Amasomo: Iz 1, 10.16-20; Zab 50 (49), 7ab.8, 13-14, 16bc-17, 21ab.23a; Mt 23, 1-12
Kuri uyu munsi, Yezu aratugira inama z’uko tugomba kwitwara imbere y’abayobozi bacu. Badufiteho ububasha. Bahawe inshingano zo kurinda itegeko. Tugomba kububaha. Tugomba kumva, gukora no gukurikiza ibyo batubwira. Nyamara na bo barasabwa kubahiriza iryo tegeko.
Abigishamategeko n’abafarizayi bahawe ububasha bwo kubungabunga no gusigasira amategeko yatanzwe n’Uhoraho. Bicaye ku ntebe ya Musa. Nyamara ubwo bubasha babwifashisha babungabunga kandi basigasira inyungu zabo bwite kuko bishakira ibyubahiro no kwitwa amazina abaha kwisesuraho ikuzo. Yezu agira abigishwa be inama yo gukora no gukurikiza icyo bababwira cyose ariko ntibigane imigenzereze yabo. Twumvise umuhanuzi Izayi akebura abo yita abatware ba Sodoma n’abantu b’i Gomora. Arabahitishamo kumvira bakarya ku byiza byeze mu gihugu cyangwa kuganda maze inkota ubwayo ikabarya.
Umwanditsi wa Zabuli arabaza: “Kuki ushyanukira gutondagura amategeko yanjye, no guhoza ku rurimi isezerano ryanjye, nyamara ntukunde gukosorwa maze amagambo yanjye ukayata hirya?” Buri wese yibaze mu mutima we kandi yisubize. Ese birahagije gufata mu mutwe no kwambara amategeko y’Imana? Amategeko abereyeho kutuyobora mu nzira nziza. Aduha umurongo udufasha gukomeza urugendo rugana Imana. Twese duhamagariwe kuyakurikiza. Ni ngombwa kuyiyerekezaho aho kuyerekeza ku bandi nk’aba bafarizayi n’abigishamategeko “bahambira imitwaro iremereye bakayikorera abantu, ariko bo bakanga kuyikozaho n’urutoki!”.
Abafarizayi n’abigishamategeko b’iki gihe ni bande? Ni ba bandi bahisemo kwibera mu kinyoma bakagisasira, bakagisegura, bakagisusurutsa, bakagisigasira, bakakibamo kikababano, bakisanisha na cyo kikabafasha gusisibiranya no gusiribanga ukuri kuko kubarya nk’inkota ibahuranya umutima. Ni ba bandi bitwaza ububasha bafite bagatsimbarara batsikamira abaciye bugufi, bakarenganya umupfakazi n’imfubyi, bakarya umukene. Ni ba bandi bahanye igihango n’ibinyabubasha by’iyi si bityo ntibavuganire urengana ahubwo bakaba baranywanye n’abahotozi.
Twese duhamagariwe guhinduka. Niba hari intambwe wateye ugana Imana, fasha abandi. Urugendo rwacu tuzarushobora gusa nidushyigikirana. Niba waratorewe kuyobora abandi, umenye ko umukuru agomba kuba umugaragu w’abandi. Imana ntirushwa amaboko. Imbere yayo ntawe ugomba kwikuza kuko azacishwa bugufi. Imbaraga tuzikura mu kwicisha bugufi kuko bituma dufungura amaso maze tukabona ko ntacyo turi cyo imbere y’Imana ahubwo Yo ikadusendereza ibyiza byayo. Tumenye ko iyo turi kure yayo “tugenda intatane amahoro akaba make” kuko Sekibi aducishamo ijisho akaducamo igikuba.
Muri iki gihe cy’igisibo rero nitwiyuhagire, twisukure, tureke kugira nabi. Nitwihatire gukora icyiza, duharanire ubutabera, turenganure kandi tuvuganire abarengana, turwane ku mfubyi, dutabare umupfakazi. Nitwicuze ibyaha byacu tureke kwicuza iby’abandi. Nitugendane na Yezu tugana i Kaluvariyo tuzagere mu byishimo by’igitondo cy’Izuka maze tuzabane na We ubuziraherezo, ubu n’iteka ryose. Amen
Padiri Léonidas NGARUKIYINTWARI