Mu kutubera urugero, Bikira Mariya yabayeho ubuzima nk’ubwacu

Inyigisho yo ku wa 08 Nzeli 2015: Umunsi mukuru w’ivuka rya Bikira Mariya

Ababyara bagira uruhare mu kuzuza umugambi w’Imana

Turizihiza ivuka ry’Umubyeyi Bikira Mariya. Kiliziya mu kudutegurira uyu munsi ni ukutwibutsa ko Umubyeyi Bikira Mariya yujurije ubutumwa bwe mu mateka y’abantu. Mu kutubera urugero yabayeho ubuzima nk’ubwacu.

  1. Kristu ni umuvuka mbere mu bapfuye

Mu Ivanjili y’uyu munsi, dukunda no kumva mu bihe bya Noheli, nkunda ririya jambo rigaruka kenshi kuri buri gisekuru: “abyara”, ritsindagira cyane igikorwa cya buri mukurambere mu mateka y’ugucungurwa kwacu. Ni mu kubyara, mu gutanga ubuzima, Imana yanyuze kugira ngo iducungure. Kuvuka ubwabyo, kubyara ni ugutsinda urupfu. Kubyara ni ugutanga ubuzima mu gihe gupfa ari ugukuraho ubuzima. Iri jambo “abyara” rikatwereka iyobera rikomeye ryo gutanga ubuzima. Bariya bavugwa bose bagize uruhare mu ivuka rya Yezu. Uvanyemo umwe waba uhagaritse ubuzima, waba uhagaritse urukurikirane rw’ubuzima. Ibi bikadufasha kumva uburyo Kristu ari umuvandimwe wa twese, kuko dufite aho duhurira. Bidufasha kumva kandi ya mvugo ya Pawulo ngo “Kristu ni umuvuka mbere mu bapfuye”. Kuvuka hirya yo gupfa. Iri jambo kuvuka rikaba ryifitemo ugukomeza, ntabwo bigarukira aho. Mu kuzuka Yezu ntiyizukiye ahubwo yaduhaye ubuzima nk’ubwo twumva neza mu kubyara.

  1. Imana idukiriza mu mateka yacu

Ikindi kigaragara kuri uru ruhererekane n’uko Imana idukiriza mu mateka yacu. Aba bakurambere uko bakurikiranye bose ntibabayeho mu butungane gusa, harimo intungane n’abanyabyaha. Ibi bikatwereka neza ko n’amateka ya buri muntu ku giti cye iyo aretse Imana ikamwigarurira arahinduka akaba mashya. Abanyabyaha bari muri uru rutonde tubareba nk’abagize uruhare mu gucungurwa kwacu kuko Imana yinjiye mu mateka yabo. Amateka yawe, amateka yanjye ameze uko ameze, arahinduka akaba meza igihe turetse Imana ikayinjiramo.

Imana ntitinda ku bitaratunganye mu mateka yawe; ntitinda ku byaha wakoze, ishaka uguhinduka kwawe. Imana ntireba nk’abantu. Abantu iyo bareba babona umuntu mu mateka ye. Yaba haribyo yakoze bidatunganye bikamukurikirana. Ku Mana icyo ishaka ni ukwisubiraho bityo umunyabyaha wisubiyeho agasa n’intungane y’igihe kirekire. Imana yonyine niyo ishobora kudukiza umutwaro w’amateka yacu igihe yaba arimo ibibi byinshi.

  1. Kumvira biduhuza n’Imana

Kugira ngo Imana idukize umutwaro w’ibyaha bisaba kuyumva , kuyumvira no kuyitega amatwi.

Dufite urugero rwa Yozefu Mutagatifu , Bibiliya itubwira ko yari intungane. Yozefu agomba kuba yaribwiye ko Mariya hari ibyamubayeho. Ubundi uko amategeko yabiteganyaga Mariya yari guterwa amabuye. Yozefu ntiyashakaga kumuteza urubwa gusa ahubwo yashakaga no kumurinda amabuye. Yari umunyambabazi. Ubutungane bwa Yozefu bukaba cyane mu kwigiramo imbabazi no kumva ibyaba ku bandi.

Ubundi butwari bwa Yozefu bukagaragarira mu kwakira ubutumwa bw’Imana. Ku isi ya Rurema uretse Mariya, Yozefu ni we wemeye amayobera akomeye y’ukwigira umuntu kwa Jambo adashidikanya. Nta wundi mu mateka byigeze bibaho ngo abyumvireho, nyamara yarabyemeye agenza uko Malayika yamubwiye.

Kuri uyu munsi Yozefu arongera kutubera urugero mu kumva no kubona ibitangaza by’Imana mu mibereho yacu. Nta kabuza ibyo Yozefu yumvaga nibyo byamuhaye imbaraga zo gukurikiza ibyo yabwiwe no gukomeza ubutumwa bwe kugera ku ndunduro.

Ibitangaza by’Imana ntibibuze mu mibereho yacu, wenda n’uko tutabibona. Ibyo bitangaza n’ibyo twagombye kubakiraho umubano wacu n’Imana. Ni byo bitugaragariza ko Imana turi kumwe. Iyo ntacyo tubona; ukwemera kwacu, umubano wacu n’Imana bishobora kuba kwigana abandi no gusubiramo ibyabaye mu mateka y’abandi. Ariko se Imana tuyibona he mu mateka yacu?

Umubyeyi Bikira Mariya wemeye ugushaka ku Imana bityo akakira agakiza ka bene Muntu bose adufashe, aduhakirwe tubashe kubona no kumva Imana idahwema kutugenderera.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho