Bikira Mariya aracyababazwa n’abana be badahinduka

Inyigisho yo kuwa 15 Nzeli 2015- Bikira Mariya Umubyeyi wababaye

Amasomo : 1) Heb 5,7-9 ; Zab 30, 2-6 ; Yh 19, 25-27

  1. Bibiliya idufasha kumva neza ububabare bwa Bikira Mariya

Umunsi wa Bikira Mariya wababaye wizihizwa kuwa 15 Nzeli buri mwaka. Watangiye kwizihizwa mu kinyejana cya XII, ariko ushyirwa kuri kalendari ya Kiliziya ya Roma na Papa Benedigito wa XIII mu mwaka w’1727.

Ububabare bwa Bikira Mariya yabuhanuriwe n’Umusaza Simewoni agira ati « dore uyu nguyu yashyiriweho kubera benshi muri Isiraheli impamvu yo korama cyangwa gukira, azaba n’ikimenyetso bazagiriraho impaka. Nawe kandi inkota izakwahuranya umutima. Bityo ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bigaragare » (Lk 2,34-35).

Ubu bubabare bwa Bikira Mariya, Abakristu ba Kiliziya Gatolika, tubuzirikana mu buryo bwinshi, ariko cyane cyane tubuzirikana mu isengesho ry’ishapule y’ububabare burindwi bwa Bikira Mariya : Simewoni ahanurira Bikira Mariya ko inkota izahuranya umutima we( Lk 2,34) ; Yezu ahungishirizwa mu Misiri(Mt 2,13-15) ; Bikira Mariya abura umwana we bagiye i Yeruzalemu( Lk 2, 42-52) ; Bikira Mariya  ahura na Yezu ahetse umusaraba (Lk 23, 26-31) ; Bikira Mariya munsi y’umusaraba Yezu yari abambweho( Yh 19, 25-27) ; Bikira Mariya yakira umurambo wa Yezu (Yh 19, 38-40) ; Bikira Mariya ashyira umurambo wa Yezu mu mva( Lk 23, 53-56). Bikira Mariya yifuza ko twebwe abana be, twajya tuzirikana ububabare bwe mu ishapule. Ku itariki 31 Gicurasi 1982, i Kibeho mu Rwanda mu mabonekerwa yahabereye, Bikira Mariya yabwiye Mariya Klara impamvu yo kuvuga ishapule y’ububabare : « Icyo mbifuzaho ni ukwicuza. Nimuvuga iyi shapule mukayizirikana, izatuma mushobora kubona imbaraga zo kwicuza. » Bikira Mariya akomeza asobanura ukwicuza icyo ari cyo : «kwicuza si ukujya mu ntebe ya Penetensiya gusa, ngo nuvayo ugaruke wibere mu byo wabagamo, kwicuza ni uguhindura imikorere yawe, icyo wakoraga kibi ukakireka.»

  1. Bikira Mariya yasangiye ububabare n’Umwana we Yezu

Ububabare bwa Bikira Mariya bufitanye isano idashidikanywaho n’ububabare bwa Yezu Kristu. Koko ikintu kibabaza umwana kibabaza n’umubyeyi we. Ivanjiri yanditswe na Yohani itubwira ko Mariya yari iruhande rw’umusaraba wa Yezu (Yh 19, 25-27). Mutekereze urukundo yamurebanaga ; mu mutima we huzuyemo urukundo n’icyemezo cyo kwakira ugushaka kw’Imana. Yari yunze ubumwe budasanzwe na Yezu Kristu mu mibabaro yo guhongerera ibyaha by’isi. Ni nayo mpamvu ntawatinya kuvuga ko Bikira Mariya yifatanyije na Yezu Kristu mu gucungura abantu.   Bikira Mariya yitangiye abantu bose igihe yakiraga Jambo uhoraho w’Imana, kuva amusama kugeza igihe bamuhereje umurambo we uvuye ku musaraba.

  1. Bikira Mariya aracyababazwa n’abana be badahinduka

Rimwe na rimwe Bikira Mariya yiyizira ku isi gukomeza ukwemera n’ubuyoboke bwacu. Muri uko kuza kwe, hari ubwo yigaragaza afite agahinda kenshi. Abana yabonekeye i Kibeho, ku itariki ya 15 Kanama 1982, batangajwe n’uko yaje abasanga arira. Yari afite agahinda aterwa n’uko abantu banga kwemera, bakanga kwihana. Nataliya yaramubajije ati “ mubyeyi mwiza ubabajwe n’iki?” Bikira Mariya yaramusubije ati Isi imeze nabi cyane. Niba muticujije ngo mwange ibyaha byanyu, bibasshiriyeho. Niyo mpamvu bikomeza kumbabaza, kuko nshaka kubakiza ruriya rwobo ngo mutarugwamo, mukanga!” Dore bimwe mubimutera agahinda : ubwigomeke, imyitwarire mibi, amacakubiri, kwizihirwa mu bugizi bwa nabi, kutubaha amategeko y’Imana… Koko rero Bikira Mariya  ashishikajwe no kutugarura mu nzira nziza, akababazwa no kubona umubiri wa  Kristu twese tubereye ingingo ubabazwa n’ubwigomeke, ubwitandukanye n’andi marorerwa atukisha Imana.  

Bikira Mariya aracyakomeza gufatanya na Yezu mu mpuhwe n’ubwuzu agirira abanyabyaha maze akadusanga aduhwitura ngo duhinduke inzira zikigendwa. Uko yabonaga umwana we atotezwa kandi ari intungane, n’ubu arabibona igihe abana bacungujwe amaraso y’umwana we bahinyura iyo ngabire bakitwara nabi ; bakabwirwa ntibumve ; bakanga kwisubiraho kandi baburiwe. Bikira Mariya ni umubyeyi uduhanura. Kuvuga ko yiyerekana rimwe na rimwe ababaye cyane arira, ntibivuga ko yajyanywe mu ijuru atavarutse ububabare bwo ku isi. Mu nyigisho ye yo ku wa 15 Nzeri 2008, ubwo yari i Lourdes ho mu Bufaransa, Papa Benedigito XVI yavuze ko igihe Mariya ajyanywe mu ijuru, amarira yasukiye iruhande rw’umusaraba yahindutse ibyishimo, ariko umutima n’impuhwe za kibyeyi ziracyari za zindi. Ni yo mpamvu tumwizera tukamuhungiraho, tukamutakambira kuko akunda buri wese mu bana be by’umwihariko abababazwa.   Papa Benedigito wa XVI aributsa abababaye bashobora kugwa mu gishuko cyo kwiheba, ko bagana Mariya aho guheranwa n’agahinda.

Twibuke ko kuri 15 Gicurasi 1982, igihe Bikira Mariya yabonekeye Nataliya Mukamazimpaka, yamubwiye ko umwana wa Mariya adatana n’imibabaro, kandi ko ntawe ugera mu ijuru atababaye. Kuzirikana ububabare bwa Bikira Mariya ni ukumufata ukuboko ngo aguherekeze mu nzira itoroshye yo kwitagatifuza, twanga ibyaha byacu, dukurikira Yezu Kristu.

  1. Akamaro k’ububabare mu buzima bw’umukristu

  Ese uretse imibabaro ya Bikira Mariya tuzirikana mu ishapure y’ububabare, imibabaro yacu yo hari icyo yatumarira ? iki kibazo kirakomeye cyane kukibonera igisubizo, kuko ubusanzwe ububabare ari ikintu umuntu atifuza na gato.

Usanga ahubwo akenshi aho kugira ngo umuntu ashobore gusobanura ububabare bwe cyangwa ubwa mugenzi we yibaza ati ‘kuki?’ kuki hariho ububababre ? kuki arijye ubabara ? kuki Imana ituma abantu bababara ? Kuki….Kuki ?   Kardinali Veuillot, wahoze ari Arkiyepiskopi w’i Paris, ubwo yendaga kuva muri ubu buzima, niwe waduhamirije ko ntacyo twabona gihagije twavuga ku bubabare agira ati «  tuzi kuvuga amagambo meza ku byerekeranye n’ububabare. Ariko ububabare ntituzi icyo ari cyo… Niba rero ububabare butabona amagambo yo kubusobanura, ntawabyiyifuriza cyangwa ngo abyifurize abandi. Twirinde kuba impamvu yo kubabaza abavandimwe bacu,ahubwo tubabere impamvu y’ibyishimo. Mu gihe cy’imibabaro, tujye dukurikiza urugero rwa Yezu wasenze asaba ngo imibabaro yari agiye kwinjiramo ntimugereho, igihe yari mu murima w’imizeti, ariko na none dusabe Nyagasani aduhe imbaraga zo kwakira imibabaro yacu igihe iyo mibabaro ishobora gukiza roho zacu cyangwa roho z’abavandimwe bacu. Urwo nirwo rugero abakristu tugerageza gukurikiza twizeye neza ko iyo YEGO yacu imbere y’ububabare bukomeye izatuma tugira ihirwe mu bwami bw’ijuru. Hahirwa abababaye kuko bazahozwa (Mt 5,5). Muri make, ku mukristu ububabare bushobora kutubera urwego twuririraho cyangwa se twuririzaho abandi tugana amarembo y’ijuru.

Mubyeyi Bikira Mariya wababaye, udusabire kugira ngo imibabaro duhura nayo hano ku isi, Nyagasani azayiduhinduriremo ibyishimo.

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paroisse Murunda /Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho