Bohoka! Sanga Yezu wigira ubwoba.

Inyigisho yo ku cyumweru cya 2 C, Igisibo, ku wa 21 Gashyantare 2016

Amasomo : Intg 15, 5-12.17-18, Zab: 26, 1, 7-8, 9a-d, 13-1,Ph 3, 17-4, 1 Ivanjili:Lk 9,28b -36.

Bakristu bavandimwe Yezu Kristu akuzwe.

Nteruye mbifuriza igisibo cyiza. Igihe umubyeyi wacu Kiliziya itwibutsa ko tugomba kubaho turangamiye Imana, tuyizeye, tukitoza kubaho mu buzima bw’isengesho.Duhungira kure icyaha. Ndashaka ko tuzirikana Ijambo ry’Imana tugendeye ku ngingo remezo igira iti: «Isengesho mu buzima bwa muntu , imbuto n’imbogamizi zaryo mu guhura n’Imana ».

1. Isengesho mu buzima bwa muntu.

Iyo dusomye mu Isezerano rya Kera imibereho y’umuryango wa Israheli, dusanga waragiye ufashwa no gutakambira Imana mugihe cy’amagorwa no kuyishimira ibyiza yawugiriye. Ibyo tubibona cyane cyane muri Zaburi no mu masengesho yagiye avugwa n’abahanuzi cyangwa abami bagiye bavugira umuryango w’Imana.

Naho mu Isezerano rishya, ubuzima bwa Yezu burangwa n’isengesho. Urugero rwa Yezu usenga nirwo twumvise mu Ivanjili, ubwo Yezu yatereraga umusozi agiye gusenga (Lk9,28) arikumwe na Petero,Yohani na Yakobo. Ukuzamuka umusozi kuva mu Kiragano cya Kera ni ukujya guhura n’Imana(Iyim 24,1-2; 31,18). Yezu aratwereka ko natwe tugomba kurangwa n’isengesho, tukava mubyo twarimo iwacu tugasanga Imana Data mu Ngoro yayo. Isengesho ni ikiganiro gikorwa n’umuntu mu mushyikirano we n’Imana mu bikorwa no mu magambo. Muri Gatigisimu batwigisha ko gusenga ari ukuganira n’Imana nk’uko umwana aganira n’umubyeyi we. Ese wowe urasenga? Usenga ute?

2. Ingabire turonkera mu isengesho.

Mu isengesho ni munyanja y’ingabire nyinshi za Nyagasani, aho buri wese agomba gukuramo ikimukwiye. Ndavuga nke mpereye ku masomo twumvise y’icyi cyumweru cya 2 cy’igisibo.

  • Isengesho riraduhindura tugafata isura nshya maze ibikorwa byacu bikamurikira buri wese utubona, akifuza ko twakwihamanira maze akunga mu rya Petero ati: “kwibera hano ntako bisa”.

  • Usenze neza abamugana bose bamwiyumvamo kuko aba yuje ineza, ibyishimo n’umunezero yavomye mu isengesho maze agasabana n’umusaraba wa Kristu ariwo umukingurira irembo rigana ijuru. Agendera kure kugengwa n’irari nk’uko Pawulo yabitubwiye mu isomo rya kabiri,aho avuga ko abanzi b’umusaraba wa Kristu « inda yabo bayigize Imana yabo,maze bakikuriza mu byagombaga kubatera isoni»(Ef3,19).

  • Usenga neza, Roho Mutagatifu amuturamo maze akamusobanurira ibyo ubwenge bwe butabasha gusobanura, akamenya Yezu n’Imana Data mu bumwe bw’indatana buzira kubangamirana(Lk34-35).Yezu yajyanye na bariya bigishwa be kugira ngo abasogongeze ku byiza by’Imana ubwo yihinduraga ukundi.

  • Ubuzima bwe burarumbuka;Abrahamu twumvise mu isomo rya mbere,yubuye amaso areba hejuru, ni ukuvuga ko yarangamiye Uhoraho bityo akamubonamo intungane maze amugabira kuzagira urubyaro rungana n’umusenyi wo mu nyanja.

  • Usenga by’ukuri yubahiriza amasezerano yagiranye n’Uhoraho ndetse na bagenzi be. Ntarangwa n’ubutiriganya. Imvugo ye niyo ngiro. Abramu ibyo Nyagasani yamusabye yarabyubahirije maze amugira ipfundo ry’Imiryango yose y’abemera kandi amusezeranya ko azigendera mu mahoro akisangira abasekuruza be( Intg15,7-10.15). Usenga iyo yipfiriye imbuto ze nizo zisigara zivugira, ntapfa nk’itungo ahubwo ahora yibukwa.

3. Imbogamizi z’isengesho

Imbogamizi ni nyinshi cyane, muri rusange ndavuga izi:

  • Ibitotsi,Ivanjili yatweretse Yezu Kristu ajya gusenga maze Petero na bagenzi be bagatwarwa n’ibitotsi. Natwe ni kenshi tujya mu Misa hakaba ubwo agatotsi kadutwara ntidukurikire.

  • Ubunebwe nibwo butuma umuntu adohoka mu isengesho maze roho ye ikarwara bwaki. Ubunebwe ni intandaro y’ibibi byinshi ;ubujura,uburaya,urwangano, amahugu,inda nini, ubugugu…

  • Ubwoba, butuma tutegera Yezu ngo tumusiganuze ibyo tutumva ahubwo tukaryumaho.«Ijwi ngo rimare kuvuga babona, Yezu ari wenyine. Nuko muri iyo minsi baryumaho ntibagira uwo babwira ibyo bari babonye»(Lk9,36). Bariya bigishwa be bamaze kubwirwa Yezu uwo ariwe, ubwoba bwarabatashye

Ese waba uboshye? Sanga Yezu mu isengesho arakubohora. Muri iki gihe cy’igisibo Kiliziya iradusaba kurangwa n’ibikorwa byiza: kwigomwa,gusenga ,gufasha abakene….nibwo tubasha gutsinda ibitotsi,ubunebwe ubwoba…Reba niba utaboshye,waba ubohesheje ubudodo cyangwa zahabu, uraboshye. Bohoka! Sanga Yezu wigira ubwoba.

Ubuzima bwacu tugomba kubusanisha n’ubwa Yezu,we waranzwe n’isengesho mbere yo kugira icyo akora; Yezu yakundaga gusenga murukerera(Mk1,33), agiye kugaburira abantu yarabanje arasenga(Lc9,10-17), yaraye ijoro ryose asenga mbere yo gutora intumwa ze(Lk6,12-16),abigishwa be babonye agaciro k’isengesho bamusabye ko yabigisha gusenga (Lk11,1-4). Mutagatifu Tereza w’Avila mu gitabo yise Inzira y’ubutungane (chemin de la perfection) atubwira ko gusenga bidusohoza mu busabane n’Imana maze ugushaka kw’ikiremwa kugahoberana n’uk’Umuremyi we. Uwo muhoberano niwo Yezu asogongeza bariya bigishwa bajyanye na we yihindura ukundi bose babireba.Gusenga rero ni ifuni ibagara urwo rukundo.

Muvandimwe ncuti, ubuzima bwawe ubwubakiye kuki? Aho ntiwaba warabwubakiye ku bantu cyangwa ibintu? Menya ko byose bizashira ariko uzaba yarashyize amizero ye muri Yezu umubiri we uzakirana ikuzo iwacu mu ijuru. Tugomba gutandukana n’abantu b’isi bumva ko icyo umubiri wabo cyose ubasabye bagomba kuwuha. Nuko rero bavandimwe, nimukomere muri Nyagasani. Imana izi neza ko ariyo dukesha ibitubeshejeho. Niyo mpamvu yagize ati: «Musabe muzaronka, mushakashake muzaronka,mukomange muzakingurirwa»(Mt7,7). Hahirwa umuntu wegera Imana mu isengesho rya buri munsi; mbere na nyuma yo kuryama na buri gikorwa.

Muri uru rugendo rutuganisha ku rumuri rwa Pasika, twisunge Umubyeyi wacu Bikira Mariya we mutoza mukuru w’isengesho.Twongere tuzirikane by’umwihariko ku butumwa yatangiye i Kibeho agira ati: « Nimusenge ubutarambirwa kandi musabire isi kugira ngo ihinduke; Isi imeze nabi, igiye kugwa mu rwobo: (aribyo kuvuga guhora mu byago byinshi kandi bidashira”).Isi yarigometse, nta rukundo n’amahoro yifitemo. Niba mutisubiyeho ngo muhindure imitima yanyu, mwese mugiye kugwa mu rwobo». Icyi cyumweru twumve ko ntakindi nkacyo kizabaho , twengere Nyagasani Yezu adukize.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Diyakoni Sylvain SEBACUMI

Seminari Nkuru ya Nyakibanda

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho