Bene wabo wa Yezu ni bande ?

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 3 gisanzwe, A, 2014

Ku ya 28 Mutarama 2014 – Umunsi wa Mutagatifu Thomasi wa Akwini

Mwayiteguriwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Bavandimwe,

Amasomo Kiliziya yaduteguriye mu minsi ishize yatubwiye ihinduka ry’imitegekere muri Isiraheli, aho umwami Sauli yaje gusimburwa na Dawudi. Uyu Dawudi yabaye Umwami ubereye umuryango wa Isiraheli n’Uhoraho Imana yawo. Mu isomo rya mbere ry’uyu munsi baratubwira ko yakundaga Uhoraho Imana ya Isiraheli kuburyo atatinye kubyina yiyereka imbere y’Ubushyinguro bwayo igihe bwimurwaga bujyanwa mu murwa mukuru i Yeruzalemu.

Kuba Dawudi yarabyiniye Uhoraho, ntatinye amaso y’abagaragu n’abaja be, abo mu muryango w’ibwami barabimusuzuguriye ndetse baranabimubwira. Batubwira ko “Mikali, umukobwa wa Sawuli, yarebeye mu idirishya, abona umwami Dawudi, wasimbukaga, yiyereka imbere y’Uhoraho, maze yumva mu mutima we amuhinyuye”. Aho Dawudi atahiye, ageze mu rugo rwe, uyu mukobwa yaje gusohoka amusanganira, aba aramwanjamye aramubwira ati “Mbega ukuntu uyu munsi umwami wa Isiraheli yihaye icyubahiro, yiyambura imbere y’abaja n’abacakara be, boshye umuntu utagira agaciro”. Nyamara kuko Dawudi yari umwami wubaha Imana n’umuryango wayo atarobanuye, yasubije Mikali agira ati “Nabikoreye imbere y’Uhoraho wantoranyije akandutisha so n’inzu ye yose maze akangira umutware wa Isiraheli, umuryango w’Uhoraho, kandi nzakomeza kwicisha bugufi imbere y’Uhoraho! Nzaba insuzugurwa mu maso yawe, naho imbere y’abaja uvuga nziyubahisha”.

Aho Yezu aziye, abasuzugurwaga bamubonyemo umwana wa Dawudi wari utegerejwe ngo abohore Isiraheli. Ariko nawe aho atangiriye ubutumwa bwe umuryango we w’amaraso uri mubamubangamiye. Ivanjili y’uyu munsi iratubwira ukuntu abo mu muryango we bahuje amaraso babangamiye ubutumwa bwe bigatuma asobanura neza ko abavandimwe be, bashiki be, ndetse na nyina ari abakora ugushaka kw’Imana.

Mama ninde n’abavandimwe banjye ni bande ?

Mu bintu bikomeye byatumye Abategetsi wo mu gihe cya Yezu bamurwanya kugeza bamwicishije twagaruka kuri bibiri. Icya mbere ni ukuba yaravuze ngo « mwumvise ko abakurambere banyu babwiwe ngo… Jyewe mbabwiye ko… ». Aha abakuriye umuryango bamufashe nk’umwibone, wisumbukuruza akagera aho yumva asumbye Musa bacyesha amategeko umuryango wa Isiraheli ushingiyeho. Icya kabiri ni ukuvuga ko umuryango wa Isiraheli udashingiye ku maraso ahubwo ko ushingiye ku gukora ugushaka kw’Imana : « Dore Mama, dore n’abavandimwe banjye. Umuntu wese ukora icyo Imana ishaka, niwe muvandimwe wanjye, niwe mushiki wanjye, kandi niwe mama ». Ivanjiri ya Luka yo ivuga ko umuryango mushya ushingiye kuri Yezu kuko muri iyo vanjili Yezu avuga ngo « Mana n’abanvandimwe banjye, ni abumva ijambo ry’Imana, bakarikurikiza » (Lk 8, 21). Abamurwanyaga babonaga ko nta kindi agamije kitari ugusenya umuryango wa Isiraheli. Nyamara niba koko ari we Jambo w’Imana, nta rindi jambo bari bategereje kumva ritari we. Bityo ibyo yavugaga bikaba byari mu murongo w’amategeko ya Musa !

Abigisha ubu buvandimwe bushingiye ku gutega amatwi no gukurikiza Ijambo ry’Imana bahura n’imbogamizi ebyiri. Iya mbere ni abo bahuje amaraso baba bashaka kubakoresha mu nyungu zabo bwite. Iya kabiri ni abayobozi bakuru b’umuryango akenshi baba bashyize imbere ibyubahiro byabo, kandi bagaterwa ubwoba no kuba batakaza abayoboke. Mu gihe cya Yezu, ababangamiye ubutunwa bwe ba mbere ni Abafarizayi n’Abigishamategeko. Abandi ni abo mu muryango we babonaga ko kuba yigisha akanakiza abantu bose atarobanuye bisobanuye ko “yasaze” (Mk 3, 21).

Iyi vanjili ivuga bene wabo ba Yezu abo aribo yakoze revolisiyo

Yakoze revolisiyo yerekana ko ubuvandimwe bushya budashingiye ku maraso abantu basangiye. Bityo n’uwo umuntu yitaga umwanzi we, ubu buvandimwe bushya bumusaba kumukunda mu rwego rwo gushimisha Imana.

Yakoze revolisiyo yerekana ko amacakubiri n’amacakwinshi ashobora kurangira hakaganza ubumwe bw’abana b’Imana. Niko byagenze Kiliziya ivuka, kuko itarobanuye ikaba yarahuriwemo n’Abayahudi, Abanyasamariya n’abandi banyamahanga basuzugurwaga kubera ko bo batagenywe.

Yakoze revolisiyo yumvisha ko Ijambo ry’Imana rifite ingufu zikomeye cyane; kuko ingoma y’Abanyaroma yarwanyije abavandimwe ba Yezu, nyamara Abanyaroma bakaza guhinduka bakaba Abakirisitu nta ntwaro zikoreshejwe uretse Ivanjili.

Iyi vanjili hari icyo yakwigisha Abanyarwanda banyotewe n’ubuvandimwe

Mu gihe u Rwanda rurimo rwibuka “jenoside nyarwanda” ubugira makumyabiri, birakwiye kandi biratunganye ko twibuka abagaragaje ubuvandimwe ivanjili y’uyu munsi itwigisha, muri rya curaburindi ryo muri 1994.

Abo ntekereje ni abihayimana bari i Kabgayi muri 1994. Izi ntwari zagaragaje ubuvandimwe bushingiye kugukorera Imana, zishyira hamwe, zitabara abavandimwe bari mu kaga zititaye ku moko yabo cyangwa ku turere twabo, ku ruhu rwabo,… Ku buryo Kabgayi ariho harokokeye abantu benshi mu gihe cya jenoside yo muri 1994.

Abakuriye Kiliziya bari i Kabgayi bakomeje kunga ubumwe, baratabarana, banga kwitandukanya bashingiye ku buhutu, ubututsi cyangwa uturere kugeza ubwo biciwe hamwe i Gakurazo. Muri iki gihe cyo kwibuka “jenoside nyarwanda” ubugira makumyabiri, Gakurazo yari ikwiriye kutubera akarorero k’ubuvandimwe bushingiye ku gukora icyo Imana ishaka.

Kwibuka nako kwari gukwiye kuba kwibuka ineza yose yagiriwe umuvandimwe uwo ariwe wese hatitawe ku bwoko bwe cyangwa ku karere ke.

Bikira Mariya ushishikazwa n’ubuvandimwe bwiza hagati y’abana ba Kiliziya akomeze atuvuganire mu ijuru !

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho