Inyigisho ku masomo yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya XXXIII Gisanzwe, umwaka A
Amasomo: Zak 2,14-17; Zab 45 (44); Mt 12,46-50
Bikira Mariya atwigishe kwegukira Imana
Amakuru aturuka ku ruhererekane rw’abemera atubwira ko Bikira Mariya igihe yari afite imyaka itatu yatuwe Imana mu Ngoro y’i Yeruzalemu bityo kimwe na bamwe mu bandi bana b’abakobwa bo mu gihe cye, bitoza bakiri bato kwiyegurira Imana. Nk’uko mu muco wa kiyahudi umwana wese w’umuhungu kandi w’imfura yegurirwaga Uhoraho, ni nako byegereje gato ngo Jambo yigire umuntu, n’abakobwa baje kwemererwa kwiha Imana maze kuva ubwo babitozwa bakiri bato. Ni nako byagenze kuri Bikira Mariya. Akiri muto yeguriwe Imana.
Ababyeyi bafite koko ukwemera, baturaga umwana wabo Imana, bakamuha itara ryaka, akarifata mu ntoki maze bakamwegurira Imana akiri muto. Uwo mwana yatozwaga gukura yubaha Imana ndetse agerageza kuba indahemuka ku isezerano yayigiriye mu ijwi ry’ababyeyi. Iyi migirire nyobokamana twayigiraho ibintu byinshi. Bimwe muri byo ni ibi: Iyo ababyeyi batoje abana babo inzira nyobokamana hakiri kare niho sosiyete y’ejo hazaza ibona abagabo n’abagore ndetse n’abihayimana beza kandi benshi. Icya kabiri: Imana yigize umuntu mu nda ikereye kandi inogeye Imana ya Bikira Mariya. Mu bwigenge bwayo, ni Imana yagennye ko Bikira Mariya asamanwa isuku akarindwa cya cyaha cy’inkomoko buri wese avukana. Bikira Mariya na we, n’ubwo atari azi uwo mwihariko udasanzwe yiherewe n’Imana, yikujijemo ubuzima nyobokamana arayiyegurira maze Jambo koko afatira kamere muntu kandi atura mu “kibanza” gitunganyijwe neza. Imana ntiyasanze ubusa cyangwa ubwandu muri Bikira Mariya. Yasanze Mariya ari Isugi yasamanywe kandi ikurana isuku, ni ukuvuga ubutoni cyangwa ubutagatifu.
Nk’uko umuhanuzi Zakariya yabivuze, Bikira Mariya ni we Mwari w’i Siyoni ukwiye kwishima we woroheye Imana, akayiyegurira wese kandi akatubyarira Umutabazi Yezu Kristu. Ukumvira kwe kwatumye Imana itura muri twe kandi ari Imana rwose n’umuntu rwose. Natwe nitwumvira Imana mu kuri, mu byishimo no mu bwiyoroshye, nta kabuza tuzitwa abo mu muryango w’imbere wa Yezu, ndetse abavandimwe be. Yezu Kristu, akuzwe.
Padiri Théophile NIYONSENGA