Bose bari bamuhanze amaso.

Inyigisho yo ku cyumweru cya 3 gisanzwe, C, ku wa 24 Mutarama 2016

Amasomo Neh 8,1-4a.5-6.8-10  Zab 18,8-10.15  1Kor 12,12-30  Lk 1,1-4;4,14-21

Amasomo y’iki cyumweru araduha ishusho ya liturujiya yacu cyane cyane mu Ijamabo ry’Imana.

  • Tube maso

Yezu amaze kubatizwa na Yohani Batista no gutsinda ibishuko bya Sekibi atangiriye ubutumwa iwabo, aho yarerewe.  Atangiye asoma Ijambo ry’Imana mu rusengero. Ni ryo risobanura rikerekana n’intangiriro y’ubwo butumwa. Ibyavuzwe n’Abahanuzi birujujwe Imana y’impuhwe n’imbabazi iri rwagati mu Muryango wayo.

Bayobowe na Roho w’Imana, bose bari bamuhanze amaso. Hari icyo bategereje, bafite inyota n’inzara by’ijambo, bafite amatsiko nk’abategereje itangazo rikomeye. Birumvikana ko ntawari urangaye cyangwa ngo asinzire nk’uko byatugendekera muri liturujiya. Bose bari maso. Kuba maso ni ngombwa kugira ngo twumve icyo Imana itubwira ikoresheje intumwa zayo. Ntibivuze muri liturujiya gusa kuko itubwirira muri byinshi no muri benshi.

  • Mu Ijambo ry’Imana imigambi yayo irasozwa

N’ubwo ririya somo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi bari bararyumvise inshuro nyinshi rifite izindi mbaraga n’ikindi gisobanuro bitewe n’urisoma n’abaryumva. Bitewe n’igihe , umunsi Imana yagennye.

Buri gihe hari icyo Imana itugenera mu Ijambo ryayo buri munsi ni akanya ko guhura n’ibishya bivugurura ibisanzwe. Byose Imana ishobora kubihindura impamvu y’umukiro wawe. Burya iyo twumva Ijambo ry’Imana mu misa , iyo dutura igitambo cy’Ukaristiya Imana idukoreramo ibitangaza byinshi. Biterwa n’uko buri wese yiteguye. Niyo mpamvu tutagombye kurangara cyangwa ngo tumere nk’ababimenyereye. N’ubwo buri myaka itatu twongera kumva amasomo amwe Ijambo ry’Imana ryifitemo imbaraga ziturema zihora ziduha ubuzima bushya. Mu kurema yakoresheje Ijambo ryayo (Intg 1,26). Koko rero niryo ritubeshaho. Yezu buri gihe arakubwira mu ijwi ry’umusaseridoti ati “ Ibiri mu isomo umaze kumva byujujwe uyu munsi” (Lk 4,22)

  • Tujya dukumbura Ijambo ry’Imana?

Nyuma y’igihe kinini Umuryango w’imana warajyanywe bunyago, waragiye mu mwijima wongeye kubona ubuzima bukomoka ku Ijambo ry’Imana. Ubundi ibyago bikomeye bari barahuye nabyo ni ukubategeka gusenga imana zinyuranye z’abanyamahanga. Kudasenga Imana yabo y’ukuri mu murwa muhire Yeruzalemu ni amahano. Ibitabo byarimo Ijambo ry’Imana byari byaratwitswe. Ingoro yari yarashenywe. Kongera kubona Ijambo ry’Imana n’urukumbuzi rwinshi bitumye basuka amarira y’ibyishimo. Zaburi ziri mu ndirimbo z’amazamuko (Zab 120-134) zitwereka neza ibyo byishimo n’agaciro gakomeye umurwa muhire Yeruzalemu wubatsemo Ingoro y’Uhoraho ku musozi wa Siyoni, wari ufite mu mibereho y’Umuryango w’Imana,  reba Zab 122(121) cyangwa 126(125). Ibi byishimo birasa nk’iby’umuntu ubonye abe nyuma y’imyaka myinshi y’ubuhungiro.

Kubera ibihe kinini bamaze mu bihugu by’abanyamahanga ntibakibuka n’ururimi rwabo rwakagombye kuba igicumbi cy’uruhererekana rw’ibyo bemera n’imibereho.N’iyo mpamvu bakeneye abasemuzi.

Bavandimwe ntitukamenyere Ijambo ry’Imana tujye turikumbira, rijye rigira icyo ritubwira, rigire aho ridukomanga. Kurira kwabo ntikwatewe n’ibyishimo byo kumva Ubuntu Imana igirira Umuryango wayo ibihe byose; ahubwo harimo no kuzirikana ko barenze kenshi ku masezerano bagiranye nayo.

Muvandimwe ongera usome amateka y’urukundo rwawe n’Imana urayasangamo byinshi kandi byihariye biguha amizero y’ubuzima.

Roho w’Imana atumurikire kugira ngo tubashe gusoma neza amateka y’urukundo Imana idukunda.

Padiri Charles Hakorimana

Madrid /España

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho