Bikira Mariya ni nyina wa Muntu mushya

Inyigisho yo ku wa 8 Ukuboza 2014, Umwaka B

Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya Utasamanywe icyaha

Amasomo: Intang 3, 9-15.20; [Zaburi: Za 97(98)]; Ef 1, 3-6.11-12; Lk 1, 26-38

Kuri uyu wa mbere Kiliziya ihimbaza Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya Utasamanywe icyaha.

Bikira Mariya, Umubyeyi wa Kiliziya yose, twe abanyarwanda dufitanye amateka atwongerera ishyaka (ferveur) iyo tumuvuga cyangwa tumwiyambaza.

Uyu munsi mukuru duhimbaza ni umwe mu minsi mikuru ikomeye ya Bikira Mariya hamwe n’Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya ajyanwa mu Ijuru wo kuwa 15 Kanama, n’uwa Bikira Mariya Nyina w’Imana wo kuwa 01 Mutarama buri mwaka. Iyi minsi mikuru ijyanye n’amahame akomeye mu kwemera kwacu yerekeye kuri Bikira Mariya.

Iyobera rya Bikira Mariya Utasamanywe icyaha rifitanye isano n’Iyobera ry’Ukwigira umuntu kwa Jambo tuzizihiza vuba aha kuri Noheli. Ndetse ahubwo mu mugambi uhoraho w’Imana wo gukiza abantu, ingabire zihebuje Imana yahunze umubyeyi wacu Bikira Mariya zikomoka ku isano y’ububyeyi afitanye Yezu, Umwana w’Imana. Ni utasamanywe Icyaha kuko yateguriwe kuva mu iremwa kuba Nyina w’Imana muntu.

Kuba Bikira Mariya atarasamanywe inenge y’Icyaha abakristu babyemeye kuva kera na kare mu ntangiriro za Kiliziya. Ariko mu mwaka wa 1854 ni ho Papa Piyo wa IX yabitangaje ku mugaragararo nk’imwe mu ngingo zidakuka zigize ukwemera gatolika.

Amasomo y’uyu munsi aradufasha kuzirikana icyo gitangaza Nyagasani yagiriye Umubyeyi Bikira Mariya, ndetse n’inyoko muntu yose ibinyujije muri uwo mubyeyi w’agatangaza.

Imana irema muntu, ikagena mu mugambi w’urukundo rwayo ko Jambo wayo azigira umuntu, Bikira Mariya yari muri uwo mugambi wa kera na kare. Noneho aho muntu acumuriye, Bikira Mariya Imana yamugeneye gusubiza mu buryo ibyo Eva yishe. Eva ubwo yahendwaga na Sekibi akanyuranya n’ugushaka kw’Imana yabaye nyina wa muntu muri kamere ye yo kudashira amakenga ineza Imana idushakira no kwishakishiriza inzira ze bwite. Bikira Mariya ubwo yumviraga Imana yabaye nyina wa muntu mu kwakira ingabire y’Imana dukesha Yezu, Jambo w’Imana wigize umuntu. Eva ni nyina wa muntu w’igisazira, Bikira Mariya ni nyina wa Muntu mushya. Niyo mpamvu Bikira Mariya tujya tunamwita “Eva mushya”.

Eva mushya rero kuva yasamwa nta nenge yigeze aragangwaho y’icyaha. Amaraso yatumenewe ku musaraba koko yamusabyemo mbere. Yacunguwe na Yezu Kristu ku buryo bwihariye. Ni imfura mu bacunguwe na Yezu Kristu, ariko akaba yaracunguwe ku buryo yihariye, adasangiye n’undi muntu uwo ari we wese.

Bikira Mariya kuri uyu munsi akomeze atubere urugero rwo kumvira Imana. Ntiyigeze aragwaho icyaha, nyamara ni umuntu nkatwe, ni umugore Imana yakoreye ibitangaza ku buryo amasekuru yose amwita umuhire. Twishimire ko turi muri bamwe bamwita umuhire muri iki gisekuru cyacu. Natwe dushobora gutsinda Shitani, cyangwa se, mu yandi magambo, Kristu uri muri twe ashobora gutsinda Shitani. Icyangombwa ni ukwemera ugushaka kw’Imana. Bikira Mariya we yahawe ingabire yo kudahangana bibaho n’ugushaka kw’Imana. Mu mutima no mu bwenge bye nta bwigomeke (“opposition”) ku gushaka kw’Imana bwigeze bubamo. Muri twebwe ubwigomeke bubamo, n’iyo bitaba ku ngingo zose z’ubuzima, ariko hari aho usanga twemerera Imana twiganyira, kuko Sekibi yatubibyemo urujijo. Nyamara Kristu, mu bumuntu bwe yaradutsindiye, anatwereka uko muntu ashobora gutsinda ubwigomeke bumubamo.

Uyu Mubyeyi wacu akomeze adusabire, dushobore kumvira nk’uko yumviye bigatuma abyarira isi Umucunguzi. Igihe cyose natwe twumviye Imana, tuba dutsinze Shitani kandi tunabyariye abavandimwe Kristu.

Umunsi Mukuru mwiza.

Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho