Inyigisho yo ku wa 31 Ukuboza 2012, Igihe cya Noheli
AMASOMO: 1º. 1 Yh 2, 18-21; 2º. Yh 1, 1-18
Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
Bavuga ko Nyamurwanyakristu agiye kuza
Kuri uyu munsi urangiza umwaka wa gisivili, Yohani intumwa adufashije kuzirikana no gukomera kuri YEZU KRISTU wavukiye kutumurikira ngo tuve mu mwijima. Twongeye kuzirikana Ivanjili ya YEZU KRISTU uko yanditswe na Yohani, bityo twiyibutsa ko kwemera Izina rya YEZU kugera ku ndunduro ari ko kuba abana b’Imana by’ukuri. Ibyo avuga kuri Nyamurwanyakristu, ni byo bikwiye gutuma tuba maso tukirinda gusabayangwa muri iyi si.
Nyamurwanyakristu Yohani avuga ni umuntu uwo ari we wese wemeye KRISTU akagendana n’ikoraniro ry’abemera ariko nyuma agahinduka undi wundi kubera impamvu zinyuranye. Mu gihe Yohani yandikaga, hari hagwiriye ibitekerezo by’ubuyobe. Ntibyaburaga gutwara benshi bibarindagiza kuko burya imwe mu ntwaro Sekibi akoresha ayobya abantu, ni inyigisho zikwizwa n’abantu bavuga ko ari impuguke. Shitani ikunze gukoresha bamwe mu bize cyane kugira ngo badodekanye ibitekerezo bigandiyemo umwijima bigamije kuyobya imbaga. Mu gihe cya Yohani kandi, hariho n’itotezwa. Hari abitandukanyaga na KRISTU muri Kiliziya ye ngo kugira ngo barengere ubuzima bwabo. Aho ubwoba bwigaragaje, nta we usigara ahagaze. Abenshi babaho babunda mabwa kandi amaherezo ari ugupfa. Ni yo mpamvu tugomba guhora dusaba imbaraga zo gukomera mu bitotezo no kutagamburuzwa no gutinya gupfa. Utinya kubaho mu Kuri nyamara si byo bikubeshaho imyaka irenze ijana. Yego nta kubaho nk’ibyihebe, ariko uwa-KRISTU wese yarakwiye kwirinda kuriganywa na Sekinyoma ihora imwizeza ibitangaza byo ku isi kandi amaherezo ari ukurangiza ubuzima bw’umubiri kugira ngo twinjire mu buzima buzahoraho iteka. Nta kunywana na Sekinyoma rero kandi twarabatijwe mu Izina rya YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA.
Kwemera KRISTU muri Kiliziya ye warangiza ukitandukanya na We na Kiliziya, ni ukuba Nyamurwanya KRISTU. No kumva Inkuru Nziza ya KRISTU ukanga kuyakira ahubwo ukayirwanya, na byo ni ukuba Nyamurwanyakristu. Kubaho unyuranyije n’ugushaka kwe kandi warabwiwe Ukuri, ni ukurwanya KRISTU. No muri iki gihe turimo, hagwiriye ba Nyamurwanyakristu. Dusabe urumuri ruhagije maze tuzatsinde umwijima bashaka gukwirakwiza ku isi.
YEZU KRISTU WATUVUKIYE AKUZWE MU MITIMA YACU.
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA WATUBYARIYE UMUKIZA, ADUFATIYE IRY’IBURYO, NASHIMIRWE.