Inyigisho yo ku wa gatatu, icyumweru cya 34 gisanzwe, C, 2013
Ku ya 27 Ugushyingo 2013 – Murayigezwaho na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU
Birashimisha kumva umuntu aguhamagaye mu izina ryawe. Kandi iyo ukunze umuntu ugomba kwihatira kumenya izina rye. Burya ntabwo bishimisha iyo ukeka ko umuntu akuzi maze mwasuhuzanya ukabona atazi izina ryawe cyangwa yararyibagiwe.
Muri Bibiliya izina niryo muntu. Mu Isezerano rishya, izina rya Yezu ni agahebuzo. Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, iyo mutagatifu Petero avuga Yezu, atubwira ko «nta wundi wundi twakesha umukiro usibye we, kuko ku isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ari ryo turonkeramo uburokorwe.» (Intumwa 4, 12). Abarwanya umukiro n’umundendezo w’abandi barwanya iryo zina, bakarwanya n’abarikomeyeho. Uwanga izina rya Yezu akarirwanya ntatinya kwica, ntatinya kubeshya, ntiyereka abandi inzira ibaganisha ku mukiro. Twibuke ko Yezu yivugiye ati “ nijye nzira, ukuri, n’ubugingo” (Jn 14, 6).
Burya rero ngo “nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi”. Iyi mvugo y’i Rwanda yakoreshwa no ku muntu wahisemo kubatizwa akaba umwigishwa wa Yezu. Iyo Yezu avuga ati “muzatangwa n’ababyeyi, n’abo muva inda imwe, na bene wanyu, n’incuti zanyu, bazicisha benshi muri mwe”, ntabwo aba avuga amagambo gusa. Aba avuga ibyamubayeho. Twibuke ko yavuze ko ababyeyi be, abavandimwe be, incuti ze, ari abumva ijambo ry’Imana kandi bakarikurikiza. Nyamara se Yuda wamutanze ntiyari umwe mu bigishwa be, ntiyari umuvandimwe we ?
Nyamara mumenye ko nta gasatsi ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba.
Yezu ati “bazabajyana imbere y’abami n’abatware, babaziza izina ryanjye”, kandi “muzangwa na bose muzira izina ryanjye”, nyamara nimunkomeraho intsinzi ya nyuma izaba iyanyu. Ndetse muzavuga mushize amanga, abazabahangara nibo bazarya iminwa. Aya magambo ya Yezu aduha ukwizera n’imbaraga zo guhangara ibikomangoma by’iyi si, akenshi bikotanira uburyamirane.
None se niba umuntu akwanze akabikwereka wowe wabyitwaramo ute ? Kuri iki kibazo Yezu adusubiza muri aya magambo : “Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza. Bityo muzabe abana ba So uri mu ijuru, We uvusha izuba rye ku babi no ku beza, kandi akavubira imvura abatunganye n’abadatunganye” (Mt 5, 44-45). Igihe cyose tuzajya dusenga tuvuga tuti “Dawe wa twese uri mu ijuru”, tujye twiyumvisha uburemere bw’iryo sengesho. Ibi Yezu adusaba ntabwo twabishobora mu gihe tutagenera Imana umwanya w’isengesho.
Kwiyambaza izina ry’Imana bidufasha gushyikirana n’abacu bapfuye
Muribuka ko ubwo Abayisiraheli basohokaga mu Misiri bashatse ko Imana yabo ibabwira Izina ryayo. Imana rero yabatumyeho Musa, iti uzababwire ngo : «Ndi Uhoraho». ‘Uhoraho ni we ubantumyeho.’» “Uhoraho Imana y’abakurambere banyu, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo, yabantumyeho. Ngiryo izina ryanjye iteka ryose, nguko uko bazajya banyita banyambaza kuva mu gisekuru kugera mu kindi” (Iyimukamisiri 3, 14-15).
Abo ba Aburahamu, ba Izaki, ba Yakobo,… bari barapfuye, nyamara Uhoraho avuga ko bariho. Ibi bivuze ko gupfa atari cyo kibazo kuko nyuma y’ubu buzima hari ubundi. Icyo tugomba kwihatira intore z’Imana zashoboye – aha twavuga nka Aburahamu na Bikira Mariya – ni ukurangwa n’ukwemera, ukwizera n’urukundo.
Abakurambere bacu mu kwemera, intumwa za Yezu, n’abatagatifu bose nibatubere urugero rwiza muri uru rugendo turimo tugana ijuru.
Padiri Bernardin Twagiramungu.