Twita Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana, kuko Umwana we ari Imana koko

Inyigisho yo ku wa gatanu, kuwa 1 Mutarama 2016

Amasomo tuzirikana : 1) Ibar 6,22-27; 2) Gal 4,4-7; 3) Lk 2,16-21

Bavandimwe, Ntore z’Imana, mbifurije kugira umwaka mwiza wa 2016. Uyu munsi turahimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana. Turahimbaza kandi umunsi mpuzamahanga w’amahoro.

  1. Mubyeyi Mutagatifu w’Imana turaguhungiraho ngo uturengere

Buri tariki ya mbere buri mwaka duhimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana. Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana ni rimwe mu mahame ane y’ukwemera Kiliziya yemeje ku bijyanye na Bikira Mariya. Ihame rya mbere kandi Kiliziya yemera kuri Bikira Mariya ni uko ari Umubyeyi w’Imana. Ari byo kuvuga ko Bikira Mariya yabyaye Jambo, Umwana w’Imana, wigize umuntu, Yezu Kristu, Imana rwose n’umuntu rwose. Iri hame ni ingenzi ku mahame ya Kiliziya kuri Bikira Mariya. Ni ryo ayandi yose ashingiyeho (andi mahame ni aya: Ayo mahame ni aya:Ko yagumirije kuba isugi iteka, Ko atasamanywe icyaha, Ko yajyanywe mu ijuru). Twita Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana, kuko Umwana we ari Imana koko ( Yh 1, 1-18). Kuva mu binyejana by’ubukristu, abakristu ntibigeze bashidikanya uko kuri. Abakristu babihamya muri iri sengesho: Mubyeyi Mutagatifu w’Imana turaguhugiraho ngo uturengere, ntusubize inyuma amaganya tukuganyira mu bukene bwacu, maze amakuba duhoramo uyadukize. Mubikira wasaganywe icyubahiro ukwiye gusingizwa.” Iri sengesho ryo mu kinyejana cya gatatu, abakristu na n’ubu turikomeyeho.

N’ubwo abakristu bambazaga Mariya nk’Umubyeyi w’Imana, kubyemeza nk’ihame ry’ukwemera kudashidikanywaho byemejwe n’Inama nkuru ya Kiliziya yabereye I Efezi (Ephèse) mu mwaka wa 431, ubwo Kiliziya yamaganaga inyigisho z’ubuyobe z’uwitwa Nestorius. Ku buryo budasubirwaho, Kiliziya yahamije iryo hame mu mwaka wa 451, mu Nama nkuru ya Kiliziya yabereye I Kaliseduwani .

Ese iri hame rifite ishingiro? Yego. Ihame ry’uko Bikira Mariya ari Nyina w’Imana rishingiye ku Byanditswe Bitagatifu no ku Ndangwakwemera, aho Kiliziya yemeza ko Umwana w’Imana, Yezu Kristu,yasamwe ku bwa Roho Mutagatifu, abyarwa na Bikira Mariya.

Ibyanditswe Bitagatifu byemeza iri hame aho abanditsi bita Mariya “Nyina wa Yezu” ( Yh 2,1; Mt 1,18; 2,11.13.20; 12,46; 13,55) cyangwa Nyina w’Umutegetsi (Lk 1,43). Abahanuzi bari barahanuye iri yobera. Izayi yari yarahanuye ko umwari w’isugi agiye gusama inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emmanuel (Iz 7,14). Ubu buhanuzi bwa Izayi bwujujwe ubwo Malayika w’Imana yabonekeraga Mariya akamubwira ati “dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu (…)Roho Mutagatifu azakumanukiraho, maze ububasha bwa Nyir’Ijuru bukubundikire mu gicucu cye, ndetse ugiye kuvuka azaba intungane, kandi azitwa Umwana w’Imana”(Lk 1,31.35). Pawulo Mutagatifu na we yemeza ko Bikira Mariya ari Umubyeyi w’Imana aho agira ati “igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje umwana wayo, avuka ku mugore” (Gal 4,4). Iri hame ry’uko Bikira Mariya ari Umubyeyi w’Imana risobanura ko:

  1. Bikira Mariya yatanze ibyari bikenewe byose kuri kameremuntu ya Yezu, kimwe n’uko undi mubyeyi wese atanga ibyangombwa byose umwana akenera ngo abashe kubaho.

  2. Bikira Mariya yasamye kandi akabyara Umuperisona wa kabiri w’Ubutatu butagatifu, Yezu Kristu, Imana rwose. Yezu yafashe kameremuntu muri Mariya kubera umugambi w’Imana wo gukiza abantu. Yezu yenze umubiri kubwa Roho Mutagatifu abyarwa na Bikira Mariya.

  3. Iri hame rihamya ubutore bwa Bikira Mariya igihe Malayika Gaburiyeli amutumweho, akamugezaho indamukanyo n’ubutumwa, ati “Ndakuramutsa, Mutoni w’Imana; Nyagasani ari kumwe nawe(…) Wagize ubutoni ku Mana. Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu(…)Ugiye kuvuka azaba intungane, kandi azitwa Umwana w’Imana”(Lk 1,28-35).

  4. Kuba Mariya ari Umubyeyi w’Imana byamuhaye isano idasanzwe afitanye n’Ubutatu butagatifu.

  5. Kuba Mariya yarabaye Umubyeyi w’Imana byamuhaye kugira uruhare rudasanzwe mu mugambi w’Imana wo gukiza abantu. Yabaye Nyina w’Umucunguzi kandi ku musaraba agaragaza neza ko yafashije Umucunguzi kuducungura.

  6. Igihe Mariya atorewe kuba Umubyeyi w’Imana yemeye no kuba Umubyeyi wa Kiliziya n’Umubyeyi w’abemera Yezu Kristu bose.

  7. Kuba Mariya ari Nyina w’Imana byanamuhaye umwanya udasanzwe mu biremwa; asumba ibindi biremwa byose, kubera inema Imana yamuhaye. Mutagatifu Elizabeti ayobowe na Roho Mutagatifu yabivuze neza agira ati “ Wahebuje abagore bose umugisha, n’Umwana utwite arasingizwa”(Lk 1,42). Mariya nawe abihamya muri Magnificat agira ati “kuva ubu amasekuruza yose azanyita Umuhire”(Lk 1,48).

  1. Twigane Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana

Bikira Mariya tumwigireho ibi bikurikira:

  • Bikira Mariya tumwigireho kwiyoroshya no korohera Imana kugira ngo idukoreshe ugushaka kwayo.

  • Twigane ukwemera, ukwizera n’urukundo bya Bikira Mariya: Mariya yabayeho agaragaza ukwemera kandi agenda akuvugurura, cyane cyane mu bihe bikomeye igihe yahuraga n’ingorane, ukwemera kwe kwarushagaho gutera imbere. Kubera urukundo, Bikira Mariya yemeye kutubera umubyeyi, turi abana be. Na twe nidukundane, duhashye ikintu cyose cyaducamo ibice, twunge ubumwe. Mariya yiringiye Imana muri byose. Ibyo yahuraga nabyo byose yahoraga azirikana rya jambo “koko ntakinanira Imana”(Lk 1,37).

  1. « Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde » (ibar 6 , 24)

« Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde » (ibar 6 , 24). Aya magambo meza buri wese ayagire aye, mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse n’ikindi gihe. Nta muntu utifuza umugisha kuri we ubwe ndetse no kube bose. Nta muntu ukunda umuvumo, ibyago cyangwa se umwaka. Twabizirikanye Bikira Mariya yakiriye umugisha w’Imana, na twe duce bugufi twakire umugisha w’Imana. Twitoze gutanga umugisha, twitoze no kuwakira, tuwifurize abandi. Ibyo isomo rya mbere ryatubwiye tubigire ibyacu. Twige kuvuga imwe muri izi nteruro eshatu :

  • Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde (Ibar 6, 24)

  • Uhoraho akurebane impuhwe kandi agusakazemo inema ze (Ibar 6, 25)

  • Uhoraho akwiteho kandi aguhe amahoro(Ibar 6, 26) 

Mu ntangiriro y’umwaka, bimaze kuba akamenyero ko abantu bohererezanya ubutumwa bugufi bubifuriza umugisha w’Imana. Ese iyo wifuriza umuntu umugisha w’Imana, uba ushatse gusobanura iki? Ni ukumwifuriza kuba kure y’ibyago, kuba kure y’agahinda, kuba kure y’ibyaha,kuba kure ya Sekibi, kuba kure y’ubukene,kuba kure y’igihombo, kuba kure y’umwanzi, kure y’intambara, kuba kure y’imanza, kuba kure y’intonganya, kuba kure y’intsinzwi, kuba kure y’impagarara zose. Kugira umugisha w’Imana bisobanura kuba mu byiza, kubona amahirwe, kubana n’Imana, kugira incuti nziza kandi zikugoboka, kugira amahoro, umutekano n’ituze. Kugira umugisha ni ukugira Imana. Babyeyi nimwifurize abana banyu umugisha. Bana, nimwifurize ababyeyi umugisha. Yezu we ati “ nimukunde abanzi banyu, musabire umugisha ababatoteza”. Ni bwo muzagira amahoro mu mitima yanyu. Uyu munsi dusabire abantu badafite amahoro mu ngo zabo, mu mitima yabo, mu mubano wabo na bagenzi babo. Mwese nimwegere abasaseridoti babahundagazeho umugisha w’Imana mu izina ry’Imana Data, Mwana na Roho Mutagatifu.

Umubyeyi Bikira Mariya, We, wahebuje abagore bose umugisha,adusabire!

Muvandimwe, Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde (Ibar 6, 24)

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paroisse Murunda/Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho