Bimwe mu biranga “Yego” ya Bikira Mariya

Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya amenyeshwa ko azabyara Umukiza

Tariki ya 9 Mata 2018

Bakristu bavandimwe,

Uyu munsi hamwe na Kiliziya yose dufite ibyishimo byo guhimbaza Umunsi mukuru wa Bikira Mariya amenyeshwa ko azabyara Umukiza. Ubusanzwe uyu munsi tuwizihiza ku itariki ya 25 Werurwe. Ariko wimuriwe uyu munsi kuko iyi tariki yahuriranye n’Icyumweru cya Mashami n’Ububabare bwa Nyagasani.

Ndifuza ko tuzikana muri make kuri « Yego » ya Bikira Mariya, dusanga mu ijambo yavuze yakira ubutore bwo kuzabyara Umukiza, igihe agize ati : « Dore ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nk’uko ubivuze » (Lk 1, 38).

  1. « Yego » ya Bikira Mariya ni « Yego » yamuranze kuva mu buto bwe

Kuva mu buto bwe kugera ku ndunduro y’ubuzima bwe hano ku isi, Bikira Mariya yaranzwe na “Yego”. « Yego » yo mu buto bwe yamuteguriraga ubutore Nyagasani yari yaramutoreye kuva akimuremera mu nda ya nyina. Koko rero kuva agisamwa, Nyagasani yamurinze ubusembwa bw’icyaha. Ni ukuvuga ko yarinze Umwari Mariya n’ikintu cyose cyashoboraga gutokoza « Yego » yagombaga kuvuga igihe kigeze cyo kutubyarira Umucunguzi.

  1. « Yego » ya Bikira Mariya ni igikorwa cya Roho Mutagatifu

Malayika ati: « Roho Mutagatifu azakumanukiraho… » (Lk 1, 35). Ni mu mbaraga za Roho Mutagatifu Bikira Mariya yavuze “Yego”, maze yiha wese Imana n’umutima we wose n’umubiri we wose. Roho uzamutwikira mu gicucu cye nta bwo azaza ejo cyangwa ejobundi, ahubwo amurimo kuva mu ntangiriro. Yari ahari igihe Malayika Gaburiyeli amugejejeho ubutumwa bw’Imana. Ni we wamuhaye imbaraga n’ubushobozi bwo kuvuga “Yego” igihe ibyo yari amaze kumva byasaga nk’ibimurenze. Mu kuvuga « Yego », Mariya yemereye Roho w’Imana kumugira igikoresho mu kurangiza ubutumwa Imana yari imutoreye.

  1. Ni « Yego » yatumye yiyibagirwa ubwe

Bikira Mariya yemereye Imana kuyibera « umuja », kugira ngo ugushaka kwayo kube ari ko gukorwa. Ibyo yabikoze atabitewe n’ubwoba cyangwa abihatiwe, ahubwo mu bwigenge bw’umutima ukunda. Kandi ukwiyibagirwa gukozwe mu rukundo kwera imbuto nyinshi. Ni yo mpamvu, mu kwemerera Imana kumukoresha icyo ishaka, Imana na yo yamuhaye ibirenze ibyo yashoboraga gutekereza no kwizera: « umuja wa Nyagasani » yahawe ubutumwa bwo kuba « Umubyeyi wa Nyagasani ».

  1. Ni « Yego » itabara, itagira ikiyitangira n’ikiyiziga

Bikira Mariya ntavuga “Yego” aguna cyangwa abara, kuko ugushaka kwe ari ugushaka kw’Imana. Nta kindi cyifuzo afite, nta kindi umutima we urarikira, nta zindi nyungu aharanira. “Yego” ye ntishigiye ku masezerano asinyanye n’Imana. Si mpa nguhe, cyangwa ndaguhaye nawe mpa. Icyifuzo cye ni kimwe gusa: kuba umuja wa Nyagasani.

  1. Ni “Yego” Bikira Mariya azahora atura Nyagasani, kugira ngo ayikomeze, ayerekeze buri gihe ku gushaka kwe; kugira ngo Nyagasani abe ari we ubwe uba « umurinzi » wa « yego » ye; kugira ngo ntihagire ikintu na kimwe kiyihungabanya.
  2. Ni « Yego » yavuze mu gutega amatwi

Kugira ngo Bikira Mariya avuge “Yego”, yabanje gufata umwanya wo gutega amatwi Imana mu butumwa Malayika yari amuzaniye. Bikira Mariya azira kumvirana kuko azi kumva no kumvira.

  1. Ni « Yego » yavuze mu bwiyoroshye no mu bwizere

Burya “Yego” ntiduhishurira uko ejo hazaba hameze. Bikira Mariya yayivuganye ukwemera n’ukwizera. Yizeye rwose Imana ko ari indahemuka ku isezerano kandi ko ntakiyinanira.

  1. «Yego» ya Bikira Mariya yatumye « Jambo yigira umuntu, abana natwe »

Iyo Bikira Mariya atavuga « Yego », amateka y’ugucungurwa kwacu ntiyari kuba uko yabaye. Nimucyo rero tumukunde, tumushime kandi tumukuze kuko « Yego » ye yabaye intangiriro y’ugucungurwa kwacu.

Bavandimwe, mbese “Yego” yacu yifashe ite? Uyu munsi tuzirikane ko ari muri «Yego » ya Bikira Mariya natwe dushobora kubwira Imana tuti: « Yego, Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubishaka ».

Mugire mwese umunsi mwiza.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA