Bikira Mariya yegurirwa Imana mu Ngoro

KU WA 3 W’ICYA XXXIII B, 21/11/ 2018.

Hish 4, 1-11; Lk 19, 11-28.

Bakristu namwe bantu b’Imana muyishakashakana umutima utaryarya, mbifurije amahoro n’impagarike bituruka kuri Kristu Umucunguzi. Mucyo duhugukire guhimbaza umunsi w’Umubyeyi Bikira Mariya.

Bantu b’Imana, mwabyemera mutabyemera, Bikira Mariya afitanye ibanga rikomeye n’isi, kuva Imana Nyirubuntu yakwiyemeza kwigira umuntu inyuze mu nda ye! Uwo mwari yagize ubutoni busumbye ubw’abandi abitswa ibanga rikomeye ryo gucungura isi, ryasohorejwe muri Yezu Kristu wabyawe na we. Mariya yabaye umubyeyi, n’umwigishwa wa mbere wa Yezu maze byose akabishyingura mu mutima we utagira inenge. Ni na we Mwogezabutumwa wa mbere wagejeje Yezu ku bandi ahereye kuri mubyara we Elizabeti!  Akwiye kubahwa na bose ku buryo bw’umwihariko abemera iryo banga rikomeye ry’ugucungurwa kwabo.

Muntu w’Imana isomo ryo mu Byahishuriwe Yohani Intumwa rikweretse ko iruhande rw’Imana hahora ibisingizo byayo, iruhande rw’Imana ni ibirori gusa, nyuma yo kunyura mu magorwa akomeye ya hano ku isi ibyaremwe byose bihora mu ndirimbo n’umudiho bisingiza umuremyi wa byose kandi birata ubutagatifu bwayo: ibi birori nawe ubitumiwemo hamwe na Bikira Mariya, ntuzahabure, kwitegura ni uyu munsi, ni iyi saha, hic et nunc, igihe ni iki!

Muntu w’Imana, mu mvugo ishushanya Yezu yaguhaye inzira yo kwitegura ibyo birori: ni ukwinjira mu butumwa bwe maze ukaba ingirakamaro muri Kiliziya ye ubigirishije ingabire yaguhaye. Ingabire wahawe si iyo gutabika ahubwo ni iyo kubyaza umusaruro mu nyungu z’umuryango w’Imana! Uzi kuvuga neza? Vuga ijambo ribohora ureke irihahamura cyangwa riharabika kandi ritera umwiryane! Uzi ijwi riyunguruye? Riririmba amahoro, ubwumvikane, ubworoherane, ubuntu, ubusabaniramana, umubano mwiza mu bantu, ubugiraneza, ubukiranutsi,… ririmba ugamije inyungu za benshi aho guharanira izawe bwite nk’inzira itagira aho igana! Uzi kwigisha? Igisha kugarurukira Imana, impuhwe z’Imana, ijambo ry’Imana!…. Tiza Imana ibyo yaguhaye maze ugeze kuri benshi inkuru y’umukiro.

Nyabuna ntuzabure muri ibyo birori kandi ubutumire warabubonye! Birenge ni wowe ubwirwa! Twishime kandi dushimire Imana hamwe na Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana n’uwacu kubera ibyiza idahwema kutugirira no mu magorwa ujye ugira uti : “urakoze Nyagasani” bikurinde umunabi n’umunaniro!!

Bakristu namwe bantu b’Imana muyishakashakana umutima utaryarya, mbasabiye umugisha kandi nanjye ndawubahaye.

Padiri NKUNDIMANA Théophile.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho