Bikira Mariya utasamanywe, ku wa 08 Ukuboza 2015.
AMASOMO: 1º. Intg. 3, 9-15.20; 2º. Ef 1, 3-6.11-12; 3º. Lk 1, 26-38
Roho Mutagatifu azakumanukiraho
1.Duhimbaze mu byishimo uyu munsi mukuru wa Bikira Mariya utarasamanywe icyaha. Amagambo Malayika yamubwiye, ni yo ngize insanganyamatsiko y’iyi nyigisho. Ibyabaye kuri Bikira Mariya ntibishoboka bitari ku bwa Roho Mutagatifu. Bikira Mariya ubwe nk’umuntu yaratunguwe yibaza uko agiye guhita asama kandi nta mugabo! Ukuri ko yahise yumva, ni uko uwo yari agiye gusama byumvikanaga ko ari We mahirwe ya bose uko Malayika yamutakaga. Twibuke ko none dutangira Umwaka wa Yubile y’Impuhwe z’Imana. Turizezwa ibintu bihanitse bidufitiye akamaro ariko nyine ntitwumva uko tuzabishyikira. Aya magambo ya Malayika Gaburiheli abwiwe buri wese muri twe: Roho Mutagatifu azakumanukiraho.
2.Umugambi w’Imana ugomba gusohora. Igihe iremye muntu yashakaga ko asangira ibyishimo bidashira na yo. Muntu amaze gucumura yahindutse umurangarizwa wibona yambaye ubusa, nta reme ry’ubuzima yiyumvamo mbese yiyumva nk’uri mu cyeragati adafite icyo yishingikirizaho. Uko ni ko tugerageje kumva kuriya kwambara ubusa kwa Adam una Eva. Imana ntiyazuyaje mu gutabara muntu kuko yanahise imusezeranya ko uko biri kose azatsiratsiza iyo kareganyi yihanangirijwe muri aya magambo: “Nshyize inzigo hagati yawe n’umugore, hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe; ruzakujanjagura umutwe, nawe urukomeretse ku gatsinsino”. Mu ntangiriro iyo, ubwo Adam na Eva badukururiye umuvumo muri kamere yacu, ni ho haturutse urupfu rwacu kuri roho no ku mubiri. Nta bundi buryo Imana yahisemo kugira ngo izahure bene muntu usibye kwigira umuntu yo ubwayo. Uwo yahisemo, ntiyayitengushye. Tumuririmbe tumuvuge ibigwi: “Dore Imana yaguhisemo ngo uzabyare Umucunguzi, maze igusesuraho ingabire, nawe Mawe urayikundira…”. Ni yo mpamvu duhimbaza Ubutasamanywe icyaha bwe bwabaye impamo mu kwemera ijana ku ijana ugushaka kw’Imana. Umuntu wese wiyoroheje akemera ugushaka kw’Imana, nta kabuza, Roho Mutagatifu ni we wikorera byose muri we.
3.Natwe turizeye. Muri uyu mwaka wose, Papa wacu yatekereje ko byadufasha kwibuka ko Imana itugirira impuhwe dukwiye kwakira ngo zitubesheho. Uko isi ihagaze muri iki gihe, biragaragara ko yatewe na Sekibi; yemeye kuganira na Mushukanyi uhora abunza ibye kandi bigakurura benshi bikabararura, bikabambika ubusa bakabaho nta reme ry’ubuzima bifitemo. Nta kundi twasobanura urudubi rw’ibyaha biturimo kuri iyi si. Uko biri kose, twizera ko ibintu bizahinduka: hakenewe abantu bigana Bikira Mariya bakumvira Data Ushoborabyose. Kandi nta gushidikanya Roho Mutagatifu azatumanukiraho nitumwiyambaza twishingikirije Impuhwe z’Imana zihoraho iteka. Nta gushidikanya azatumanukiraho niduhagurukira gushakashaka izo Mpuhwe mu ntebe ya Penetensiya, muri Ukarisitiya no muri Rozari Ntagatifu. Tuzabyiteho uyu mwaka wose, ntituzateterezwa.
YEZU KIRISITU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya adutwikire mu gishura cye kizira ubwandu bw’icyaha. Abatagatifu duhimbaza kuri iyi tariki na bo badusabire: Elifrida, Ewukari, Liliyana na Narisisa wa YEZU.
Padiri Cyprien BIZIMANA