“Bikira Mariya, urugero rw’abemera Yezu Kristu”

Inyigisho y’Umunsi mukuru wa Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru (Asomusiyo):

Ku wa 15 Kanama 2017

AMASOMO: Hish 11,19ª;12, 1-6ª.10ab; Z44,11-12ª.b,13.14-15ª.b-16; 1 Kor 15,20-26; Lk 1, 39-56

Bavandimwe muri Kristu,

Nteruye nifuriza buri wese umunsi mwiza wa Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru. Nimuhorane amahoro, imigisha, impagarike y’ubugingo n’ibindi byose byiza biva ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu, umucunguzi wacu.

Uyu munsi mukuru wa Bikira Mariya, Kiliziya umubyeyi wacu idusaba guhimbaza none tubishyizeho umutima, ni umunsi w’Ibyishimo n’umunezero kuko ari umunsi utwibutsa umutsindo w’Imana ku buryo budasubirwaho icyitwa ikibi cyose, icyaha n’urupfu. Twibuka kandi ko, aho Mariya aganje ari Umwamikazi n’Umugabekazi, yahageze umubiri we na roho ye bitamenyanye n’ubushanguke; natwe tukemera ko umunsi umwe, tuzahasesekara tubikesha Yezu Kristu, umucunguzi wacu.

Ugutaha ijuru kwa Mariya Nyina wa Yezu, abikesha umutsindo w’Umwana we Yezu Kristu, watsinze icyaha, agacagagura ingoyi z’urupfu akizura mu bapfuye. Ntabwo yari kuzuka ngo yemere ko uwamwibarutse, uwemeye ko umugambi w’Imana wo gucungura isi ugerwaho, amenyana n’ubushanguke. Ese uwagira amahirwe mu buzima, umuntu wa mbere yumva yashyira ejuru amwitura ineza yamugiriye, koko ni nde wabanziriza mama wakubyaye, uwareba undi asize mama we yaba ari wawundi twita : “Nyamwanga iyo byavuye, umutindi ku mutima”, ntaho yaba ataniye n’uwakwishimira amazi yo mu kigega aho guhimbazwa no kubungabunga isoko iyadudubiza.

Bavandimwe, ese tujya tuzirikana ubwitange bw’ababyeyi bacu, abavandimwe n’abandi barezi batandukanye ukuntu bita ku buzima bwacu iyo tukiri bato? Tujya twibaza imbaraga dushyira mu kubungabunga amagara yacu ngo atavaho asesekara, dore ko iyo asesekaye atajya ayorwa? Mwabonye ibyo muntu akora kugira ngo agire ubuzima buzira umuze? Murebe itera mbera mu buvuzi bw’ingeri zose? Nyamara n’ubwo muntu akora ibishoboka byose ngo akunde arambe kandi ngo abeho amerewe neza, byose birangira ubuzima buzimye. Aribyo twita kwitaba Imana. Ni uko uwo twakundaga, umutima ukaba urahagaze. Tugashaka ikirago cyangwa isanduku tukamushyiramo, tukamusezeraho mu marira n’agahinda karenze imivugirwe, ni uko tukamujyana aho umubiri we ugomba kuruhukira, ntituzongere kumubonesha amaso yacu.
Umunsi mukuru w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ufasha abemera Yezu Kristu wizuye mu bapfuye, kubona ko: n’ubwo urupfu rudutungura rukajyana abacu rutwibikiye natwe, tugomba kwishimira kubaho, byaba igihe gito cyangwa igihe kirekire. Kuko uyu munsi duhimbaza utwibutsa ko ijambo rya nyuma mu buzima bwacu budafitwe n’agahinda, imibabaro cyangwa urupfu. Ahubwo ko ijambo rya nyuma ari Ibyishimo, umunezero n’ubugingo bw’iteka, dukesha Kristu Yezu.

Ukwemera kwacu kudufasha kumenya ko, igihe tuzaba tugeze ku musozo w’ubuzima bwacu hano ku isi, tuzasesekara iwacu h’ukuri, tukakirizwa yombi n’Imana umubyeyi wacu udukunda, wifuza ko tuzabana na we iteka ryose mu byishimo n’umunezero bidashira. Bikira Mariya, guhera ku isaha yashiriyemo umwuka wa hano ku isi, yahise atangira gusangira ikuzo n’ Umwana we Yezu Kristu, watsiratsije urupfu, akazuka, akima ingoma y’ijuru ntiyari kwemera ko aganza mu ikuzo rya Se asize umubyeyi we Mariya. Ngo amureke amenyane n’ubushanguke bw’umubiri. Natwe abemera, umunsi umwe tuzasangira iryo kuzo hamwe na Kristu. Ubwo hazuzuzwa aya magambo Yezu atubwira ati : “Ni jye zuka n’ubugingo; unyemera, n’aho yaba yarapfuye, azabaho. Byongeye umuntu wese uriho kandi akanyemera, ntateze gupfa” (Yohani 11, 25.26)

Ubutumwa bwa Yezu ni ubwo kuturonkera ubugingo buhoraho iteka. Kubera iyo mpamvu, aba Kristu twese, duhamagariwe gukurikira inzira Bikira Mariya yanyuzemo, inzira yo kwiyoroshya no kwemera ko umugambi w’Imana ushyirwa mu ngiro, kuko iyo nzira yanyuzemo ariyo igeza abayiciyemo bose ku byishimo, munezero n’ubugingo bw’iteka. Ntabwo twakwibagirwa ko igihe Yezu yari ku musaraba, aribwo yaturaze Umubyeyi we abinyujije ku ntumwa Yohani. Ni uko Yezu abwira Nyina ati: “Mubyeyi, dore umwana wawe”. Abwira na wa Mwigishwa ati: “Dore Nyoko”(Yohani 19,26b.27). Niba rero yaraturaze Umubyeyi we, tugomba guhora dushimira Yezu iyo mpano ihebuje izindi yatugeneye. Yaramuturaze ngo atubere umubyeyi n’urugero rwo gukurikira no gukurikiza mu mubano wacu n’Imana, kuko yabaye Ntamakemwa, Umwari umuziranenge.

Twakwibaza impamvu Yezu yaturaze Umubyeyi we? Burya nta kabura imvano. Yezu aturaga Nyina ho umubyeyi ni uko yazirikanaga umwanya umubyeyi agira mu buzima bw’abana be. Umurimo w’ibanze w’umubyeyi ni ukurera abana be, akabatoza inzira igana ku mugisha n’amahoro. Niyo mpamvu dusabwe kubaha, gukunda no kumvira Uwo Mubyeyi twarazwe na Yezu Kristu. Mu buzima busanzwe, abana bakura bigana umubyeyi wabo, nubwo umuntu yivukira ariko burya byinshi tubyonka mu mashereka.

Niyo mpamvu ababyeyi b’abagore bafite inshingano zikomeye mu buzima bwo mu gihe kizaza cy’abana babo. Kandi abakuru barabivuze ngo umuntu asarura ibyo yabibye. Umwana yagira ikinyabupfura ate atarakibonanye uwamwibarutse. Yamenya kubaha abandi kandi atarigeze abibona ngo anabitozwe. Yamenya kugira impuhwe atarigeze azibona iwabo. Byoroheye inkoko kureka amashaza n’ibigori kuruta uko byakorohera uwo mwana utarigeze abona imigenzo myiza iwabo ngo nawe ayigire iye (…)birashoboka ariko biraruhije, ariko k’uwa bitojwe ntibimugora kuko aba ari nka ya mvugo igira iti: “Ni ubwiza buhuye no kwisiga”. Benshi dukura twigana kandi dukurikiza imyitwarire n’imibereho y’abatwibarutse.

Ni yo mpamvu Bikira Mariya ari urugero rw’abemera Imana kandi bayishakashakana umutima uzira uburyarya. Yaranzwe no kwiyoroshya no gukora iteka igihuje n’ugushaka kw’Imana. Mariya atwigisha gushimira Imana iteka muri byose. Ivanjiri twumvise yabitubwiye neza mu mvugo yumvikana yuje ubwiyoroshye n’urukundo rushimira Imana ibyo yujurije mu buzima bwe. Mariya aradutoza kumenya ko ibyo dutunze n’icyo turi cyo, byose ari impano y’Imana, ntawakwishyira ejuru ngo agire ati: “Ibyo ntunze byose ni uko ndi kose mbikesha imbaraga zanjye bwite”. Byose ni impano Impano y’ Imana.

Uyu munsi ni akanya keza ko kuzirikana ko ubuzima bwacu bwagombye kurangwa no guhora dushimira ibyiza byose Imana ihora itugirira kandi tugaharanira ko ibyo byiza bigera kuri bose. Kuko iyo turengeje abandi ingohe kiba ari ikimenyetso gihamya ko tutaramenya Imana kuko Imana ari Urukundo. Nasoza mbahamagarira kuzirikana, aya magambo agize indirimbo Rugamba Sipiriyani yahimbiye Uwo Mwari Muziranenge Mariya (V 47):

R/Singizwa Mbyeyi twizihiza dukeye uri Nyina wa Jambo, Wambaye ikamba ukandagira umwanzi, umwari Mwimanyi yigiriye ikirenga urakarama.

* Singizwa Mbyeyi Mana yaraze abantu ku musaraba, iyo tugusanga ntidusarara, utuvuna bwangu iyo utuvugira (…)

Singizwa Mpinga yizihiwe n’impundu wanga abanyampuha, umwanzi akubonye yahise aganya, intege ziba inteja abura iyo agana, Imana ijya kuguhanga yaguhariye kuzitwa umwari muziranenge.

Umunsi mwiza kuri buri wese ukunda Yezu n’Umubyeyi we.

Padiri Anselme MUSAFIRI
Vic/España

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho