari Imana rwose n’umuntu rwose. Mu kubatizwa, yemeye kwihwanya na muntu iyo ava akagera, yigerekaho amateka mabi n’ameza ya muntu, kugera n’ubwo mu kwemera kubatizwa yigeretseho byeruye urupfu ruhora rwugarije cyangwa rutegereje muntu. Batisimu ya Nyagasani Yezu ni yo yabaye urubuga rwa mbere We ubwe yemereyemo hakiri kare ko yemeye kuba mu mateka ya muntu yose, ndetse ko yemeye mu bwigenge bwe bwuzuye kuzagubwaho no kuzirengera inkurikizi z’icyaha cya Adamu ari zo ububabere n’urupfu. Yezu yemeye kwigerekaho no kwakira ibyo byose bishikamira muntu agamije kubyambura ububasha no gutangariza mwene muntu ubugingo bushya buzira kongera kononwa n’icyaha n’urupfu.

Muri Batisimu, Yezu udashobora na rimwe kurangwaho icyaha, yemeye amabi n’ingusho bya muntu byose agira ngo abyambure ububasha, kugera n’aho yambuye Rupfu rwa rubori rwatsembeshaga abantu. Mutagatifu Pawulo arahamya neza ko ku bwa Batisimu yacu, uyu mubiri wacu ugenewe gupfa, wagabiwe ukutazapfa. Bityo rero, urupfu rwaburijwemo n’umutsindo wa Yezu Kristu. Urubori rw’urupfu rwambuwe ubumara n’ububasha (1 Kor 15,54-55). Na mutagatifu Yohani ahamya yeruye ko Yezu yaduhaye ibintu bitatu by’ingenzi kandi by’ibanze turongeramo ubugingo bw’iteka. Uko ari bitatu byose bifatiye kuri Batisimu. Ibyo ni: Roho, amazi n’amaraso (1Yoh 5,8). Ni byo koko, uwabatijwe wese ku izina rya Data na Mwana na Roho Mutagatifu (Mt 28,20) yagororewe kubeshwaho na Roho wa Kristu wazutse, maze ku bw’amazi na Roho Mutagatifu apfana na Kristu kandi azukana na We; by’agahebuzo agirwa umutumirwa ku Meza Matagatifu y’Ukaristiya ari yo tubonamo cya kimenetso cy’amaraso matagatifu ya Kristu yatumenewe ubwo yemeye kutubera Igitambo, Ifunguro n’Inshuti tubana iteka ryose.

Amazi yaratwuhagiye, adukuraho ubusembwa bw’icyaha n’urupfu ku bwa Roho Mutagatifu maze amaraso ya Kristu aradutunga twe abasukuwe na Batisimu yacu ishingiye ku ya Nyagasani.

Imwe mu myitwarire igomba kuranga uwabatijwe

Isomo rya mbere ryo kwa Izayi (Iz 42,1-4) ritubwiye ko Uhoraho azitorera umugaragu we akamushyiramo umwuka We. Uwo Imana izitorera, na we akayikundira, azaharanira ubutabera kandi ahamye ukuri. Uwabatijwe ni intore y’Imana Data. Agomba guca ukubiri n’ikinyoma n’ubucabiranya iyo buva bukagera; agaharanira ubutabera kuri we no ku bandi. Ni wa muntu kandi wihatira kurengera no kurenganura bose cyane cyane abanyantege nke. Ntavuna urubingo rwarabiranye, ntazimya ifumba igicumbeka. Ibi bivuze ngo ntasonga abadandabiranye, ntazimya cyangwa ngo ace intege ushaka gukoresha neza ingabire yifitemo; umukristu yirinda kuba rucantege cyangwa ruzimya-ngabire.

Uwabaye uwa Kristu ahora yivugurura mu bukristu bwe ari nako asaba kandi akakira ku Mana ingabire y’ubudacogora. Izayi ati: “Umugaragu w’Imana, we ntazigera acogora, cyangwa ngo acike intege” (Iz 42,4).

Batisimu yacu ni urugamba rweruye rwatangajwe ku mugaragaro

Uwabatijwe burya nta mikino yagombye kumuhuza na Shitani. Yabona agwa, akeguka ariko atagiranye na Sekibi imitereto. Ni gute wakwerurira umuntu uti “unyitege tuzahangana”, warangiza ukidegembya mu kibuga cye? Muri Batisimu twatangaje intambara yeruye dutangiye yo kurwanya shitani n’ibyayo byose n’ibyo idushukisha byose. Twatangaje kandi ko twemeye kurwanya Sekibi dufashijwe kandi dufatanyije n’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Twatangaje ku mugaragaro ko tuzakurikira Yezu Kristu, tukamukurikiza (tukamwigana) kandi akaba ari We wenyine twamamaza.

Ubuzima bw’uwabatijwe bwagombye gushingira ku bintu bibiri: kwamagana Sekibi n’ibye byose no kwamamaza Imana Rukundo (1Jn 4,16). Iryo ni ryo sezerano twagiranye n’Imana igihe tubatijwe.

Uhoraho ni we udutora, akatugira abana be ku bwa Roho Mutagatifu muri Yezu Kristu. Abo yatoye, abafata ikiganza, akabimika maze akabatuma kubohora abari mu mwijima (Iz 42,6-7). Batisimu yatugize intumwa z’Inkuru nziza y’umukiro duhabwa na Yezu Kristu. Byongeye, Imana kuko ari Urukundo nta we iheza kuri ubu butore. Petero ati: “Noneho numvise mu by’ukuri ko Imana itarobanura, ahubwo inyurwa n’umuntu wa buri hanga iryo ryose uyitinya kandi agaharanira ubutungane” (Intumw 10,34-35). Umukiro Yezu yazanye ugenewe bose. Kereka uwakwigira umwana nyagucibwa naho ubundi uwakwakira Yezu Kristu wese, agasigwa amavuta ya Krisma y’ubutore ku bwa Roho Mutagatifu yabaho neza mu mugambi w’Imana kandi akazabaho mu ihirwe ridashira (Intumw 10,38).

Ubwo rero Batisimu yadukinguriye Ijuru kandi tukaba muri yo Roho w’Imana yaratumanukiyeho bityo Imana itwizihiye nk’abana bayo (Mt 3,16), nimureke na twe twizihize Imana kandi tuyihimbaze mu mvugo n’ingiro no mu bavandimwe bacu. Dusabe Imana kugira ngo twe ababatijwe, ibyo tuvuga, dukora, dutekereza n’ibyo tugamije byose, abe ari Yo yonyine tubikomoraho, bituganishe kuri Yo kandi natwe bitwubakire ubuvandimwe nyabwo.

Yezu abatirizwa muri Yorudani, dusabe inema yo gukomera ku masezerano ya Batisimu ari yo: kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kuwamamaza.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho