Bimwe mu biranga uwemeye kuba uwa Kristu koko

Inyigisho yo ku wa mbere w’Icyumweru cya 15 gisanzwe giharwe

Tariki ya 15/7/2019

Bavandimwe, tumaze iminsi tuzirikana umutwe wa 10 w’Ivanjili ya Matayo, aho Matayo atubwira uko Nyagasani Yezu yatoye ba Cumi na babiri, uko yabohereje mu butumwa, n’inama zinyuranye yabagiriye, cyane cyane izijyanye n’uko bazitwara imbere y’ibitotezo n’imisaraba bazahura na yo mu butumwa.

Ivanjili y’uyu munsi ni nk’umusozo w’uyu mutwe. Yezu arongera kugira Intumwa ze ndetse natwe twese abamukuriye izindi nama zigaragaza uwemeye kuba uwe koko kandi zigomba kumuherekeza mu butumwa.

1.Uwa Kristu yemere kwakira ingorane n’imisaraba ahura na yo

Yezu ati “ Ntimugire ngo nazanywe no gukwiza amahoro ku isi; sinaje gukwiza amahoro, ahubwo nazanye inkota” (Mt 10, 34). Twakumva dute iri jambo rikomeye, risa nk’aho rivuguruza uko twemera Yezu nk’Umwami w’amahoro? Yezu arashaka kuburira intumwa ze ndetse n’abazamukurikira bose, aberurira ko kwemera kuba uwe, kumukurikira no kumubera umuhamya, bitadatana no guhura n’imisaraba, gutotezwa, kuburagizwa no kubuzwa amahwemo uzira ko wamwemeye. Koko rero, guhitamo inzira y’Ukuri ni uguhangana n’inzira y’ikinyoma. Guhitamo ibikorwa by’urumuri ni ukwemera gutotezwa n’umutware w’umwijima, ari we Sekibi. Koko nta mugaragu usumba Sebuja. Uko Yezu Kristu yatotejwe na benewabo, ni nako ingorane n’imisaraba by’umukurikira bishobora guterwa n’abantu bo mu “rugo” rwe. Uwemeye kuba uwe rero, niyemere no gutwara imisaraba ahura na yo kubera Kristu, maze amukurikire: “Udatwara umusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye” (Mt 10, 38). Muvandimwe, wakira ute imisaraba uhura na yo mu bukristu bwawe?

  1. Uwa Kristu ntamurutisha isano y’amaraso

Mu isengesho ryo gukunda tugira tuti “Nyagasani ndagukunda rwose kuko ntawe muhwanyije ubwiza; uhebuza byose gukundwa …”. Uwemeye kuba uwa Kristu agomba no kumenya ko Yezu ahebuza bose gukundwa, kuko nta we bahwanyije ubwiza. Uwumvise ibyo neza, yumva neza n’ukuntu urukundo tugomba kugirira Kristu rusumba urw’umwana akunda umubyeyi we: “Ukunda se cyangwa nyina kunduta ntakwiriye kuba uwanjye” (Mt 10, 37a). Yumva neza kandi ukuntu urwo rukundo runasumba urw’umubyeyi akunda umwana we: “Ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye” (Mt 10, 37b). Yezu Kristu ni we urukundo rwose rugomba guturukaho kandi rukaganaho, kugira ngo tubashe gukunda abandi mu rukundo tumukunda, ari ababyeyi bacu, abana bacu, abavandimwe ndetse n’abantu bose. Muvandimwe, wemera ko nta we uhwanyije ubwiza naYezu, ko ahebuza bose gukundwa?

  1. Uwa Kristu yemera guhara ubugingo bwe ari we agirira

Uwemeye kuba uwa Kristu agomba kumukunda kuruta yewe n’ubugingo bwe. Ni bwo azaronka ingororano y’ubugingo buhoraho iteka: “Uwihambira ku bugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira azabuhorana” (Mt 10, 39). Ibyo bigomba kugera no ku kumupfira. Koko rero, Yezu Kristu yaragize ati “Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze” (Yh 15, 13). Uwemeye kuba uwa Kristu koko, agomba kwitegura guhara amagara ye kubera urukundo amukunda. Ni urukundo rugera ku ndunduro y’ubuzima, nk’uko Yezu Kristu yabiduhayemo urugero, adukunda byimazeyo, adukunda kugera ku ndunduro, maze nk’Umushumba mwiza agatanga ubugingo bwe ari twe agirira, yemera kudupfira, apfiriye ku giti cy’umusaraba. Muvandimwe, ese koko ukunda Yezu Kristu kurusha uko ukunda ubugingo bwawe? Mbese wakwemera no kumupfira bibaye ngombwa?

  1. Uwa Kristu amenya kwakira abavandimwe be neza

Yezu Kristu asoza izi nama yizeza intumwa ze ko zitazabura uzazakira. Aranasezeranya ingororano ihebuje uzi kwakira neza abaje bamugana nk’intumwa n’abigishwa ba Kristu. Kwakira kandi ntibisaba ibintu by’ikirenga; n’uruho rw’amazi rukwiye ingororano yarwo. Ingororano isumba izindi ni ukwakira Imana ubwayo mu bavandimwe tuba twakiriye. Yezu ati “Ubakiriye neza, ni jye aba yakiriye, n’unyakiriye aba yakiriye Uwantumye” (Mt 10, 40). Nitwibuke uko Abrahamu yakiriye abashyitsi bari bamusanze maze muri bo akakira Uhoraho; nuko agahabwa ingororano y’isezerano ryo kuzabyara umwana w’umuhungu (reba Intang 18, 1-10). Muvandimwe, ujya umenya kwakira abagusanze? Ubakira ute? Ni uruhe ruhare rwawe mu gufasha abogezabutumwa ba Kristu?

Dusabe Nyagasani Yezu Kristu aduhe imbaraga zo kumukunda kuruta byose na bose, zo kumukurikira tutijana no kumubera abahamya dushize amanga, hose n’igihe cyose. Naharirwe ikuzo ubu n’iteka ryose. Amina.

Yateguwe na Padiri Balthazar Ntivuguruzwa

Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho