« Bo bareba imisusire, naho Uhoraho akareba umutima »

Inyigisho yo ku wa kabiri, Icyumweru cya 2 gisanzwe, A, 2014

Ku ya 21 Mutarama 2014 – Umunsi wa Mutagatifu ANYESI

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

« Kuko Uhoraho atareba nk’abantu, bo bareba imisusire, naho Uhoraho akareba umutima » (1 Sam 16,1-13).

Bavandimwe, nagira ngo mu nyigisho y’uyu munsi nibande ku itorwa rya Dawudi ngo abe umwami wa Isiraheli. Sawuli Imana yaramutoye imugira umwami. Icyakora Sawuli ntiyashoboye kurangiza inshingano ze nk’uko Imana na rubanda bari babimutegerejeho. Igihe cyarageze, Imana imukuraho icyizere. Nibyo ibwira Umuhanuzi Samweli iti « Uzakomeza kuririra Sawuli kugeza ryari, kandi nanjye ubwanjye naramuzinutswe, akaba atazongera kuba umwami wa Isiraheli ? »

  1. Itorwa rya Dawudi ngo abe umwami wa Isiraheli.

Sawuli amaze kunanirwa, kubera urukundo Imana ikunda umuryango wayo, ntiyawurekeye mu gihirahiro. Yo yatoye ku buntu bwayo umuryango wa Isiraheli, ikawimenyesha,ikawukura mu bucakara bw’Abanyamisiri, iwambutsa inyanja, iwugeza mu gihugu cy’isezerano cya kindi Bibiliya ivuga ko gitemba amata n’ubuki. Mbere yo kwinjira muri icyo gihugu, Imana yagiranye isezerano n’umuryango wa Isiraheli.

Sawuli amaze kunanirwa nta « kudeta » yabaye ; Imana ubwayo niyo yahisemo uzaba umwami wa Isiraheli mu kigwi cya Sawuli. Niko kubwira Samweli iti «  Uzuza amavuta ihembe ryawe maze ugende. Nkohereje kwa Yese w’i Batelehemu, kuko nabonye umwami nshaka mu bahungu be ».

Samweli abanza kugira ubwoba birumvikana, ati « Sawuli nabyumva nzamukizwa n’iki ? Ntakabuza azanyica ». Uhoraho aramuhumuriza, amubwira uko asabigenza. Yongeraho ati « Ntuhangayike. Ni njye ubwanjye uzakwereka icyo ugomba gukora, uwo nzakwereka uzamunsigira amavuta ».

Samweli ashira ubwoba, agira ukwemera, agenza uko Uhoraho yamubwiye, asanga Yese n’abahungu be i Betelehemu.

Reka rero igihe kizagere cyo gusiga amavuta intore y’Uhoraho. Samweli abonye Umuhungu wa Yese witwa Eliyabu, atangira gufungura ihembe ngo amusige amavuta, ati “Nta kabuza uwo uhoraho yatoye angeze imbere”. Uhoraho aramubwira ati “Ntukangwe n’imisusire ye cyangwa n’igihagararo cye; jye si we natoye, simushaka: kuko Uhoraho atareba nk’abantu, bo bareba imisusire, naho Uhoraho akareba umutima”.

Yese ahamagara Abinadabu, amuhagarika imbere ya Samweli. Samweli aramwitegereza ati “ Uyu si we Uhoraho yatoye”. Haza Shama biranga. Yese amweraka abahungu be barindwi haburamo uwo Uhoraho yatoye. Ikibazo kiba kiravutse. Samweli abaza Yese ati “Ko ari mu rugo rwawe Uhoraho yanyohereje, aba bahungu bose unyaretse akaba ntawe Uhoraho yatoye. Ese naba numvise nabi aho Uhoraho yanyohereje? Mbese koko abahungu bawe ni abangaba bonyine?

Yese aramusubiza ati “ Urebye ni abangaba. Icyakora hari bucura, akaba aragiye amatungo”. Samweli ati “Tuma bajye kumuzana kuko tutari bujye ku meza atageze hano”. Yese amutumaho. Dawudi ahageze, Uhoraho abwira Samweli, ati “Haguruka umusige amavuta kuko ari we natoye”.

Samweli afata ihembe ry’amavuta, amusigira hagatiy’abavandimwe be, maze umwuka w’Imana wuzura muri Dawudi guhera uwo munsi.

  1. Inyigisho twakuramo:

  • Imana itora uwo ishaka

Ari kera, ari no muri iki gihe, Imana itora uwo ishaka, aho ishaka n’igihe ishakiye ikamuha ubutumwa. Ntireba igihagararo nk’abantu. Ireba umutima. Ntabwo itora intungane ahubwo abo itoye niyo ubwayo ibagira intungana. Icyo ishaka ni umutima wumva, umutima wakira,umutima wumvira, umutima witeguye guhinduka.

  • Kubaha abantu bose

Buri muntu wese yaremwe mu ishusho ry’Imana kandi Imana imufiteho umugambi tutazi. Yese yabonaga Dawudi nta kindi yashobora uretse kuragira inka n’intama. Uhoraho we yamubonyemo umushumba w’Umuryango wa Isirahel. Dawudi yabaye umwami w’igihangange, ahuza imiryango 12 ya Isiraheli ihinduka nk’umuryango umwe. Yeruzalemu ayigira umurwa mukuru imiryango yose ya Isiraheli ihuriyeho. Mu myumvire y’Abayisiraheli bo mu gihe cya Yezu bari bategereje Umukiza, uzaba umwami w’igihangange nka Dawudi. Imana nk’uko bisanzwe iradutungura. Yadukoreye ibirenze kure ibyo twifuzaga, itwoherereza Umwana wayo Yezu Kristu. Urukundo rw’Imana ruraturenze.

  • Kumvira Imana

Samweli yateze amatwi Uhoraho. Arenga ubwoba bwa Sawuli. Ajya aho Uhoraho amutumye. Ategereza ko Uhoraho amubwira icyo akora kitari kijyanye n’umuco w’icyo gihe (ubundi umuhungu w’imfura niwe wabaga umwami), ni uko we ubwe yabonaga ibintu. Ku bwa Samweli, Eliyabu niwe wari ukwiriye gusimbura Sawuli. Samweli yakoze ugushaka kw’Imana gutandukanye n’imyumvire ye.

  • Imana ntitererana umuryango wayo

Umuryango wa Isiraheli wagiye uhura n’ibibazo bikomeye ahanini ari ingaruka zo kudakurikiza amategeko y’Imana, ntibubahirize Isezerano bagiranye. Icyakora Imana yo ntiyigeze na rimwe ibatererana. Mu kibazo gikomeye bagize ni ijyanwabunyago i Babiloni. Mu mwaka wa 587 mbere y’ivuka rya Yezu, Nabukodonozori, Umwami w’i Babiloni yateye igihugu cya Isiraheli (Yuda), yica abantu, abacitse ku icumu abajyana i Babiloni ngo bajye bakora imirimo y’uburetwa. Umwami nawe bamujyana aboshye bamupfumuye amaso. Yeruzalemu irasenywa, ingoro y’Uhoraho bayishyira ku butaka. Ubwo abayisiraheli bari basigariye aho : nta gihugu, nta mwami, nta ngoro y’Uhoraho. Mbese ni nk’aho umuryango wa Isiraheli wari uzimye burundu. Nyamara igitangaza ni uko umuryango utazimye ubifashijwemo no kuzirikana Ijambo ry’Imana. Aho bari i Babiloni, Abayisiraheli bakomeje kuzirikana Ijambo ry’Imana, basobanurirwaga n’abaharezabitambo n’abahanuzi. Kubera ko nta Ngoro y’uhoraho, ingo nizo zabaye ishingiro ry’iyobokamana. Umubyeyi akumva afite inshingano zo gusobanurira abana be ibitangza Imana yakoreye umuryango wabo. Igihe cyarageze, Imana ibasubiza mu gihugu cyabo. Iyo Abayahudi bahimbaza pasika bibuka ibyo bitangaza Imana yabakoreye bakamara ijoro ryose bayisingiza. Ibyo Imana yakoreye Umuryango wa Isiraheli na n’ubu iracyabikomeza muri Kiliziya. Yezu ntahwema kudukura mu bucakara bw’icyaha.

  • Natwe Imana yaradutoye

Natwe Imana yaradutoye, idusiga amavuta y’ubutore, itugira abami, abasaserodoti n’abahanuzi. Ibyo byabaye igihe tubatijwe. Ni ubuntu yatugiriye. Ntiyadutoye kuko turi ibihangange kurusha abandi, kuko tubarusha ubwiza, ubwitonzi n’ibindi. Yadutoye ku buntu bwayo. Abenshi twabatijwe tukiri impinja tutaramenya gutandukanya ururo n’icyatsi. Nk’uko Umwuka w’Imana wuzuye muri Dawudi, Samweli amaze kumusiga amavuta, natwe twuzuye Roho Mutagatifu igihe Padiri adusize amavuta ya Krisma ahumura neza. Impumuro nziza y’ayo mavuta dufite ubutumwa bwo kuyigeza ku bandi.

Usanga bibabaje kandi biteye agahinda kubona umukristu wasizwe amavuta ahumura neza ahinduka nka ka gati bita « nyiramunukanabi». Aho kurangwa n’ineza akarangwa no kugira nabi. Birababaje kandi biteye agahinda kubona umukristu uhabwa umubiri wa Kristu rukundo aba « kibihira ». Roho twahawe ni Roho w’urukundo n’urumuri. Ni Roho w’ubutwari, ibyishimo, amahoro, ubuhanga n’ubugwaneza.

Bavandimwe,

Dukomeze kuzirikana ku butorwe bw’umwami Dawudi, tuzirikana no ku butorwe bwacu nk’abakristu, abana b’Imana ; abavandimwe ba Yezu Kristu, ingoro ya Roho Mutagatifu. Twishimire ubutorwe bwacu. Buri wese agerageze kuzuza icyo Imana yamuremye, ikamutora, ikamuhunda ingabire nyinshi, ikamuha amatalenta atagira ingano, imutegerejeho. Ijambo ry’Imana ribidufashemo.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho