Bikira Mariya utasamanywe icyaha, udusabire

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 5, umwaka A

Bavandimwe, uyu munsi turahimbaza Bikiramariya Umwamikazi w’I Lurude. Twibuke ko igihe Umubyeyi Bikiramariya abonekeye Bernadette Soubirous yamuhishuriye ko ari Bikiramariya utarasamanywe icyaha. Uyu munsi mukuru tuwuhimbaza muri Kiriziya ku itariki ya 08/12. Uyu mubyeyi Bikiramariya urugero rw’ubutungane wabonekeye I Lurde ni we twibuka none.

Isomo rya mbere ry’uyu munsi ryo mu gitabo cy’intangiriro riradutekerereza ingaruka z’icyaha gikomeye Adamu na Eva bakoze, icyaha cyo gusuzugura Imana bakarya ku mbuto z’igiti bari babujijwe, bibwira ko bazareshya n’Imana bakagira ubumenyi nk’ubwayo. Ingaruka ya mbere ni uko bisanze bambaye ubusa bari mu bwigunge, kure y’Imana.

Bavandimwe, icyaha kitwambika ubusa, kikadutera kubunda aho kugenda twemye. Si ibyo gusa kuko kiducamo ibice tugatangira kwitana bamwana ndetse tukitakana Imana nk’uko byagendekeye Adamu na Eva. Ingaruka z’icyaha ni mbi, gusa ndetse iby’akaga ni uko icyaha kijyana mu rupfu.

Uhoraho! Uramutse witaye ku byaha byacu ni nde warokoka!

Bavandimwe dutangarire umutima w’Imana! Ubwo twe abantu twihutira gukwena no kunnyega uw’icyaha cyambitse ubusa, Imana yo yihutira kumushakira utwambaro ngo irebe ko hato yakwisubiraho akagaruka mu nzira. Igihemu cya Adamu na Eva cyabateye ipfunwe bituma bihisha Imana, ariko se ni he nakwikinga, ku buryo Imana itabona ibibi nkora? Uwacumuye ni we utabona Imana, nyamara Imana yo iba ikimureba. Ntimurekura!

Icyaha ni kibi kiragatsindwa ni nayo mpamvu Uhoraho yavumye inzoka yashutse muntu akagwa mu cyaha, ndetse agashyira inzigo hagati y’umugore na nyakibi. Uwo mugore ashushanya Bikiramariya (ndetse na Kiliziya), we Eva mushya wumviye Imana akatubyarira Umucunguzi Yezu Kristu wajanjaguje nyakibi urupfu n’izuka bye.

Uwo mutima w’impuhwe kandi ni wo Yezu yazanye hano ku isi. Yigize umuntu kugira ngo akure muntu mu kaga yashyizwemo n’icyaha. Igitangaza akoze none cyo kugaburira imbaga y’abantu bari bamukurikiye ni cyo adukorera buri munsi aduha ifunguro ridutungira ubuzima bwa roho ndetse n’iritunga umubiri. Araduhamagarira kutagira uwo twohereza ashonje, kutagira uwo duhinda kandi aza adusanga. Umuhanzi Rugamba mu ndirimbo yise Icyifuzo ni we ugira ati “burya amagara aryana azirana n’uburyamirane”.

Umubyeyi Bikiramariya utarasamanywe icyaha adutoze kumvira Imana ndetse no kwanga icyaha twiringiye impuhwe z’Imana kandi twihatira kuzigira nk’uko natwe duhora tuzigirirwa. Amen.

Padiri Joseph UWITONZE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho