Inyigisho: Bibaye umuyaga, bazasarura serwakira

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 14 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 08 Nyakanga 2014

AMASOMO: 1º. Hoz 8,4-7.11-13; 2º Mt 9, 32-38

Imana Data Ushoborabyose akoresheje Hozeya, arabahanuriye: babibye umuyaga, bazasarura serwakira! Abo ni bande ariko? Abo ni ibihangange byo muri Samariya byimitse abami bitabajije Uhoraho, ni abatware n’abaherezabitambo bimitse ikimasa cya zahabu bakagisenga nk’uko byagendaga i Beteli. Bateye umugongo Amabwiriza y’Uhoraho biha ibyubahiro n’ubuhangange bizabata ku gasi. Batereye iyo bavunira ibiti mu matwi, nyamara ubu buhanuzi bwarasohoye: “Isiraheli yirengagije Uwayiremye maze yiyubakira ingoro, naho Yuda igwiza imigi ikomeye; ariko nzohereza umuriro muri iyo migi yayo n’ibigo byayo bikongoke”. Gusuzugura Imana, ni ko kwitegurira irimbuka. Hari igihe twitegereza ibikorwa byiza by’amajyambere tukitera ijeki ngo turakomeye! Ibyo nta kamaro na gake iyo bidafasha abantu gusingiza Imana. Iyo tubikora tudaharanira kurangwa n’ubumuntu nyakuri mu murongo w’Umuremyi, igihe kiragera Serwakira ikabishwanyaguza! Nta kundi, nta kubembekereza mu mvugo zacu no mu nyigisho zacu, nta gutinya kubwira abantu ko nitubiba umuyaga tuzasarura umuhengeri. Kubiba umuyaga ni nka kwa kubaka ku musenyi, igihe kiragera ibyo twubatse bigahinduka umuyonga.

Ntidushobora kwishuka ngo twibwire ko ubwo buhanuzi bwabaye amateka ya kera mu migi ya Samariya n’iya Yuda. N’uyu munsi ni uko biteye, nitubiba umuyaga, serwakira izadushwanyaguza ihindure umuyonga n’ibyo twiratana byose. Nta kwibeshya kundi, inzira y’Ukuri ni imwe: Kurangamira Imana Data Ushoborabyose, kubahiriza Ijambo ry’Umwana we w’ikineye YEZU KIRISITU no kwemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu. Kwirinda amafuti, uburyarya, ubutiriganya n’ubukocanyi. Kwigira mwiza mu maso y’abantu nyamara imigambi yacu ari mibisha, na byo ni ukwikururira serwakira. Kuvuga amagambo meza ariko umutima wacu wuzuye ubugome n’ubukocanyi, ni ukwiturira mu rupfu, nta mahoro na make bitanga.

Ubu buhanuzi bugomba kwitabwaho: Nyagasani Imana agira impuhwe nyinshi, ni yo mpamvu ahora atwoherereza abaduhanurira baduhana kugira ngo tutazahorahozwa n’amahano. Ashaka ko ibyo dukora byatugirira akamaro kuri roho no ku mubiri. Ijwi ry’ubuhanuzi bwa Nyagasani rigomba kumvikana kenshi kugira ngo isi ibone umukiro nk’uko Ivanjili yabitubwiye. Witeguye kuba muri abo bakozi bahamye mu murima wa Nyagasani?

YEZU KIRISITU abisingirizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu bose badusabire.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho